Wamunsi twari dutegereranyije amatsiko menshi wageze. Wakwibaza ngo ni uwuhe? Ni igiterane cy’ivuga butumwa cyateguwe n’umuryango w’abanyeshuri b’ abapantekote bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye (CEP UR HUYE EVANGELICAL CAMPAIGN).
Intego nyamukuru izaranga iki giterane igira iti “IMBARAGA Z’UBUBYUTSE” iboneka muri Ezekiel137:5, uku niko uwiteka umwami abwira aya magufwa ngo: dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. Iki giterane gitegerejwe n’abatari bake kandi bagitegereranyije amatsiko menshi kizatangira kuva 4 kugeza 12 nzeli 2021, kizabera kuri sitade ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye, Ese nawe waba ufite amatsiko menshi nkayo nanjye mfite?
Sibyo gusa tuzaba turikumwe n’abahanzi batandukanye bakunzwe n’abantu benshi cyane aribo Papi Claver na Dorca hamwe na New Melody Choir, ndetse n’abavuga butumwa batandukanye.
Saba gusa bazadufasha gutarama tuzaba turi kumwe nanone na korali zose zikorera umurimo w’Imana CEP nka, Elayo, Enihakore, Vumiliya, Alliance choir na El- Elyon Worship Team.
mu byukuri nkuko bigaragarira amaso abantu benshi biteguye kwakira izi mbaraga z’ububyutse haba mu mwiteguro ndetse n’ibindi.
Buri wese aratumiwe muri iki giterane, kubatazashobora kuhaboneka mwazabikurikirana kurizi mbuga nkoranya mbaga za CEP arizo:
youtube channel : CEP UR HUYE TV, Website: www.cepurhuye.org, twitter: @cephuye, facebook: cepurhuye.
“Niwe namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ariryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera niwe wabashyizeho ikimenyetso, aricyo mwuka wera mwasezeranijwe. Abefeso 1:13”. Imana ibahe umugisha.