Guhera i saa munani zuzuye muri Main auditorium muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Worship team ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye yakoze Concert nziza cyane yari yitabiriwe n’abakristo bo muri CEP UR n’abashyitsi batandukanye harimo Chorale New Melody, Umuhanzi Papy Clever,Mwarimu Nzaramba Jean Paul ari nawe wari umwigisha mu iteraniro na Concert akorera umurimo w’Imana muri ADEPR k’Umudugudu wa Ntora yaririmbye indirimbo 3 harimo ikunzwe cyane na benshi izwi nka Ugendane nanjye .
Binjira mumyambaro y’umukara bose hariho n’akarabo gatukura wabonaga ko bambaye neza binjiriye kundirimbo yo mururimi rw’icyongereza aho bavugaga ngo There is a race i must Run……….. bakomeje kundirimbo yabo yishimiwe cyane yitwa Mana uri uwera.indirimbo yari yobowe n’uwitwa Abraham
Nyuma yo kuririmba bahise bahabwa izina rishya dore ubusanzwe bitwaga Worship Team gusa Nyuma yo guhamagara Gashugi Yves President wa CEP UR Huye yahise afungura igitambaro cyanditseho ngo EL ELYON WORSHIP TEAM God must high bisobanura ngo Imana isumba Byose ijambo riboneka muri Bibiliya Itangiriro 14:22
Byari Byiza cyane Imana ikomeze kubagura###
Byiza cyane mukoze imbere hari ingororano👏