“Ubuntu bw’Imana butangaje nibwo bwankuyeho imigozi” .(Indirimbo ya 105mu Gushimisha Imana )
“Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu , n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.”(1 Abatesalonike 5:23 )
“Nicyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza, nubwo ari ko twakerezaga Kristo,ariko noneho ntitukimutekereza dutyo. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya,ibya kera biba bishyize dore byose biba bihindutse bishya”2 Abakorinto 5:16-17.
Iyo umuntu ari muri Kristo aba ahindutse icyaremwe gishya
Kristo ntagarukira mu myambaro,amashuri,amafaranga n’indi migisha tuzi yo mu buzima bwacu.Kristo mu gutanga agakiza abanza kujya mu bisekuru akagukuramo.
Dore ibintu bitatu (3) Kristo yatubatuyemo:
- Igisekuru cyacu (Aho dukomoka): Umuntu yabanje kuba mu bitekerezo by’Imana mbere yuko imurema (mbere yuko abyarwa n’umubyeyi) ntabwo byatunguye Imana mu kuremwa kwawe.Buri munsi ubuzima bwawe bwose buzwi neza n’Imana. Na mbere yuko witwa iryo zina witwa Imana yari ibizi. Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu , iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Uko uremye uri umuyobozi kuko Kristo yaturemeye imirimo myiza. Abefeso 2:10
Imvano y’icyaha ni uburangare. Umuntu akora icyaha amaze igihe acyitoza. Kutaba maso bikuganisha ku cyaha. Satani abanza kugukomangira akakuganiriza, iyo amaze kwinjira agukoresha icyaha kikakwambika ubusa (Adamu na Eva bambaye ubusa nyuma yo gukora icyaha), icyaha gikurura umuvumo. Mu buzima bwawe uzarwanye icyaha kurusha ibindi. Ni Yesu gusa ufite igisubizo cyo guhisha ubwambure bwawe. Kandi Yesu niwe wenyine utanga igisekuru gishya ukaba icyaremwe gishya. Kuba warumvise ijwi ry’Imana ukaryumvira uba uvuye mu gisekuru cy’iwanyu.
- Ingeso zandura: Hari ubwo umuntu aba ari muzima akigishwa ingeso mbi n’abo abana na bo. Ni Yesu Kristo wenyine ushobora kurimbura ingeso mbi waba ufite izo umubi akwanduza.
- Imyambi umubi aturasa: Hari ubwo twubyuka turi bazima tugambiriye gukora ibyiza ariko umwanzi Satani akaturasa imyambi impande zose. Ariko ni Yesu Kristo wenyine ushobora kugukiza imyambi uwo mubi akurasa.
Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke…. Yesu iyo yakugezeho aguha kamere nshya;nta kindi cyabasha kukomora ibikomere waba ufite. Nta mafaranga baguha yatuma utuza mu mutima wawe. Ibintu byose bikugoye nta wundi bireba uretse Yesu. Ibigeragezo unyuramo ni ngombwa ; emera ubinyuremo Imana izagutabara byabanje kukugeraho.Umuntu wese wakiriye Yesu Kristo abayiteguye intambara. Kuba icyaremwe gishya muri Kristo ntibivuze kutageragezwa. Umukristo wese ahora mu ntambara. Dukwiye gutwara intwaro zose z’Imana kugira ngo tuneshe. Abagalatiya 5:19
“Mwamabare intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani”. Kuba mu Idini ntibisobanuye ko uri umukristo kuko Amadini menshi arafunguye ariko abantu bararushye, bafite ibikomere ntibamenye Kristo. Abefeso 6:11
Ese ntiwaba umaze iminsi myinshi mu Idini ukaba hari ingeso za kamere ugifite? Emerera Yesu Kristo mu buzima bwawe kugira ngo agukize inguma zose ufite. Yesu ashobora gukiza umubiri ,umwuka n’ubugingo maze ukava mu gisekuru cya kera.
UMWANDITSI: Baraka Samuel