Amakuru

Niki gituma dukenera ububyutse?

0Shares


Kuruyu munsi wa kane w’icyumweru kibanziriza igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’abanyeshuri babapantekote bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza yu RWANDA ishami rya huye,

Turi kurushaho kugenda dusobanukirwa byinshi muriki cyumweru kibanziriza igiterane nyamukuru wakibaza ngo kumunsi nyirizina bizaba bimeze gute? Ese nawe Waba witeguye kwakira byinshi mubizakubera akabando mururu rugendo?

ubugingo dufite mu isi busa n’ibiba n’isarura. Buri wese aributswa kuguma mu ijambo ry’Imana, gukora neza, akorana urukundo, kugeza mu gihe cyo gupfa.

NDAYISHIMIYE Samuel, arinawe mwigisha w’ijambo ry’Imana kuruyu munsi yakomeje gusobanura neza intego nyamukuru y’iki giterane iboneka muri Ezekiyeli 37:5, 5 Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho.

Yesaya 59:1-2, 1 Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo kunanirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo kunanirwe kumva. 2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.

Ibyakozwen’intumwa 3:19, 19 Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana.
Hari ibintu bibiri bigaragaza ko twasinziriye, ariko benedata dukeneye ububyutse. Hari ubuzima mbere abakristo twahoranye, ariko twaretse niyo mpamvu dukeneye imbaraga nshya ziturutse ku Mana.


Abakristo baretse gusenga no gusoma ijambo ry’Imana bituma batakaza ubuzima bw’Umwuka. Ntabwo tugisenga nkuko bikwiriye itorero rya Kristo ahubwo dushoboye kuvuga ariko tudakora ibyiryo jambo tuvuga.


Ikindi cyatumye ducika integer ni ibyaha. Abakristo bakora ibyaha babyita ko aribito ariko bizana ibyo twita ko bikomeye, ibyo bituma Umwuka Wera agenda kuko tuba tutakimwumvira.


Benedata twongere ibihe byo gusenga ndetse dukunde gusoma no kugendera mu ijambo ry’Imana. Ndetse tureke ibyaha kuko bitujyana kure y’Imana, Kristo ateze amaboko ngo yakire umugana ndetse n’umugarukira wese ngo amubabarire amwongere imbaraga zubu n’iz’igihe kizaza.

Shalom!

 1,938 total views,  6 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Imana ishimwe cyane, Uwiteka Imana abahe umugisha, ububyutse ni ugukanguka koko kandi ibyaha no kwirengagiza kuba no gusoma ijambo ry’Imana. Bizana ubugwe no gusinzira!

    Shalomeka!

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: