Abefeso 6:10 “Ibisigaye mukomerere mu
Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. 11Mwambareintwaro zose z’Imana,
kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. 12Kuko tudakīrana n’abafite amaraso
n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si
y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. 13Nuko rero mutware intwaro
zose
z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose
mubashe
guhagarara
mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka
nk’icyuma gikingira igituza, 15 mukwese inkweto, ari zo butumwa
bwiza bw’amahoro bubiteguza, 16kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari
ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.
17
Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana,
18musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi
ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.
Luka
18:26-27 “Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo
ni nde ushobora gukizwa?” 27Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”
Kubera uburyo aya magambo akomeye turaza kwibanda kuri iri jambo yavuze ati “ibisigaye” impamvu ni uko hari ibyo yari yababwiye. Ibintu Pawulo yasabaga Abefeso byose byari bikomeye kuko yatangaga ikitegererezo kuri Yesu. Mbere yahuguye umugabo, ahugura umugore, ahugura umwana ndetse n’umugaragu. Ahera ku mugore aramubwira ati “ujye ugandukiera umugabo wawe nkuko abikorera Kirisitu, abwira umugabo ati nawe ujye ukunda umugore wawe nkuko Kirisitu yakunze itorero, ageze kumwana aramubwira ati ujye wubaha ababyeyi bawe kuko aribyo bizaguhesha uburame, ageze kubaja n’abagaragu arababwira ati muge mukorera bashobuja nkabadakorera ibihembo ahubwo nkabakorera Kirisitu”
Nyuma yagiye ababwira kureka ibibi bagakora ibyiza
arangije byose niko kubabwira ati “ibisigaye mukomerere mu mwami no mu mbaraga
z’ubushobozi bwe bwinshi.
Ijambo dusomye muri Luka riratubwiye riti “ibidashobokera abana b’abantu kumana birashoboka”. Hari ibyo twitondera byanditswe mu mategeko ya Mose, ariko nyuma yaho hari ibindi bintu Imana idusaba kurekura, kandi iyo tubigundiriye, bishnobora kutubuza ubugingo. Gukomerera mumbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi nibyo bitubashisha kwitondera no kwihangana. Nkuko Yesu yavuze ko aribyiza ko agenda kugirango yohereze Umwuka Wera azabe ariwe ubafasha kugirango bazabashe kwitondera n’ibirenze ku mategeko ya Mose.
Ibyo Pawulo yavuze kuri izi ntwaro:
- Gukiranuka. Birashoboka ko umuntu yakiranuka bitavuye ku Mana. Umubwiriza 8:14 “Hariho ikitagira umumaro gikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranutsi. Ni ko kuvuga nti “Ibyo na byo ni ubusa.” Ibintu byose rero wakora bitayobowe n’umwuka w’Imana no kwizera niko bimera kandi ntabwo biramba.
- Ukuri. Umuntu yavuga ukuri kutavuye mu kwizera. Ukuri kwacu ntabwo ariko kuri kw’Imana kerertse iyo turi guhamanya n’Ijuru.
- Umuntu yabwiriza ijambo ry’Imana ariko Atari ryo yamuhaye
Ariko kwizera ntiwakwigana. Nicyo cyatunye arenzaho ijambo ngo ibisigaye. Kugirango ibyo yari arengejeho bibabashishe kwitondera no kuzuza impuguro zambere.
Dore gukiranuka kw’Imana. Abaroma 3:21 “Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana
kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo
biguhamya, 22
ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu
Kristo ari nta tandukaniro”. Gukiranuka Imana
idushaakaho ni ukuvuye mu kwizera Kirisitu Yesu, ntabwo ari uguturutse ku
mategeko. Icyakora uku kwizera kugaragazwa n’amategeko.
Tugomba kugira agakiza, kwizera ndetse n’Umwuka w’Imana. Kuko ibyo nibyo bizadufasha gukiranuka , kuvuga ukuri ndetse no kuvuga ubutumwa bwiza bwihanisha abantu.
Mariko 7: 11-23 “Nyamara
mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga
kugufashisha ni Korubani’ (risobanurwa ngo ‘Ituro ry’Imana’), 12muba mutakimukundiye kugifashisha se
cyangwa nyina, 13nuko ijambo ry’Imana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze
imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n’ibindi byinshi mukora
nk’ibyo.” 14Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutege amatwi mwese
munyumve. 15Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu
muntu ni byo bimuhumanya. [16Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve.” 17Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu,
abigishwa be bamubaza iby’uwo mugani. 18Na we arababaza ati “Mbese namwe
ntimugira ubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma Atari cyo
kimuhumanya, 19kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira
yacyo?” Uko ni ko kubonezwa kw’ibyokurya byose. 20Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo
bimuhumanya, 21kuko mu mitima y’abantu havamo imigambi mibi, guheheta no
gusambana, 22kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya
n’iby’isoni nke, ijisho ribi n’ibitutsi, ubwibone n’ubupfu. 23Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo
bimuhumanya.”
Ntabwo dukeneye ibituruka hanze kugirango dukore ibyaha ahubwo Iyo umuntu Atari yakira agakiza akomeza kuba umunyabyaha mu mutima we nubwo abantu bagumya kumutangira ubuhamya. ukwiriye kwakira aka gakiza kugirango ubashishwe byose na Kirisitu.