Ibyigisho

Kubeshya ni icyaha, umwigisha w’uyu munsi yatumye tumenya birenze cyane gukomera, urukundo, ineza n’imbabazi Yesu yatugiriye ubwo yitangiraga abanyabyaha twese

0Shares

Munyeshyaka Edmond wigishije ku rupfu rwa Yesu Kristo muri CEP UR-HUYE, amateraniro yo kuri Pasika tariki ya 21 Mata 2019.yunguye benshi ku bw’amagambo yuje ubwenge yavuze (Luka 23.33-43, Matayo 27.62-66.)

Ubusanzwe urupfu rwa Yesu rwavuzwe kenshi mu isezerano rya kera: mu Itangiriro 3, Kuva 12 n’ahandi henshi hagaragazaga mu buryo bw’ubwenge uko Yesu azapfira abari mu isi; ndetse by’umwihariko mu isezerano rishya rugarukwaho inshuro zirindwi zose.

Erega kuva kera kose kumeneka kw’amaraso byari umuti w’ibyaha: Nonese wari uzi ko impu Imana yaremeye Adamu na Eva ari ikimenyetso cyo kuzacungurwa cyari gitangiye? Kuko n’ubundi hari amaraso yamenetse ku nyamaswa ngo impu ziboneke.

Yesu yagiraga amagambo yuje ubwenge yatumaga n’abayasobanura bayavuga uko atari. Yigeze kuvuga ko urusengero nibarusenya azongera kurwubaka mu minsi itatu (bibwira y’uko ari urw’I Yerusalemu) yasobanuraga ko nibamwica mu minsi itatu azazuka (Yesu ashimwe ko ataheze mu mva).

Mu mateka umuntu wabambwaga arambuye amaboko ni uwari uzwiho imirimo y’ubutwari, uko ni ko byamugendekeye kuko hejuru banamwanditsho ngo UMWAMI W’ABAYUDA!!

Abisirayeli babwiwe ibyo kubaga umwana w’intama banahabwa uburyo bazamurya, amaraso yawo ngo bayasige ku nkomanizo z’umuryango bisobanura ko Yesu ari we rembo rigeza abantu mu ijuru.(Kuba wizeye Yesu by’ukuri binahwanye no kugaragarwa n’amaraso ye)

Uburyo bwose bwari gukoreshwa ngo Yesu ahezwe mu gituro ntibwarigushoboka kuko n’ibindi byakorwaga ni uko yabyemeraga kandi byari mu mugambi w’Imana ni na yo mpamvu no kuzuka byakoretse kuko kwari ukugira ngo ibyanditswe bisohore.

NI WE BUYE RIZIMA Kandi Urupfu Ni Rwo Rembo Ry’abizera!!!

 1,212 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: