Amakuru

KURIKIRANA IGITERANE CY’IVUGABUTUMWA MURI CEP UR HUYE UMUNSI WA 1

0Shares

CEP UR  Huye campus itangiye igiterane cy’ivugabutumwa yabateguriye kuva lkuri uyu munsi ku wa 4 Nzeri 2021 kuzajyeza kuri tariki 12 Nzeri 2021 iki giterane gitangiye kuri uyu munsi cyirasasusurutswa na choir Elayo na El-elayoni worship team hamwe na Alliance choir byo muri cep ur Huye na Ev Dr Rzinde Theogene n’umuhanzi Papi Clever na Madam we Dorocas kuva ku isaha ya saa munani.

Iki giterane cy’ivugabutumwa gifite intego iri muri Ezekieri 37:5 aho uyu murongo ugaragaza imbaraga z’ububyutse akaba ariwo utugaragariza impamvu yo kubaho kw’iki giterane cy’ivugabutumwa.

Amafoto:

IJAMBO RY’IMANA TUJYEZWAHO NA Ev Dr RIZINDE Theogene

 

Umwigisha w’ijambo ry’Imana Ev Dr RIZINDE Theogene

Uyu muvugabutumwa yatangiye asoma ijambo ry’Imana riboneka muri Ezekiyeri 37:5 Agaruka cyane ku ijambo ububyutse n’inkomoko yaryo ashishikariza abantu kujya bamenya inkomoko y’amagambo yo muri bibiliya no kuyumva niyo yaba ari macye ariko umuntu akayumva. Uyu muvugabutumwa YAVUZE KO ARI IBYO AGACIRO KUBWIRIZ’ABANYESHURI BACYIRI BATO KUKO ARIBYO BYIZA KURUSHA KUZABABWIRIZA BAMAZE GUKURA KUKO KUZABABONA BAJYEZE MU MIRIMO ITANDUKANYE BIBA BIGOYE KURUSHA KUBIKORA BACYIRI ABANYESHURI. Yavuze ko kandi iyo ubwirije umunyeshuri uba ucyijije abantu benshi kandi umuntu ubwiriza aba yatumwe n’imana. Tubibutse ko uyu murongo uyu muvugabutumwa yavuzeho ariyo ntego y’iki giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na cep ur Huye campus. Uyu muvugabutumwa yakomeje aagaruka by’umwihariko ku ijambo ububyutse. Uyu muvugabutumwa yagarutse ku bintu birindwi bijyenderwaho umuntu akora ububyutse nuko byashyirwa mu bikorwa kimwe kuri kimwe.

 

  1. Ubwuzure bw’ububyutse; uyu muvugabutumwa kuri iyi ngingo yavuze ko umuntu akwiye kugira ububyutse aho ari hose agahora arangwa n’ingeso nziza mubyo akora byose naho ari hose.
  2. 2. Iyo abantu batihannye nta bubyutse bushoboka; uyu muvugabutumwa yavuze ko umuntu kugira ngo agire ububyutse agomba kwihana akamaramaza akabaho uko ari atarangwa nibyaha mu mibereho ye yaburi munsi.
  3. 3.Umunezero uzanwa no kubana n’Imana; Dr Rizinde Theogene kuri iyi ngingo yavuze ko kugirango ububyutse bushoboke umuntu usenga uko bikwiye agomba guhora yizeye Imana bikamutera kunezerwa buri munsi bigatuma ububyutse bujyerwaho.
  4.  Urufaya rwo gusenga; kuriiyi ngingo uyu muvugabutumwa yavuze ko ari ngombwa ko kugira ngo ububyutse bushoboke umuntu akwiye guhora akora amasengesho ahoraho kandi menshi.
  5. Ubugingo bwazimiye burabyuka; mu bubyutse kubera imbaraga z’amasengesho ubugingo bwari bwarazimiye burabyuka umuntu akongera agakomera mubyo yizeye no mu bugingo bwe muri rusange. Abantu baba bakwiye kurangwa n’ururkundo; uyu muvugabutumwa kuri iyi ngingo 
  6. ri ibyo agaciro kugira urukundo kugira ngo ukore ububyutse byumwihariko yagarutse ku kutishimira gucyiranirwa kw’abandi ku girango ukore ububyutse nyabwo.
  7.  
  8.  Ivugabutumwa rirambuye; kugira ngo ububutse bushoboke uyu muvugabutumwa yavuze ko hakwiye ivugabutumwa risesuye atanga urugero ruboneka mu byahishuwe 3:19. Uyu muvugabutumwa yasoje avuga ko hakwiye umuriro w’ububyutse muri byose hamwe no gukurikiza ibyavuzewe haruguru ububyutse bushoboka.

 

HAKURIKIYEHO GUKOMEZA KUMVA UBUTUMWA MU NDIRIMBO BW’AMAKORARI ATANDUKANYE YARIRIMBYE KURI UYU MUNSI WA MBERE W’IGITERANE CY’IVUABUTUMWA CYATEGUWE NA EL-ELAYONI WORSHIP TEAM IHIMBAZA IMANA ABANTU BARUSHAHO KUNEZERERWA IMANA.

 

Nyuma yo kumva umuvugabumwa n’amakorari hamwe na worship team bahimbaza Imana hakuricyiyeho umuhanzi wari utejyerejwe na benshi Papi Clever na mamadamu we Dorocas baririmba indirimbo zikunzwe na benshi abantu bitabiriye iki giterane cy’ivugabutumwa barushaho kunezererwa Imana no kugira ububyutse bumva ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo zaririmbwe na Papi Clever na madamu we Dorocas zikunzwe na benshi zigizwe ahanini nizo mu gitabo barasoza bikaba biteganyijwe ko bazakomeza kuririmba ejo ku munsi  wa kabiri w’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na cep ur Huye.

 

Umwanditsi: RUKUNDO Eroge

 2,498 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: