Kugandukira Imana
Abanyamuryango ba CEP UR-HUYE kuri ikiCyumweru tariki ya 28 Mata.2019 babwiwe ko kugandukira Imana bigira amabwiriza abigenga kandi ntamwami watuma abo agenga bagenda uko bishakiye.
Ibibyavuzwe n’umubwirizabutumwa bwiza KANOBANA Jean Baptiste uteranira muri Paruwase ya Kacyiru, Umudugudu wa Kabagari yifashishije icyanditswe kiboneka muri Yakobo 4.7
Kuganduka bivuga kuyoboka no gukurikiza icyo ukuyobora akuyobora ndetse akensh in’icyo akubwira gukora nubwo utarukifitemo ugikorera kumwumvira.
Umuntu ugandukirwa yategeka imyambaro wambara ukabikora, amasaha uryamiramo ukabyumvira mbese yo ugifite uwo ugandukira ntuba ukiri uwawe.Urugero ni urw’umwana mu rugo ntakora ibyo ashaka akora ibyo Se/Nyina amutegeka.
Imana yifuza ko abayizera bagendera munsi y’ukuboko kwayo, bakayubahira ibyo ibategeka byose kuko impamvu ibibashakaho ni uko hari n’abandi bagandukira ibindi (hari abagandukira Satani, umugore akagandukira umugabo we, abana bakagandukira ababyeyi…) kandi bidahwanyenayo.
Utagandutse ntanezeza Imana kubera ko uba uyigandiye kandi kuyigandira kwawe bivuze kudakora ubushake bwayo. Bibiliya ivuga ko icyaha aricyo bugome, mbese ugomye/ uganze aba akoze icyaha.
Umuntu ugandukira Imana ninawe ubashakurwanya Satani akamuhunga kuko aba yumvira Umugenga, na we amubera inkomezi akanesha. Yakobo 5.4: Agaragaza ko ubucuti bw’iby’isibutuma butera kwangwa n’Imana kuko uba utakigandukira Imana, uba ufite undi ugandukira (ari we muyobozi w’iyisi Satani.
Ibituma Satani Akwiye Kurwanywa
Umubwirazabutumwa bwiza Kanobana yagaragajeko Satani akwiye kurwanywa bikomeye kuko ni umwanzi w’abana b’Imana. Dore uburyo akoresha arwanya abana b’Imana:
- Gutandukanya umuryango: Ubu Satani afite umushinga ukomeye wo gutandukanya abakunda nyendetse bakanashakana, aho abaribafitanye urukundo ibaremamo urwango ihereye kubintu by’ubusabusa. Ababyeyi ntibakibanan’abana babo kandi ibyobapfabisan’ibitariho.
- Gutakaza ikizere: Iturufu arigutsindisha benshi ni ukwambura ikizere cy’ejo hazaza cy’abantu b’ingeri zose. Umuntu akaba afite ubwenge n’ibindi ariko akakwerekako ntabyiza uzabona kandi ntan’inzira wabona zo kugera kubyo wifuza. Ariko mu Mana byose birashoboka. Yakomoje cyane ku ndirimbo y’108 aho yagaragarizaga abantu ko nubwo Satani abatakariza icyizere ariko mu Mana hari ibyiringiro byuzuye kandi bidakoza isoni nyirabyo. Nubwo ugandukira Imana yakena, akababara nk’abandi ariko hari ubundi buzima aba ategereje butabonerwa mu isi irimo umwijima n’ibyaha.Gandukira Imana niba ukeneye kugubwa neza kandi ibyiringiro byawe ntibizagukoze isoni!!!
Intwaro Satani Akoresha Arwanya Abana b’Imana
- Uburiganya:Yifashishije ijambo riboneka mu Befeso 6.10 yavuze ko uyu mwanzi intwaro ikomeye arwanisha ari uburiganya kandi iri gukora cyane muri iyi minsi igatsinda benshi.
- Urupfu: Satani ajya atinyisha abantu ababwira iby’urupfu kandi ntabubasha afite bwo gutandukanya umwuka n’ubugingo bw’umuntu usibye Imana yo yonyine.
- Ubukene: Abantu birengagije ko Imana ari iyo ikenesha kandi ikanatanga ubutunzi bityo Satani yababoheye mu gafuka basengeramo birukana dayimo w’ubukene (kandi atanabaho) nyamara Atari n’ingeso cyangwa dayimoni nk’uko babyibwira (abaye ari dayimoni abantu baba barwaye abadayimo ari benshi.)
- Igisuzuguriro:Satani yambika abantu igisuzuguriro bakiheba bakiganyira nyamara ibyo ntawubifite ho ububasha usibye DATA WA TWESE WO MU IJURU.
KUGANDUKIRA IMANA NI WO MUTI W’IKIBAZO CYOSE!!
Imana ibahe umugisha kubwakazi mukora
Namwe muba mwagize neza gusura uru rubuga tubasaba kubikundisha abatabyumva kandi munabibasangiza!!!
Ni byiza gukoresha amazina yawe yombi niba nta kindi kibazo kugira ngo tumenye n’uwo dushimira.