Friday, August 11, 2023
AMATERANIRO YA CEP (LUNCH HOUR)
umutwe: ese turwana nande? yatuyobya ( yatunesha ate?)
ABAHEBURAYO 13:8-9
- Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
- Ntimukayobywe n’inyigisho z’uburyo bwinshi bw’inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n’ubuntu bw’Imana, udakomezwa n’ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.
HOSEYA 6:2
2.Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.
Hari abantu benshi batekerezako Imana itajya ihinduka ariko baganishije kubyiza cyane nko kumva amsezerano,
Umuntu wa mbere uyobya abantu ni satani, kandi abantu benshi batekerezako iyo haribyo satani aguteje wavuga ijambo rimwe agahita agenda ariko ijambo ry’imana ritwereka uko imimerere ye.
EZEKIYELI 28:1-3
- Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti
- “Mwana w’umuntu, ubwire umwami w’i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y’Imana iri hagati y’inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n’umutima w’Imana.
- Erega urusha Daniyeli ubwenge, nta gihishwe uyoberwa!
Icyo nshaka kubereka nukugirango murebe uwo turwana nawe uwo ariwe,
Ariko se na none reka twibaze ubundi iyo bavuze Imana wumva iki?
Reka tuvuge mu magambo make ko Imana ari ubutatu butagatifu(Data, Umwana, Umwuka).
Kandi reka na none twibaze ngo ubundi satani we ni muntu ki?
Nawe afite ubwami bw’umwijima nabwo bwubatse muri ubu buryo(Satani, Anti-Kristo, Abahanuzi bibinyoma).
ITANGIRIRO 3:1-4
- Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
- Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,
- keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”
Satani nawe azi ijambo ry’Imana kurusha uko turizi, kandi iyo agiye kukwereka cyangwa ku kugerageza mu bundi buryo akoresha amagambo uzi cyangwa akoreshe amasezerano wahawe n’Imana.
Ijambo ry’Imana ritwereka ko Satani yagerageje abantu benshi muri Bibiliya, yabanje kugerageza Adam wa mbere ubwo yashukaga umugore we ubwo yaryaga kwitunda bari barabujijwe.
MATAYO 4:1
- Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,
- amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.
- Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”
- Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”
- Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero
- aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”
- Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”
Ariko ubu icyo twirata nuko kuri Adam wa kabiri ariwe yesu Kristo ko we yamunesheje kandi yamutsindije ijambo ry’Imana.
HOSEYA 4:6
- “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.
Ubujiji nabwo buri muri bimwe mu bintu bituma abantu bayoba, abantu ntago bazayoba kubera ibyaha byabo ahubwo bazarimbuka kubera kutamenya kwabo,
Imana yaraturemye ikirenze kuribyo itwandikirishiriza igitambo cyo kutwereka inzira dukwiye gukuriza cyangwa uko dukwiriye kubaho ariryo jambo ry’Imana.
Nakindi kizatsinda satani nuko uzaba hari ijambo ry’Imana wabikiye mu mutima wawe.
YEREMIYA 17:9
Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?
Hari ikintu Imana yahaye umuntu gitandukanye n’ibindi biremwa byose kuko muri we yahawe kugira amahitamo,
Umutima w’umuntu urashukana kurusha ibindi byose.
Ariko dufite igisubizo kibi byose kugirango tubashe gutsinda ibi byose byabasha kutuyobya.
2 TIMOTEYO 3:15-16
- kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.
- Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
Iyo umuntu amaze kwinjira mu gakiza abafite umuhate wo kumenya ijambo ry’Imana ariko birakwiriyeko tukugumana iyo nyota yo kumenya ibyanditswe byera kuko aribyo bizatwereka inzira dukwiriye kunyuramo kandi ijambo ry’Imana n’indorerwamo twiremo tukabasha kumenya uko tumeze.
ABEFESO 6:11-18
- Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.
- Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.
- Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.
- Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,
- mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza,
- kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.
- Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana,
- musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.
ABEFESO 1:17
- kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
umwanditsi: Eric SIBOMANA