Twibukiranye,
Mu gice cya kabiri twabonye ko ibitekerezo byacu
iyo byanduye, Imana ibona ko turi babi; kuko ubwiza bw’ umuntu si ibikorwa by’
umubiri we(imirimo ye), ahubwo ni ibikorwa by’ umwuka we (ibitekerezo
bye). twabonye ko umuti ari ukwemera Yesu akaduha ijambo rye
(tukarigenderamo).
Kuko mu
bitekerezo by’ Umuntu havamo “imigambi mibi, guheheta no gusambana, kwiba no
kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n’ iby’ isoni nke, ijisho ribi
n’ ibitutsi, ubwibone n’ ubupfu. Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo
bimuhumanya.”Mariko:7:20-22.
Aya magambo Yesu yavuze, adusobanurira ko burya
umuntu Imana itamwita uhumanye/uwanduye kubw’ uko yambaye, cyangwa agaragara,
bityo rero Imana ibona ko umuntu yanduye bitewe n’ ibyo atekereza. Ni yo
mpamvu; Imana yabonye ko abantu bo mu gihe cya Nowa babaye babi cyane: bidatewe
n’ uko basigaye bambara nabi cyagwa batagikaraba, ahubwo kubera ko bari bafite
gutekereza nabi iteka ryose, byatumaga ingeso zabo ziba mbi cyane.
(Itangiriro:6:5). Rero; imbere y’ Imana iyo utekereje uba umaze gukora.
Bari baratoranijwe!
Itorero ni Ijambo ry’ ikigiriki
risobanuye Ecclesia (abantu b’ intoranywa bahamagarirwaga kuboneka mu nama yo
kuganira no gufata ibyemezo bya rubanda). Ecclesia babaga baratoranijwe,
bagahamagarwa kugira ngo bakore umurimo ufitiye Uwatoranijwe na
bagenzi be akamaro.
Adamu na Eva bari intoranywa,
kuko bari bafite ishusho y’ Imana: bashoboraga gukora neza icyo Imana ishaka
nk’ uko yakagikoze iri mu isi. Kuko umuntu ufite ishusho yawe, yagusimbura
udahari ntihagire icyuho kigaragara. Izi mbaraga Imana yari yarabahaye zatumye
ibatoraniriza kuba abayobozi b’ isi: batoranirizwa kuyobora amafi yo mu nyanja,
inyoni, ibisiga byo mu kirere, n’ amatungo n’isi yose, n’ igikururuka hasi
cyose (Itangiriro:1:26).
Bari batoranirijwe gukora
umurimo ufitiye umumaro: Imana, abantu ndetse na bo ubwabo(Adamu
na Eva). Ese imirimo ukora ifitiye Imana, abantu, nawe ubwawe umumaro?
Cyangwa ukora ibigufitiye inyungu n’ aho bitagirira umumaro Imana n’ abantu?
Kuko burya inyungu: ni
ibihembo bigaragarira amaso, ariko umumaro: ni umusaruro utagaragara,
Imana ihereza umuntu wese ukoze iby’ ukuri!
Pawulo yahamyaga mu Mwami Imana
ko itorero ryo muri Efeso ritari rikibayeho nk’ uko abapagani babaho bakurikiza
ibitagira umumaro byo mu bitekerezo byabo! (Abefeso:4:17). Abapagani
rero bakunda ibifite inyungu, ariko bagakurikiza ibitagira umumaro.
Birababaje ko inshuro nyinshi
Satani atwoshya atwereka inyungu z’ uwo mwanya, bigatuma dukora
ibidafite umumaro w’ iteka ryose!
Kandi burya igikorwa
kidafite umumaro w’ iteka ryose, n’ uyu munsi nta mumaro gifite!
Iki ni ikibazo
Imana yagiranye natwe abantu, ku buryo yabatubajije ngo “Muzageza guhindura
icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro
no gukurikiza ibinyoma?” (Zaburi:4:3).
Burya rero iyo
umuntu ahisemo gukora icyaha aba asuzuguye icyubahiro Imana yamuhaye! Imana
yaduhaye imbaraga zo gukiranuka nk’ izo ifite; turemye mu ishusho yayo (Itangiriro:1:26),
kandi si uko dufite ishusho y’ IMANA gusa ahubwo dufite n’ ububasha bwo gusa na
yo!
Dukunda kuvuga ngo
“erega turi abantu,” turi “abanyantege nkeya,” kandi ngo “twambaye umubiri.”
Bityo tukiha impamvu zo gukora ibyaha! Ukuri ni uko; turi abantu, bambaye
umubiri ariko baremwe mu bwiza bw’ Imana. Nta mpamvu n’ imwe dufite
yo gukora icyaha kuko ishusho twaremwemo, usibye no gukora icyaha ntabwo yari
izi icyaha!
Kandi tumaze gukora
icyaha Imana yatanze Yesu Kristo: “Utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye
icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’ Imana.”(2
Abakorinto:5:20). Yesu Kristo ni we muntu wenyine wagumanye iyi shusho y’
Imana, ku buryo Imana imutangira ubuhamya ko usibye no gukora icyaha; ntiyari
azi(afite ubumenyi) icyaha!
Yari azi ijambo ry’
Imana, yirindaga cyane ko mu bubiko bw’ amakuru ye (ibitekerezo), hageramo
ubumenyi bw’ icyaha cyangwa uko umuntu akora icyaha! Ni uko rero iyo turi muri Yesu, natwe
atwigisha kureka ubumenyi bw’ icyaha, akaduhindura gukiranuka kw’ Imana!
(gukiranuka kw’ Imana nta cyaha kibamo!)
Ni cyo gituma muri
Yesu Kristo habamo ishuri ryitwa Ubuntu:
“Kuko ubuntu bw’
Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigishakureka kutubaha
Imana n’ irari ry’ iby’ isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka,
twubaha Imana mu gihe cya none.” (Tito:2:11-12).
Iri shuri
ridusubiza ya shusho y’ Imana twatakaje, hari abigisha ubundi buntu butari ubw’
Imana, ni ubwa Satani ndetse n’ ubw’ inyamaswabantu, n’ abadayimoni kuko ubwo
buntu bwigisha abantu gukora ibyaha no kubemerera gukora ibyo bishakiye,
butazana agakiza ahubwo buzana kurimbuka!
Satani nagusaba
gukora icyaha uzamusubize ko usibye no gukora icyaha, utemerewe no kumenya
icyaha, kandi iki gisubizo kiva mu buzima umukristo abayeho; ubuzima bwo
kwirinda amakuru mabi, ariyo makuru akwirakwizwa mu mikino, imyidagaduro, n’
ibiganiro bitandukanye.
Dukwiriye kumenya
rero ko twatoranirijwe kutamenya icyaha na kimwe, kuko icyaha udakora
ariko ufite ubumenyi bwacyo, Satani akoresha ubwo bumenyi akakugerageza!
Urugero ni uko
umuntu udasambana, ariko akunda filime n’ ibiganiro by’ ubusambanyi: byorohera
Satani kumukoresha ubusambanyi.
Gutoranywa
kwabahaye izihe mbaraga?
Adamu na Eva kandi bari
bashoboye gukora icyo Imana yabahamagariye, kuko bashoboraga gufata ibyemezo
bitunganye; niba koko bahora bibuka ubuzima bw’ IMANA itunganye! Ibyemezo
bitunganye bituruka mu guhora twiga kandi twibuka buri munsi ijambo ry’ Imana.
“kandi nzababera So, nwe
muzambere abahungu n’ abakobwa, ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.” (2
Abakorinto: 2:18). Niba duhuje amaraso n’ Imana Ishoborabyosen(turi abana
bafite amaraso yayo koko), Imana iduhereza imbaraga zo gukora ibintu byose nka
yo! Muri Edeni; intare zatinyaga Adamu kuko yasaga n’ Imana, ingwe n’ isatura
zaramwubahaga, akazita amazina kuko yari azifiteho ububasha. Iyo umuntu akora
ibyo gukiranuka abaho ubuzima buzira ubwoba.
Kuko aravuga ngo: “Uwiteka ni
we gitare cyanjye n’ agakiza kanjye, nzatinya nde? Uwiteka ni igihome kirekire
gikingira ubuzima bwange; ni nde uzampinza umushyitsi?”
Kandi yagera mu byago
akaririmba ngo:
“N’ aho ingabo zabambira
amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, n’ aho intambara yambaho, no muri
yo nzakomeza Umutima.” (Zaburi:27)
Burya rero ubwoba buterwa n’
uko umuntu aba ari wenyine, ariko umuntu uri gukora ibyo Imana ishaka ntabwo
agira ubwoba kuko ashobora byose.
Gushobobora byose
ni imbaraga Imana ihereza umuntu ubana nayo!
Niba ufite ubwoba;
shaka Imana mu bihe byo gusenga, kwiyiriza ubusa no gusoma ijambo ry’ Imana. Kandi si wowe wa mbere, kuko na Dawidi yavuze ngo
“Nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose.” (Zaburi: 34:5).
Gushaka Imana by’ ukuri rero ntabwo
bidukiza ibibazo, ahubwo bidukiza ubwoba! Bitwibutsa ko no mu bibazo
Imana ishobora byose.