Yifashishije imirongo ya Bibiliya, Abaheburayo 2.5-18, 1Abakorinto 5.17 yatugaragarije cyane Umuteguro w’Imana ku biremwamuntu isi itararemwa!!
Ku musaraba I Getsemani ni ho agaciro k’abizera ubu kabonekeye. Hari ubwo abaririmbyi bagira bati “Ntitwari kubona ibitambo n’amaturo byo kuducungura” nyamara hari abirengagiza ko tutari tunemerewe gutamba usibye Abisirayeli batoranijwe kuba ubwoko bw’Imana.
Rero iyo tuzirikana urupfu rwa Yesu tuba duha agaciro k’ibyo yadukoreye akaduhuza n’Imana ku bw’amaraso y’igiciro cyinshi.
Gahunda yo gucungura umuntu yatangiye kera kose, ubwo Adamu na Eva bari mu ngobyi Imana yabaremeye imyambaro kandi hamenetse amaraso cyari ikimenyetso cy’uko ubwambure bw’umuntu buzambikwa (ibyaha bizakuzwaho amaraso ya KRISTO YESU).
Abeli yatambye igitambo kinezeza Imana ndetse kirusha icya Kayini ku bwo umutima yagitambanye icyo gihe na bwo hamenetse amaraso, aya Yesu arayaruta.
Abisirayeli babaze amatungo ubwo marayika murimbuzi yari agiye kubacamo bategekwa gusiga amaraso y’ayo matungo ku nkomanizo y’imiryango kugira ngo umurimbuzi nayabonaho ntabarimbure, uko ni ko n’ab’ubu iyo babonyweho aya Yesu badacirwa urubanza rubi.
Dushimiye Imana yadutekerejeho kuva isi itararemwa ikadutegurira umwana wayo ngo aduhuze na yo. Turi ab’agaciro rero mu maso yayo mureke turusheho kuyizera!!!!