Ku
tariki 20 Werurwe nibwo ubuyobozi bwa Chorale Enihakore bwasinyanye amezerano
y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki Bless World Music iyobowe na Twahirwa
David k’umushinga wa Chorale Enihakore ifite yo kumurika amashusho [Video].
Ni album igizwe n’indirimbo 10 zizakorerwa amashusho nk’uko
impande zombi zabyemeranyijeho muguhitamo Twahirwa David ko ariwe uzokorana na
Enihakore hagendewe k’ubuhanga akomeje kwerekana mugutunganya indirimbo haba
muburyo bw’amajwi ndetse n’amashusho munzu itundanya umuziki yitwa Bless world
music inzu iri muzikomeye hano mu Rwanda sibyo gusa byagendewe muguhitamo uyu
David kuko habaye igihe gihagije cyo kumusura aho asanzwe akorera mumujyi wa
Kigali ndetse no muburyo bw’ibiganiro
haba imbonankubone ndetse no kuri telephone.
Tugendeye kuri contract [Copy y’amezerano] Commission ishinzwe itangazamakuru muri CEP ifitiye kopi impande zombi zemeranyije ko umushinga nyirizina amashusho azafatwa tariki 30 na 31 Werurwe muri Auditorium ariko hashobora guhinduka bitewe n’impamvu zuko iyi salle ya Kaminuza ishobora kuzaba ifite ibindi bikorwa biri gukorerwamo. Naho indirimbo kuburyo bwamashusho zikazamurikwa kumugaragaro mukwa gatanu zigomba kuba zabonekeye kugihe.
Impande zombi ntizifuje ko amafaranga yemeranyijweho ajya
hanze kubwumutekano w’akazi gusa Enihakore yatanze amafaranga
y’imbanzirizamushinga kugira ngo hafatwe amashusho y’abaririmbyi.
Kuruhande rwa Enihakore imyiteguro irarimbanyije kuko
kuburyo bw’amajwi umuyobozi w’indirimbo yadutangarije ko bigeze kukigero cya 70
ariko kubimyetso [Geste na Dance] nabyo bikomeje gushyirwamo imbaraga.
Uyu Twahirwa David uyobora amashusho akaba ari nawe nyirinzu itunganya umuziki ya Bless world music ntawashidikanya kubuhanga bwe kuko amaze kugorana n’amakorali menshi atanduakanye yo muri ADEPR ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye zimwe muri korale yakoreye zamenyekanye cyane harimo nka Chorale Elayo isanzwe ikorera muri Kaminuza y’u Rwand ishami rya Huye, yakoreye kandi na Chorale Siloam yo k’umudugudu wa Kumukenke ADEPR Gasave, akorana na Chorale Hermoni y’iGisenyi,ndetse na Besalel y’I Murambi muri ADEPR KICUKIRO ndetse n’izindi chorale zikomeye hano mu Rwanda.
Tuboneyeho no kubibutsa gushyigikira Chorale Enihakore
muburyo bw’ibitekerezo ndets n’amafaranga
Unyuze kuri
0789021455 Murwanashyaka Emmanuel Uhagariye umushinga Email murwanashyakae40@gmail.com
0781857673 ndetse na Ntigirumujinya Jean D’amour umuyobozi wa Chorale Enihakore
0788807807 Patrick Ahorukomeye uhagarirye abaterankunga cyangwa
kuri email ahorupa@gmail.com
Ufite ubuhamya cyangwa se ikindi gitekerezo ushyaka gusangiza abakurkirana urubuga rwa CEP UR HUYE watwandikira kuri idc@cepurhuye.org cg info@cepurhuye.org
Imana Ishimwe kubw ‘iyi ntambwe nziza. Uwiteka akomeze Enihakole umushinga wa Video uzarangire neza ukore ivugabutumwa