Amateraniro ya CEP ku wa 16 nyakanga 2018
Umwigisha w’ijambo: Berthe NIYIGENA
Intego y’umwigisha”kwizera”
Umukristu wese akwiye ijambo ry’imana. Kugirango
abashe kwizera no kongera gutekereza ku Mana. Umuntu wese akeneye kwizera,
kandi kwizera si ibyihariwe n’umuntu runaka ahubwo ni ku mukristu wese cyangwa
umwizera wese n’ubwo yaba ari mushya.
Abaheburayo 11:1. Hatubwira kwizera icyo aricyo aho bibiriya ivuga ko
kutubashisha kumenya n’ibitagaragara.
Iki gice kitwereka
abatubanjirije uburyo bizeye Imana, kandi ntamuntu numwe wizeye ashingiye
kubifatika kugirango bahite bizera. Ahubwo bizeraga Imana kuko iri hejeru yabyose.
Kugirango izagaragarire muri bo. Mu bayizeye bose ntanumwe wigeze ashaka
kugaragaza ububasha bwe cg imbaraga ze, ahubwo bararekaga imbaraga zayo
zikagaragarira muri bo. Ijambo ry’Imana rirarema iyo ivuze iba inaremye. Ijambo
ryayo ubwayo ni yo kuvuga kwayo bingana no kurema.
Aburahamu yari afite
isezerano ryo kuzaba sekuruza wa mahanga atagira umwana numwe,ahari ibyo
byaramushenguraga, amaze kumubona Imana iramugerageza imusaba kongera
kuyimutambira. Aburahamu ntiyazuyaje kuko yizeye Imana akavuga ati “nubwo
namutamba Imana ishobora kumuzura, nkamubona ari muzima. Niko byagenze
yamugaruriwe nkuzutse kuko Imana ifite uko yabigenje imuha intama yo gutamba
mukimbo cya Isaka. Rero kwizera kwacu gukwiye kugera kure cyane y’ibigaragara.
Iyo Aburahamu aza gushyiramo imibare myishi cyangwa siyansi ntibyari bukunde.
Ijambo ry’Imana rirarema
koko, tuzi kubivuga ariko bikwiye kuva mu magambo tukabishyikira bikajya mu
buzima bwacu,tukabishyikira nibwo bigira umumaro. Kubara
13:30” Kalebu ahoreza
abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose
kuhatsinda.”
31Maze abantu bari bajyanye na we baravuga
bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu,
kuko baturusha amaboko.” 32Babarira
Abisirayeli inkuru y’incamugongo y’igihugu batase, bati
“Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu
cy’umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni
barebare. 33 Kandi twabonyemo abantu
barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare
banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na
bo bakabona tumeze nka zo.”
Hano
abantu icumi bazanye inkuru y’inca mugongo, kalebu, azana inkuru nziza, gusa
ntibamuretse abivuga kuko abo 10 bari abatware rero 2basigaye ntibari gupfa
kuvuguraza abo benshi. Byatumye abisilayeli bivovota, basba kwishyiriraho
umutware ubayobora akabasubiza mu Egiputa. Kwizera aha ntabwo kwagomba
gushingira kubogaragara. Kuko Kalebu na Yosuwa ukwizera kwabo niko kwatumye
abantu bemera gukomeza urugendo bakajya mugihugu lisezereno.”
Ibi ubishyize mu buzima
bwacu biradusaba kubikura mu magambo, ahubwo bikajya mu bikorwa. Imana ntabwo
ikeneye abantu bari kuvuga ibintu, ijambo rya yo ariko batari kubishyira mu
bikorwa. Iyi minsi abantu benshi baba bavuga ariko batizera, batabishyira mu
bikorwa. Umuntu utizera ntashibora kunesha ibyaha, gusa utizera yaririmba,
yayobora, yakora ibindi bintu ariko ntiyanezeza Imana. Kandi kwizera ntigusaba
igihe abantu bamaze mu itorero, ibikorwa bikomeye bakoze bituma abantu
babashima. Kubara
14:11” Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura?
Buzageza he kutanyizezwa
n’ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo? Niba
ukeneye ibikwemeza kugirango wizere Imana irebe nawe ubwawe, umuntu ubwe ni
igitangaza cyatuma yizera Imana, kuba ubasha kujyenda, kuvuga, gukora, nubwo
abantu bagerageza gukora ibisa nabyo ariko ntibihura, rero ufite impamvu yo
kuyizera. Twite kuri iri jambo rivuga ko “utizera adashobora kunezeza Imana”,
ibyo wakora byose utizeye, birangiriraho ntubasha kuyinezeza.
Puwuro yigeze avuga ati”sijye uriho ahubwo
ni Yesu undimo bivuga ko ubudahangarwa bw’Imana bwari muri we, kubwo kwizera,
kwe imbaraga z’Imana zamukoreragamo, ntabwo ariwe wagiraga icyo yikoresha. Ibi
siyansi ntiyabisobanura, kandi ntibyemera ariko nibyo bikwiriye umukristu
wukuri. Utari uwo kwamamaza ibyo adakora.
Abahebulayo 10: 38”Ariko
umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.
Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye
ntuzamwishimira.”
Umukiranutsi w’Imana afite byose mu
biganza bye kubwo kwizera. Ntacyo bitwayw ko dukoratukagwiza ibyubu buzima,
ariko ubugingo nibwo bwigenzi kandi nibwo bwagaciro. Ubwo bugingo buzabonwa
n’abakiranutsi, kandi ntiwaba umukiranutsi w’Imana utizera. Pawulo yaravuze ngo
twitange, Atari ibindi dukwiye kwitanga, ariko ahubwo ari ukwitanga ubwacu
twese kugirango imibiri yacu ibe ibikoresho by’Imana kandi tuba ibikoresho byuzuye
nyakuri iyo twizera Imana nyakuri.