Ibyigisho

Kurikirana Amateraniro yo kuwa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 muri CEP

0Shares

Amateraniro yatangiye woshipteam idufsha kuramya no guhimbaza Imana indirimbo zahembuye imitima y’abenshi Umuyobozi wagahunda yitwa RUKUNDO Achille.

Twatangiranye n’indirimbo ya 99 mugakiza ivuga “Nshatse kugukurikira buri munsi mwami Yesu” Isomo twakura muri iyi ndirimbo ni uko ntahandi twajya ndetse ntayindi nzira uretse gukurikira Umwami Yesu

Hakurikiyeho gahunda yo kumva ubutumwa binyuze mundirimbo z’amakorali habanje chorale VUMILIYA baturirimbiye indirimbo nziza cyane batwibutsa y’uko Isezerano ry’Imana risohora kuberako ari Imana itabeshya kuko iyo yasezeranije iranasohoza, n’Imana yibuka isezerano ryayo kandi niyo ryatinda rijya risohora.

Hakurikiyeho chorale ENIHAKOLE baturirimbiye indirimbo itwibutsa gushima imana aho bagize bati’ NDAGUSHIMYE MANA ‘ ikomeza ivuga ati” sinzapfusha ubusa ubuntu wangiriye ukankura mubyaha ukangirira ikizere nzajya njendera imbere yawe nicisha bugufi amateka n’amategeko yawe nzabikomeza”

Nyuma yokumva chorale zombi umuyobozi wa gahunda yahise asaba umuyobozi utwakira ndetse utugezaho n’amatangazo kuza maze akatwakira byakozwe nyuma yo kwakirana yatugejejeho amatangazo ikindi kandi mumatangazo batweretse commission ihagarariye umushinga wokugura ibyuma cyangwa ibikoresho byo gukora umurimo w’Imana, nyuma y’amatangazo hakurikiyeho kwakira chorale Alliance ndetse na Elayo batugezaho ubutumwa bwiza binyuze mundirimbo

Chorale ALLIANCE yaririmbye indirimbo iri mururimi rw’icyongereza bagira bati” come down holly spirit, counsellor comforter your presence delight us, don’t delay thirst souls need you” tugenekereje mururimi rwacu bagize bati” Manuka mwuka wera mujyanama mufasha kubana nawe biradushimisha ntutinde ubugingo bwacu burakunyotewe”

Hakurikiyeho chorale ELAYO batubwiriza binyuze mundirimbo batwibutsa gusaba imbabazi aho bagize bati’ YESU mwene Dawidi mbabarira namenyekonuyu munsi uranyura hano nifuza kugirirwa ubuntu mwami ndashaka kukubona” Ngirira ubuntu mwami YESU. Haleluya Imana ishimwe kuko izankiza kubwayesu wamfpiriye yihanganiye imibabaro yose kugirango mbone agakiza.

Nyuma yokumva ayo makorali hakurikiyeho umwanya wo gushima Imana tubifashijwemo na worship team tunatanga kimwe mw’icumi ndetse n’amaturo kubw’imirimo Imana yadukoreye

Hakurikiyeho kumva ijambo ry’Imana twagejejweho na Jean claude Dukuzumuremyi

Ijambo ry’Imana

Intego Kuzirikana guhamagarwa kwacu

Twatangiye dusoma ijambo ry’Imana dusanga mubitabo bikurikira;

1Samweri 8:4-9 & 19-20 Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama. 5 Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.” 6
Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka.7 Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo. 8 Barakugenza nk’uko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana. 9
Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.”
19 Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka 20 kugira ngo natwe duse n’andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.”

1Abakorinto 1:26 ‘Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi.”

Umwigisha yatangiye ashima Imana yamwemereye kugirango abashe kugera hano, Yakomeje atubwira uburyo aba isirayeli bageze igihe bakiremera ibishushanyo batangira kubiramya ariko Imana ntibyayinezeza kuko yari yarabakoreye umurimo ukomeye wokubakura mugihugu cya Egiputa aho bakoreshwaga imirimo y’uburetwa kugirango bave mugihugu cya Egiputa yakoresheje umukozi wayo Mose. Yamweretse igihugu kisezerano ariko iramubwira iti: nubwo kiriya gihugu ukibonye ariko ntabwo uzakigeramo” nuko Mose asimburwa na Yosuwa, Yosuwa niwe wakomeje kujyana nubwoko bw’Imana abambutsa yorodani bagera mugihugu Imana yari yarabasezeranije. Yosuwa yafashe umwanya bamaze kugera mugihugu kisezerano abaganiriza ibyo banyuzemo byose abibutsa amateka banyuzemo barabyibukiranya maze arababwira ati” Mushingiye kubyo mwabonye nibyo mwumvise mugire guhitamo” nuko aba Isiraheli bahitamo gukorera Imana aho gukorera ibigirwamana.

Mugihe cyo kuyoborwa kw’aba Isiraheli hagiyeho abacamanza nuko Imana itoranya Samweri imugira umucamanza ariko mugihe yaramaze gusaza yarafite abahungu bari abacamanza ariko ntibakora nkuko bikwiriye kuko bagiye mugusayisha ndetse no guora ibyangwa n’Uwiteka, nuko aba Isiraheli baraza basaba Samweri yuko bakuraho abacamanza bakimika umwami kugirango bahinduke nkayandi mahanga yose impamvu basabye umwami nuko bari bamaze kujyanywa n’ibyisi baryoherwa nabyo maze bibagirwa isezerano ry’Imana yuko yavuze ngo nzatura muri bo nzaba hagati yabo ariko barangije birengagiza gukomra kw’Imana baravuga bati”utwimikire Umwami” kuko bari baramaze kujya kure y’ubushake bw’Imana kukon bumvaga ko bakoreshwa ibyo bo batishakiye noneho kuo babaga bagengwa n’amategeko y’Imana ibyo bakumva bimeze nk’uburetwa.

Nuko baragenda bitwaza imyitwarire mibi y’abahungu ba Samweri nuko basaba yuko babimikira Umwami, Imana yumvise ibyo irababara kuko icyo barai bagamije atari ugukuraho Samweri ahubwo Imana yari yabomye yuko atariyo bashaka ahubwo bashaka kubaho nk’ayandi mahanga yose nuko Imana ibimikira Sawuli umwami bashakaga, baba bakoze ikosa rikomeye ryo gutatira igihango bagiranye n’Imana

Abantu muri ikigihe bari bagiwe bagenda uko bishakiye ariko nyamara siko Imana ibishaka, abantu baruhijwe muburyo butandukanye babuze umwanzuro wo guhitamo barakora ibintu batabyumva kuko barakeza abami babibiri ariko hari ikintu kimwe twemereye Uwiteka Imana yatuyobora kuko yaduhaye umwuka wera utuyobora, ntabwo dukwiriye kugenda mkuko twishakiye ahubwo tugomba kugenda nkuko umwuka wera ashaka.

Buri muntu wese afite ubuhamya bw’ahantu Imana yamukuye, ariko abantu bageze aha batangiye kuba ibyigenge birengagije imihigo myinshi bagiye bahiga yuko haricyo bazakora uko bazitwara ariko inyiturano ibaye kwimura Imana maze bakimika ibindi ngo barajyana na vision abantu bari bategereje igihe kirekire ariko umuhamagaro dufite si uwo kugenda nkuko twishakiye ahubwo nukugenda nkuko Imana ishaka

Buri muntu n’umutima we nibo bazi uko bahagaze imbere y’Imana ariko harikimwe dusabwa” KUZIRIKANA GUHAMAGARWA KWACU”. Amena

 1,738 total views,  5 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: