Amateraniro ya CEP ku wa 7 nyakanga 2019
Umwigisha: Jean Paul
Intego y’ijambo ry’Imana”Rinda ibyagakiza wahawe”
Efeso 2:1-9” Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye
muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, 2ibyo
mwagenderagamo
kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we
mwuka ukorera mu
batumvira. 3Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu
yifuza, tugakora
ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo
kugirirwa umujinya
nk’abandi bose.
4Ariko Imana kuko
ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo 5ku bw’urukundo
rwinshi yadukunze,
ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), 6nuko
ituzurana na we,
itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu, 7kugira
ngo
mu bihe bizaza
izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo
Yesu. 8Mwakijijwe
n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.
9Ntibyavuye no ku
mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira.
Tubonyeko hano harimo
itsinda ry’abantu bari barapfuye ariko Pawulo arimo arabahamiriza ko bazutse,
batabihawe, namashuri cg imbaraga ahubwo babihawe n’impano Imana itanga. Hari
uburyo bw’urupfu bubirin urwambere ni uru abantu beshi batinya, ruza rukagukura
kwisi. Urur rupfu iyo Imana irutumye ntirushyirqamo rojike, ngo ni ururhuhinja,
cg arangije kaminuza. Iyo ibintyu 3 bihuye urupfu rubash gutwara umuntu. 1. Aho
umuntu azapfira, 2. Icyizakwica, 3. N’igihe uzapfira. Hari ibintu nabonye mu
rupfu, iyo tukiriho, abantu baratubeshya, ngo baradukunda, ariko mu rupfu
umuntu ajyenda wenyine nkuko yaje. Urwo rupfu buri wese uko ari kose azarupfa.
Hari urundi rupfu rwa kabiri, uro rupfu umuntu yanarupfa ahagaze. Iyo umuntu
akora ibyaha, urwo rupfu umuntu aba yararupfuye. Iyo umuntu atarakizwa Imana
imubona mo nk’uwapfuye. Bibiliya itubwira umwna wikirara, ubwo yagarukaga se
yaraavuze ati” umwana wange yari yarapfuye none yazutse. Rero urwo rukingo
rw’urwo rupfu turuhabwa mur kristu Yesu. Hari urundi rupfu rwa gatatu, urwo rwo
ruteye ubwoba, ni urwateguriwe abantu banze kwakira Yesu. Bibiliya iravuga ngo
Imana ntiyohereje umwana wayo kugirango acireho abari mu isi ho iteka, ahubwo
kugirango babone ubugingo buhoraho.
Pawul rero ari kuvuga kuvuga
ngo abantu bari barapfuye, ariko Imana yabahaye impano y’ubuntu ariyo gakiza
kubuntu. Nta muhate namuke twabishyizemo n’impano y’Imana. Wavukira ahantu
hakijijwe, wanabyifuza ariko bikakunanira kuko ari impano y’Imana.
Mbibutse ko ariko nanone
iyo Imana iguhaye agakiza, itakwimura aho ibyaha bibera, abo mwatukanye, cg
mwasambanye muba mugituranye nabo, akabari wannywereyemo uba ugituranye nakwo.
Rero agakiza ni Ubuntu ariko kurinda iby’agakiza twahawe biradusaba imbaraga.
Niyo mpamvu Pawulo yandikiye abakorinto ati” ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana
mudahererwa abuntu bw’Imana gupfa ubusa. Urundi rugero ni urwa Samusoni. Imana yamuvuzeho
ataravuka, Imana imugira umunyambaraga, akarwanya abafilisitiya, niyo yaruhaga,
Imana yamufukuriraga iriba. Ariko Satani araza aramwiba, amenyera iby’Imana
yamukoreshaga, bituma Satani ubimunyaga. Rero ibyo twakiriye
dusabwa kubirindisha imbaraga. Nyuma
yuko Delila amushutse akamubwira aho ibanga ry’imbaraga ze zari ziri,
abafiristiya baramwogoshe barangije bamunogoramo amaso, bajya ku mugira umusyi
wingano, hanyuma baza gukora igitaramo cyo gusingiza bari bsshinyagurira
Samusoni. Impamvu Bamunogoye mo amaso ni ko arirwo rujyingo rwari ruyoboye
izindi, uku niko sataani ajyenza umuntu iyo amugushije, ni uko amutwara ibyari
ibyigenzi kugirango nubwo yazagaruka ntakinddi azaba akimaze keretse,
gutegereza urupfu. Ikindi bamujyanye mu mirimo y’uburetwa. Uku niko Satani iyo
wari waramujengereje akagufata agushyira mu buretwa kugirango kwinyagambura
kwawe bitazakorohera.
Satani ni umuhanga, iyo
aguteye ntazira rimwe aza agutera udutero shuma. Kandi burigihe ntabwo aza buri
gihe aguterera muri mu bibi (negative) gusa hari nubwo aguterera mu byiza. Uwo
satani yabikoreye ni Dawidi ubwo yamugendereraga, akumubwira uburyo ari
intwari, yishe abanzi be bosse na Goliyati arangije amwumvisha uburyo atagomba
gutabarana n’abandi akaruhuka. Yari amaze kuzuza inzu y’imyerezi ajya hejuru
atembera, hejuru abona umugore wambaye ubusa, uwo mwanya Satani ahita
amwiabagiza ibyo gukiranuka, arajyenda aramuzana bararyamana.
Igikomeye nuko iyo satani
agufashe akora ku buryo agusigira ikimenyetso kuko aba abizi ko imbaraga
zazagaruka. Niyo mpamvu ugoresha ikintu gikomeye, kuburyo nunihana, uzajya
utangira kunezerwa Satani akaza akukubwira ati “tuza” niyo mpamvu muri iyi
mninsi abantu bamwwe bajyenda bizura umwuka wera wibice bice. Ninako yakoreye
Dawidi, akimara kuryamana na muka Uliya, amutera inda
Imyuka
Satani atereramo abantu
- Amaganya
y’isi. Ukuri nuko niyo mwarangiza kwiga mwese siko mwabona akazi, iyo umuntu
ashonje siko ahita abona ibyo kurya, ushobora gusenga ikakwihorera. Ariko Imana
izaturinde gusinda amaganya y’isi. Hari abavugabutumwa bajya baza bakavuga
bati”Imana ntamaranga mutima igira, ariko babiterwa nuko baba baraykoreye Imana
mu bikomeye no mubyporoshye ariko bafite ibyo bayiuzagaho ntibabibone
bagatangira kuvuga bati “Imana ntamaranga mutima igira ariko irayagira kuko
yaravuze ngo nabasaza, izabaheka kurinda imvi zibaye uruyenzi. Ibyo byose
biterwa no gusinda amaganya y’isi. - Umurengwe
cg kugwa ivutu. Iki nacyo Satani igiereramo abantu iyo Imana ibazahuye ikabateza
imbere bakarya bagahaga, abatangira kumva batskinyotewe niby’Imana. Igihe
cyamateraniro cyagera ugasanga bsgiye muri siporo, abandi bakundaga kwiyiriza
ubusa Imana itarabazahura, ariko baba baramaze kugirirwa neza nayo bakavuga
bati hoya twe ntitukiyiriza. Uyu mwuka wateye abisilayeri ubwo bageraga I
Kanani bamaze kurya bagahomnjoka baterwa n’umwuka wo kwizabaz bati “Imana niki?
Batangira kugerageza gusenga ibigirwa mana no kugerageza gusambana, Imana
irabareka, ibahana mu maboko ya Nebukadinezari abajyana ibaburoni. Witondere
iki kintu iyo Imana yagukuye mu mubabaro, ugakora ikintu gituma wongera
kuwusubiramo, ukimaramo igihe kirekire kiruta icyambere.
Ibyiciro
bitanu umuntu watakaje iby’agakiza ashobora kugaragaramo.
- Abanyamashyengo(les
comediens) samusoni nawe aabafilisitiya bamaze kumufata bakoresheje igitaramo
baramutumiramo bati” Imana yacu dagoni ishimqe yatubashishije samusoni bati no
ngwino samusoni uze udusetse. Kuri iki gihe hari abkozi b’Imana babaye
banyamashyengo Satani aba avuga ati”nibaririmbe, nibabwirize kuko ntacyo
batwaye, kuko batakaje iby’ingenzi - Ba
magambo. Mu gitabo cy’umugenzi kivuga aho mukrist bahuye numuntu uvuga ururembo
rw’ijuru nkaho yari yararugezemo, ariko uko bakomezaga kumwegera bakajyenda
babona ubwiza bw’Imana bukajyenda bumushiraho, mukiristu aravuga ati” ni
magambo” abo bantu iyo ugiye ubegera
ujyenda ubona ubwiza bw’Imana bubashiraho ahubwo ukajyenda wakira
ububore bwe, uwo nimagambo. Bavuga ibyo badakora, bakavuga kwirinda batirinda.
Hari abavuga butumwa baza igihe icyo kubwiriza kigeze bavuga bati mutankorera
ku mavuta. Mbeser abo bantu begera amavuta akabavaho, baba bayafite? Niba ubana
n’umuntu ari umurokore, mukananiranwa, ntuzajya mu ijuru, kuko nubwo we yaba
afite umwuka mubi wowe umwuka wawe wagakwiye ku muhindura(influence) - Abantu
banduye barangiza bakanduza abandi. Bibiliya itubwira umugabo witwa Yelobowamu,
yabaye umugaragu wa Sawuli, Dawidi, na Salomo, Imana iza kumwemerera ubwami,
kuko yitwaraga neza. Ariko amaze kubona ubwami atangira gukora ibintu yiyobagiza.
Ariko ijambo ry’Imana riravuga mu migani
riti”ukora ibintu yiyobagiza, azahabwa ikintu gikomeye. - Guta
ibintu by’Imana kugeza igihe apfa. Ibyahishuriwe yohana bibce 3 boivuga itorero
ryari ryarapfuye Imana ikajya ibabona mo ko ari intumbi. Iki gihe ibi bintu
biba iyo umuntu utakaje iby’Imana akagezahno abibura burundu. Yesu yabwiye
abafarisayo, arabibwira ati” muzabona ishyano kuko mwahagaze mu muryango
ntimwinjire kandi mukabuza abandi kwinjira. Ati muri ibituro bisize imva. Nuko
bahagaraga mu maguriro, basrnga ariko bwakwira bakajya kurya ingo z’abapfakazi.
Imana yanga anbantiu bakiriye Ubuntu bwimana bwishi ariko bakajyeraho batangira
gukora ibyaha byo mu ibanga.
Kubara 25” 1Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n’Abamowabukazi, 2kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry’ibitambo by’imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubita hasi imbere y’imana
zabo. 3Abisirayeli bifatanya na Bāli y’i Pewori, bikongereza uburakari bw’Uwiteka. 4Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b’abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y’Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw’Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.” 5Mose abwira abacamanza b’Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y’i Pewori.”6Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y’iteraniro ry’Abisirayeli, baririra ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 7Finehasi, mwene Eleyazari wa
Aroni umutambyi, abibonye ahaguruka hagati mu iteraniro, yenda icumu 8akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n’uwo mugore rimufata ku nda ye. Mugiga ishira ubwo mu Bisirayeli. 9Abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
10Uwiteka abwira Mose ati 11“Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo
fuhe ryanjye. 12Nuko none vuga uti ‘Dore muhaye isezerano ryanjye ry’amahoro, 13rizamubera hamwe n’urubyaro rwe isezerano ry’ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’ ”
14Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware w’inzu ya ba sekuruza wo mu Basimeyoni. 15Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umutware w’ab’inzu ya ba sekuruza y’Abamidiyani.
16Uwiteka abwira Mose ati 17“Girira Abamidiyani nk’ababisha ubice, 18kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kubohesha uburiganya mu by’i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo, umukobwa w’umutware w’Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n’iby’i Pewori.”. Imana ibarinde uburiganya bwa Satani. Muri iki gice baramu avuga uburyo abisilayeri bari ubwoko butura ubwako, Imana yabuhaye umugisha, kandi muri bwo ko habunzemo intare y’ingore yashushanyaga Yesu ufuhira itorero. Ariko ugomba kugira amakenga y’ibyo Imana yaguhaye. Baraki ntiyashizwe, arangije abaza Baramu ati”ni irihe turufu, ubucakura nakoresha kugirango mbabone? Baramu amugira inama ati aba bantu bamaze igihe mu butayu, ntamyambaro, uzabazanire abakobwa b’aba Midiyani kazi, aba Moabu, n’Abafilisitiya, bazajye bajya mu birori byabo, barye kunyama z’intonorano, basambane nabo twe tutiriwe tubatera Imana yabo irafuha izabiyicira. Abo bakobwa batangira kuza babegera babareshya reshya, babawira bat” Imana yanyu irakomeye, batangira kubatumira mu mu birori byabo, batangira kuramya ibigirwamana byabo, no gusambana nabo maze Imana ibateza mu giga. Ariko Imana ishimwe ko bose batagiyeyo. Bagize amakenga basigara basenga. Hari umugabo we yanze gusambana ku karubanda azana umumidiyanikazi mu ihema, uyu ashushanya abantu bagiye bakizwa igice, banga gukorera ibyaha kumugaragaro, bakaza kubikorera mu ihema, ariko yasanze Finehasi ari maso, abacaho atabarebye ariko Finehasi afata intwaro ye yari yaravanye mu Egiputa arajyenda aricumita abo bantu rihinguranya mu butaka. Imana imuha isezerano iravuaga iti” ubwo utumye ntabarimbura ngusezeranyije isezerano ry’amahoro wowe n’urubyaro rwawe. Umwanzuro. Abefeso 6:10” 10Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. 11Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.
12Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. 13Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.
14 Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, 15 mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, 16kandi ikigeretse kuri byose
mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, 18musengeshe
Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose” mukristu wamaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe urasabwa gutwara izi ntwaro zose kugirango agakiza wahawe utakamburwa n ‘umubi. Gira ikifuzo niba hari aho warangaye usenge usabe Imana igukomeze ikugarurire ibyawe wanyazwe.