Amakuru

Kurikirana umunsi wa kabiri w’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na CEP-UR HUYE CAMPUS

0Shares

K’umunsi wa kabiri mugikorwa ngarukamwaka  kizwi nka Annual Evangelical Campaign gitegurwa na CEP UR Huye iyuyu mwaka ifite intego iboneka muri Ezekiel 37:5 n’umutwe uvuga ngo “Imbaraga z’ububyutse” Ku isaha ya saa moya zuzuye El-Elyon worship Team yari yatangiye guhimbaza ari nako abakristo,abashyitsi nizindi ngeri zitabiriye iki gikorwa barimo biyandikisha mu rwego rwo kumenya abantu bose bateranye bigendanye n’ibihe bikomeye isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya Covid 19 gikomeje kuzahaza isi ariko abizera bo bakomeje gusenga dore ko mu ndirimbo ya 198 zo Gushimisha Imana kugitero cyaho cya 4 Kigira giti Mubyago biritera(Itorero) rijya riruhurwa no gutega amahoro mubihe bizaza. Reka nanjye ngira nti mubyago,ibihe, muminsi urimo igoye ongere uruhurwe no Kwizera Yesu.

Kumunsi wabanje wo gufungura twigishijwe na Dr Rizinde Théogène usanzwe n’ubundi ari umwarimu muri iyi Kaminuza aho yagarutse cyane k’ububyutse avuga ko ububyutse butabaho hatabayeho kwihana ibyaba ndetse avuga ko ububyutse buhera k’umuntu umwe kigiti cye bugakongeza abo babana kugeza kugihugu cyose.

Uyu munsi kucyumweru tariki 05/09  twari kumwe n’umushumba wa ADEPR Kurwego rw’igihugu Isaïe Ndayizeye ari nawe mwigisha w’uyu munsi kandi twabanye n’umuryango wa Papy Clever n’umufasha we Dorcas bari mubakunzwe cyane mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, 

Abanyamuryango ba CEP bamwe mubabashije kuganira na IDC bavuze ko Imana ibakoresheje umurimo ukomeye cyane muri ibi bihe bigoye kuko bemera ubushake bw’Imana bakemera kumvira umuhamagaro kuko gusiga umwana mutoya wabo w’imfura bakarara Huye dore ko binagaragara ko Dorcas mu minsi irimbere aribaruka ubuheta si umuhamagaro wa buri wese.

Nkuko bisanzwe mu muco w’abarokore gahunda nyirizina itangizwa n’isengesho hagakurikiraho indirimbo imwe yo mugitabo ihuriweho na n’iteraniro ryose izwi Nka Mass Choir.

Chorale Enihakole yaririmbye isaba Imana ngo uko yabanaga n’abasogokuruza bacu mubyo kwizera ibane natwe kandi isuke Umwuka wera itwuzuze gugendane muri ibi bihe bigoye ndetse banasaba Imana ngo igendane natwe muri ibi bihe bigoye.

Hakurikiyeho Chorale Vumilia imwe muri Chorale nkuru muri CEP UR Huye yaananyuzemo abayobozi bakomeye muri ikigihugu cy’u Rwanda by’umwihariko umushumba Isaïe Ndayizeye nawe ni umwe mubanyuze muri iyi Chorale muri 2005 Mu ndirimbo yabo bibukije itorero ko Yesu yitangiye Itorero mu gihe umutima warukunze ariko umubiri wo wanze ariko akanga akemera ugushaka kw’Imana agasohoza umurimo wo gucungura umwana w’umuntu.

Papy Clever afatanyije na Dorcas nabo baririmbiye Imana bahereye kundirimbo yabo yitwa “Ugendane nanjye” Ugendane nanjye mwami wanjye mu gihugu cy’umutima wanjye akanwa kanjye kavuge iby’ubwenge bwawe.

Yakurikije indirimbo yo mugitabo 109 Nyuzwe n’ubushuti bwo mw’ijuru niseguye amaboko yawe Yakomzanyije indirimbo yo mugitabo “Yesu ndamukukunda kuko yabanje kunkunda.

Saa tatu n’iminota 7 Umuvugizi Ndayizeye Isaïe yasomye Eezekiyeli 37:1-5 ari nacyo gice kibonekamo intego y’iyi Evangelical Campaign yatangiye yivuga dore ko nawe yize muri iyi kaminuza ndetse ari no mubatangije CEP NUR (National University of Rwanda) muri 2005 mbere yuko biba kaminuza imwe bikaba CEP UR Huye  yanyuze muri Chorale Vumilia ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye  ari Umuririmbyi,Dirigeant,umucuranzi n’indi mirimo itandukanye Imana yamukoresheje akiri umunyeshuri.

Ububyutse nuko tuva mubuzima busanzwe ariko dufite icyerekezo cy’ijuru kandi buri kimwe cyose gifite izina kibasha kumva ijwi ry’Imana

Ese ububyutse buza gute? Ni uguhinduka mumutima niba usaba ububyutse saba umutima uhindutse nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo Mugire wa Mutima wa muri Kristo gushaka ububyutse ni ugushaka kugira umutima nkuwari Kristo.

Ibizakubwira ko hari ububyutse Ibyakozwe n’intumwa 37:abo bantu bumvise ibyo barabazanya bati Bagabo benedata tubigenze gute, Mububyutse abantu bamamaza Yesu bashize amanga, mububyutse abantu barihana nyuma yo gutsindwa n’Ijambo ry’Imana,mububyutse abana bashaka kuba nkabakristo bagacumitwa mumitima Umurongo wa Ibyakozwe n’intumwa 38 Petero abasubiza ati:Mwihane mubone uko iminsi myiza yo guhemburwa ibone uko iza Ndayizeye yakomeje avuga ko intambwe yambere ari ukwihana kuko ntabwo Vino nshya ishyirwa mumpu zishaje,Mububyutse abantu bakumbura kwegera ameza y’umwami,Ububyutse buraduhindura tukagira ubuhamya bwiza abatureba bakabona impinduka kandi bakabona ko badukeneye ariko ni ukigira ngo Yesu asuke umwuka yongere abakizwa.

sibyo gusa hari amafoto yaranze iki giterane kitabiriwe n’abatari bake baturutse impande zitandukanye

 

papy clever ndetse na El-elyon worship team mu ndirimbo baramya Imana

 

 

 

 1,392 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: