Kuri uyu wa gatandatu, abaramyi Aline GAHONGAYIRE, Aimé Frank na Serge RUGAMBA bataramiye abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Mu ndirimbo zikunzwe na benshi nka Nzakubitsa ibanga, Ndanyuzwe za Aline GAHONGAYIRE, Ubuhamya ya Aimé Frank, nizindi, imitima ya benshi yongeye kunyurwa no guhembuka.
Ni mu giterane cyabereye kuri stade ya kaminuza, cyateguwe n’Ihuriro ry’imiryango y’ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda (FAE). Intego yacyo yagiraga iti “Kuba umunyamumaro mu gihe gisa niki” nkuko tubisoma mu gitabo cya Esteri 4:14. Cyatangiye saa saba gisozwa ahagana saa kumi n’ebyiri. Hagaragayemo kandi n’abandi baramyi bakomeye nka Emmy Vox ndetse n’umucuranzi Nzungu bafashije abitabiriye igiterane guhimbaza Imana.
Umwigisha muri iki giterane yari Prophète Jean Paul KAYONDO. Yibanze ku gushimangira uburinzi bw’Imana ku bantu bayizera. Ibihagurukiye kurwanya abizeye Imana ntibibashyikira kuko baba barinzwe nayo iteka. Ibibazo byose byaza ku mukristo bimusanga afite icyapa kibibwirango “Pass not” (ntibyemewe gukomeza).
Muri iki giterane kandi hanabayemo umuhango wo gushimira abayobozi bacyuye igihe b’iri huriro ryagiteguye, bahagarariwe GASHUGI Yves wariyoboye kuva 2019 kugeza ubu, ndetse no gusengera ku mugaragaro abayobozi bashya barangajwe imbere na TUYISENGE Jean Felix.
Kurikirana uko byari byifashe mu mafoto.
Uko byari byifashe ubwo Aline GAHONGAYIRE yaririmbaga:
Frank mu guhimbaza Imana yongeye guhembura imitima ya benshi. Dore uko byari bimeze: