Ese kuyoborwa na Mwuka wera bifite uwuhe mumaro?

Mana iyotwibutse imirimo y’amaboko yawe bituma tukuramburira amaboko kuko uruwera, buri wese yumvishe ko kubigundira aho ari bidakwiriye twese twaje munzu yawe ngo tugushime uko bikwiriye. twagiriwe umugisha Kuri ki cyumweru wo kuganirizwa ijambo ry’Imana numwe mu banyeshuri bakorera umurimo w’Imana muri CEP-UR HUYECAMPUS witwa MANIRIHO jean Damascene.

Yatuganirije ijambo ry’Imana ryiza ryahembuye imitima ya benshi, umwigisha yatangiye atuganiriza ijambo rivuga ngo abayoborwa n’umwuka nibo bana b’Imana, dusubije ibihe inyuma igihe yesu yavukiye yamaze imyaka mirongo itatu(30) avuga ubutumwa mu bantu, muri icyo gihe yesu yavukiyemo nibwo batangiye kubara imyaka bahereye kuri rimwe bazamuka kugeza na nuyu munsi bivuzeko igihe yesu yaziye ibintu byose byagiye bihinduka ndetse bigera no kubihe.

Dusomye mu Abaroma 8:1-14 , 11Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe 12 Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y’imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo,13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama 14 Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana.
Dukomeje mu Abaroma 14:17, 17 kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera , umukristo wese udafite umwuka muri we, Aba acagase haba hari ikintu kiri kubura muri we, kugira ngo abeho mu buzima bwuzuye neza, yesu amaze kuva mu isi azamukiye ku musozi wa Elayono yaramaranye iminsi mirongo ine (40) ni intumwa.

yesu azamurwa intumwa zari zitumbiriye mu ijuru zireba uburyo azamurwa mu bicu zibaza uburyo zizabaho zitari kumwe na yesu bari bamaranye igihe kini cyane , yesu azamurwa yabwiye intumwa ze ati “mwebwe mugende mu abayisirayeli abariho muba” ababwira aya magambo suko yabangaga ahubwo yagiraga ngo bagende bajye gufasha abandi kumenye ibyo kurya by’ubugingo bakuye kuri kristo kugira ngo n’abandi nabo babihabwe ibyo byokurya aribyo jambo ry’Imana.

Intumwa zaramwumviye zijyayo zinjira munzu nini y’amagorofa ya Mariko muriyo nzu niho intumwa zakomeje gutura, ubwo barimo basenga bahuje umutima nibwo ijambo kristo yababwiye ryasohoye ababwira ati “muzahabwa imbaraga mwuka wera n’abanukira.” Aho niho ryasohorejwe ubwo bari hamwe bari gusenga. Aha bivuze iki? Bivuzeko nta mwuka wera umuntu afite muri we Nta nimbaraga abafite, umukristo wese agira imbaraga muriwe iyo afite mwuka wera.

Yesu yasize mwuka wera nk’ikimenyetso kigaragaza abe bivuzeko ufite icyo kimenyetso cy’umwuka wera aruwe, ariko udafite icyo kimenyetso suwe ijambo ry’Imana riravuga ngo yesu naza azaza areba icyo muziranyeho mbese ikizamwereka ko uruwe n’umwuka wera uzaba ukurimo, aha wakibaza ngo ese mwuka wera afite akahe kamaro ku muntu?

Iyo umuntu afite mwuka wera abasha kwirukana umutima wa kamere muri we, mwuka wera iyo ari mu muntu abasha kwera imbuto zihoraho, abasha gukiranuka naho abantu batabona mbese mwibanga, ufite mwuka wera muriwe niwe ufite ubugingo, Yesu yadusigiye mwuka wera nk’umufasha ntacyo twabasha gukora tutamufite, kuko umufite abafite byose, Ese nawe urifuza uyumufasha ngo akuyobore? kuko Abayoborwa n’umwuka aribo bana b’Imana, ikizagaragazako urumwana w’Imana nuko uzaba ufite ikimenyetso cy’umwuka wera, mu buzima bwacu bwaburi munsi tujye duhora dusaba mwuka wera ngo abariwe utuyobora muri byose kugira ngo tubashe gutsinda uburiganya bwa satani.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *