Ese waba uzi Umumaro wo kugeragezwa?JMV Nizeyimana

Nizeyimana Jean Marie Vianney ati “Hari umumaro wo kugeragezwa”
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31.Gicuransi.2019 ni bwo uwitwa Nizeyimana Jean Marie Vianney wiga mu mwaka wa kabiri ubuvuzi rusange no kubaga akaba umunyamuryango wa CEP yavuze ko nubwo abantu benshi batinya ibigeragezo nyamara bigira umumaro kuko nubwo ujya mu ijuru azaba atarize mu mashuri asanzwe, ntazabura kujya mu ishuri ry’Imana ngo bakomerere mu byo banyuramo byose.
Nizeyimana yagize ati “ Ibibazo, intambara n’ibyago naho byaba byinshi ku muntu w’Imana ntibiba bivuze ko Imana idahari.”
Iyo Imana ivuganye nawe ngo nzabana nawe mu bikorwa runaka, ntibivuze ko ibyo bintu uzabigeraho nta kibazo uhuye na cyo. Yosefu yabwiwe kuzaba umutware akazapfukamirwa n’abanyamuryango be bose ariko kubigeraho byabanjirijwe no gutabwa mu rwobo, kugurishwsa abanyegiputa, gufungwa n’ibindi ariko birasohora.
Rero nigusezeranya ibintu runaka ntuzibwire ko uzabigeraho mu mahoro masa, ariko ujye ukomezwa n’uko ugoswe nk’imisozi igose I Yerusalemu, kuko yita cyane ku bantu bayubaha.
DORE IMIMARO YO KUGERAGEZWA
Ikigeragezo gicisha bugufi: Ubundi Imana yivugiye ko icyubahiro cyayo itazagiha undi, ni yo mpamvu iba ishaka ko abo bakorana bose baba abicishije bugufi kuko ari yo ishyira hejuru kandi ikanacisha bugufi. Rero kuguteza ikigeragezo si urwango iba igufitiye ahubwo ni uburyo bwo kukwigisha.
Ikigeragezo kigupimiraho urukundo: Imana mu buryo bwinshi igira bwo gusuzuma abayikunda, ijya inemera guteza abayizera ibigeragezo ngo irebe niba bayikunda nk’uko babiririmba.
Byicisha kwihangana: Mu bigeragezo benshi bigiramo kwihangana kuko biba ari mu gihe cy’agahinda nyamara igishuko cyo akenshi cyiza mu bihe byiza. Petero we ati ni iby’ibyishimo nimugubwa gituma n’ibibagerageza.
Bidufasha guhishurirwa imikorere y’Imana: hari igihe ijya igerageza abantu bayo ngo bongere bamenye ko hari izindi mbaraga ifite zatabara abo bantu nk’uko yabikoze. Rero nk’uko Uwiteka imirimo yakoreye I Yeriko
Akenshi ahantu icyuma aho gicurirwa si ho kigurishirizwa , uko ni ko n’umuntu atakoresherezwa aho yageragerejwe kuko na Yohana yageragerejwe mu butayu ashyirwa mu bandi afite imbaraga.
Rero ntukigere wivovotera Imana mu byo ugeragezwamo kuko arimo uzamenyera byinshi ndetse umuririmbyi we yabihamije avuga ko nubwo intambara n’ibibazo ari byinshi ku mukiranutsi ariko Yesu amukiza muri byose.: Soma Mariko 4.35-41, Gutegeka kwa Kabiri 8.2-

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *