Amteraniro yo ku cyumweru ku 26 gicurasi 2019
Umwigisha: KARAYENGA JEAN Jacques
Intego y’ijambo ry’Imana: “amagambo yanyuma Yesu yavuganye n’abigishwa be”
Ibyakozwe n’intumwa 1:3-9: amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana. Nuko abateraniriza hamwe abategeka kutava I Yerusalemu ati “ahubwo murindire ibyodata yasezeranije, ibyo nababwiye: kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa umwuka wera. Nuko bamaze guterana baramubaza barti “mbese iki nicyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli? arabasubiza ati”Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni uburtware bwe wenyine. Icyakora muzahabwa imbaraga mwuka Wera nabamanukira,muzaba abagabo bo kumpamya I Yelusalemu n’I Yudaya yose ni Samaliya, no kugeza kumpera y’Isi.” Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza.
IBINTU 4 YESU YASIZE AVUZE
- Kwizera
- Kurindira
- Kubatizwa mu mwuka Wera
- Umumaro w’ Umwuka azabamarira.
Kwizera: Yesu yamaranye nab”ibigishwa be imyaka 3 ari kubategura kugirango bizere ,abakorera ibitangaza arabagaburira, ageza naho ababwira ko hari igihe umwana w’umuntu azatangwa akicwa. Umunsi umwe ajya I yerusaremu ari kumwe n’abigishwa be abantu ahetswe n’indogobe, basasa amashami y’ibiti, bavuga bati hozana hasingizwe uwuje mu izina ry’umwami Mana, hashizeigihe bongera kwibona igetse mani igitero kije gufata Yesu kiri kumwe nabigishwa ariko petero asingira umwe mu basirikari amuca ugutwi bigaragaza ko imyaka itatu yose Petro yamaza yari atarafata amasomo neza. Ariko yesu afata kwa gutwi agusubuza kuri wa mu sirikare, bamwe mu bigishwa baratatana, petero we ajyenda amaukurikira akarenga ahinguka, nyuma aza no ku mwihakana kandi yari yaravuzze ko atazamusiga.
Yesu aza gupfa ariko kwizera kw’abigishnwa kwapfanye nawe, ariko abagore bagiye ku gituro cya Yesu, amagambo aba Malaika babwiye abagore rya mbere ni iryo kwizera, bababwira bati" ni mwibuke ibyo yavuze ati”nimujye kumutegerereza I Galilaya.
Aha kwizera niko kwari gukenewe. Kuko amateka meshi ya Yesu bari bazi, uko bagendanye ,ibyo koze bamureba ntacyo byari bikibamariye. Ibyo waba warabwiwe byose kuri Yesu, amagambo yose baba barakubwirije, udafite kwizera ntacyo byakumarira. Kwizera niko kwatuma Yesu agira agaciro mu buzima bwawe.
Dore indwar abigishwa bari bagwaye: ntabwo bajyaga bumva ibyo Yesu y’igishaga, iyo yabaga ari kwigisha ikintu kimwe bumvaga ibindi. Urugero; twavuga nkaho yesu yabaga ari kwigisha ariko bo bakaba bari kujya impaka z’umukuru muri bo. Hari naho abavandimwe 2 Yohana na Yakobo batumye nyina ngo abasabire kuri Yesu kuko bahoranaga nawe ngo abasabire bazabe iruhande rwe igihe Yesu azaba abaye Umwami. Ariko yasabye nabi kuko yavuze ngo Yesu areke umwe azabe iburyo undi ibumuso ariko yari asabye nabi kuko yesu yasobanuye neza ko abazaba ibumoso ari Ihene kandi baciriwe ho iteka. Nta kwizera bagiraga. Niyo mpamvu yesu amaze kuzuka yamaze indi minsi mirongo ine abasobanurira kugirango bizere.
Dore kwizera icyo ari cyo Abaheburayo11:1-3
Ku muntu wizera ntareba ibiryo, ahubwoareba umuhaye ibiryo. Uwizera ntareba amazi ahubwo areba ahubwo areba isoko. Kwizera niko kutubwira ko ibigaragara byaturutse ku bitabineka. Kuko ibiboneka bishatse byakuraho ibiboneka.Abaheburayo 11:26
2Abakorinto4:1
Kuririndira: iri jambo ryitwa kurirndira rirakomeye, kuko iyo Imana ivuze ntihits ikora, bisaba kurindira. Iyo dusomye bibiliyaijyenda itwereka abagiye bananirwa kurindira kandi bikazana ibibazo. Urugero twavuga Aburahamu yananiwe kurindira we nasara abyarana n’umuja umwana baramwiyitirira, ariko ikibazo byateje na nubu isi ntiragikemura kuko Islayeli na Palesitine nanubu baracyahanganye kandi bose ni urubyaro rw’Umuntu umwe. Umwwe ni umwana w’isezerano undi ni uwinshoreke.Yesu amaze kubwira abigishwa be ngo barindire byarabananiye. Yesu yabaga kw aPetero I Kaperinawumu. Ariko yesu akimara gupfa Petero yahise asubira ku rubo kandi niho Yesu yari yaramukuye, muri bagenzi be ntanumwe wamuhuguye ahubwo bose barajyanye bajya kuroba.Yohana 21. Nuko yesu ahagarara mu kibaya kinyanja arabitegereza ukuntu baraye bashyashyana baroba ntakintu bafashe maze arababwira ati bana banjye hari icyo mwafashe? Ariko arababwira ngo nibashyire urushundura iburyo bakurura mafi 150. Maze yohana aramumenya aravuga ati uziko ari umwami. Arabahamagara bamusanga hakuraya abahaha ayokeje n’umutsima uhiye. Iyo utarindiriye, usiga ibyokeje, ukajya gushaka ibibsi. Kuko bagiye batarindiriye niyo mpamvu barobye bagakesha riko ntihagire icyo bafata.
Bibiliya yongera kutwereka ukuntu Daniyeli yasenze ku munsi wambere malaika akazana ibisubizo ariko agasanga baliyeli y’Ubuperesi mu kirere. Bitavuze ko Imana yaka uburenganzira ahubwo iba ishaka kuba itunganya niyo mpamvu mufite kurindira. Kuko hari igihe umuntu asaba ibintu kandi hari nigihe atarabimenya nuko yabikoresha niyo mpamvu igusaba ku rindira kugirango izagusubize uri kukigero gishyitse. Ntabwo wab ukimara kuva mu mazi ngo ujye kubwiriza ukeneye kumuka. Ukamenya gutandukanya ibintu. Niba ikubwiye ko ikugize ukomeye wishaka kubyihutisha kuko niba uri kwiga ukiri mu wa mbere ntiwahita ukomera ndire uzanagere muri masitazi ukirindiriye.
Kuko Imana ivuga it”mpagarara mu itangiriro nkavuga mu iherezo rero ntiyashyiramo detaye zose ngo ni abuzanarwara ikubwireko bazanakuvuza mituweli zihari ahubwo wowe urasabwa kurindira.
Umwuka wera: Imana itegura umushinga wagakiza shyizemo icyangombwa aricyo umwuka wera kuko yari izi neza ko ibyo idusaba kuzana mu isi bitahaba, niba igusaba kugira urukundo mu isi ntahantu haba uruganda rukora u rukundo. Niba ikubwira kubabarira mu isi ntahantu hakorerwa mbabazi, niba ukeneye amahor ntahantu mu isi wayakura. Ahubwo mwuka wera niwe ibyo ngibyo niwe ubizana. Abantu bishimira kuba mu madindi ariko abayabamo ubuzima bwiza aberababamo babuhabwa n’Umwuka wera. Abantu ntibagikumbura kubatizwa mu mwuka wera kuko bavuga bati hari abawufite turushba imbuto. Ariko kubatizwa mu mwuka wera ntibivuga kuvuga indimi zitamenyekana. Ahubwo uburyo witwara mu isi nibyo bigaragza umwuka wera wakubatijwe. Bibliya itubwira Yozefu muri mu eguputa, muka Potifali ntabwo Yozefu yigeze amubwir mu ndimi kandi nanubu mu mateka ntabwo byakwibagirana. Idini yose waba urimo cg ibyo waba ukora byose, ntawuzakubabaza indimi ahubwo bazakubaza ibyo ukora kandi ntawabigufasha Atari Umwuka wera.
Yesu yarivugiye ubwe ati”Inyama n’amaraso ntabwo byahesha umuntu ubwami bw’Imana”
Umumaro w’umwuka wera: Yesu yabwiye abigishwa be ati”muzaba abagabo bo kumpamya I Yelusalemu, iyudaya ,I Samaliya no kugeza kumpera y’isi .ibintu byose bikorwa kugirango imana ihamywe. Bibiliya iwereka Elia ateranya abantu batamba Igitambo ariko mu isengesho rye yazenze yaravuze ngouyu munsi bimenyekane ko uri Imana. Mu itangirio twongera kubona Abisilayeli bava mu egiputa, ko Imana yanze kubacisha ku nzira y’ubutaka ahubwo ibacisha ku Nyanja, kugirango bimenyekane ko ari Imana. Ibanyepiputa butuze Abisilayeli, ibwira mose iti” rambura inlkone yawe hejuru y’inyanja, amazi yigabanyemo Abisilayeli bace ahumutse. Iva imbere ijya hagati y’Abiasilayeli nabanyepgiputa kubanyeghiputs ibabera umwijima w’icuraburindi ariko kubisilayeli ibabera urumuri. Imana irategereza Umwisilayeli wumunyantege nke avuyemo n’Umunyegiputa wanyuma yinjiye mu mazi maze ibwira mose iti”ongera urambure inkoni yawe hejuru yamazi” maze Abanyegiputa barerengerwa Imana irihamya. Yesu abwira abigishwa be ati`”muzaba abagabo”.
Icyambere,umuntu aba umugabo wo guhamya, mugihe uvuga ibintu uzi neza, byakubayeho se cyangwa wabonye. Ntiwahamya ibijuru utazi, udahagazeho, bitakubayheho cg utabonye. Ntabwo waba ukigira umujinya cg ugifite bimwe mu byaha byari byarakubase ngo uvuge ngo uri umugabo. Kuko umwuka abatura abantu ibyaha akabatera ubugingo ntabatera urupfu.
Icya 2 kikugira umugabo ni uguhuza ibyo uvuga nibyo ukora. Niba duhamya ukuri nitwe twagombye kuba bibarizwaho, niba tuvuga ubunyangamugayo ntahandi baba babushakiraho. Icyanyuma kikugira umugabo ni uko ibyo wemera uvuga ukora, wakwemera no kubipfira.