Bakiriye amakuru mabi
Amakuru mabi atera gukora nabi…..
Mu gice cya mbere twabonye ko impamvu ituma
umuntu ahitamo gukora igikorwa iruta igikorwa yakoze ubwacyo!
Niyo mpamvu Imana igenzura imitima (ibitekerezo),
bityo n’ ubwo abantu twibwira ko icyaha ari igikorwa, Imana icyaha ikireba
kikiri mu bitekerezo. Kayini ajya kwica Abeli Imana yamubwiye ko nadakora
ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi(Itangiriro 4:7). ibi bisobanuye ko
umuntu iyo yakira amakuru mabi (iyo adakora ibyiza), ibyaha biba biri
gukomanga ngo afungure. Impamvu umuntu ahagarika umutima ageze imbere y’
icyaha; ni uko aba yarakiriye amakuru amwemeza ko gukora icyaha nta cyo
bitwaye/ bishoboka.
Ni gute Satani ateza icyaha?
Hari ikiremwa gishya(inzoka); kitateraniraga mu
itorero ryo muri Edeni. Ariko kigeze mu
materaniro, cyiha ijambo ndetse gihita kibwiriza. Satani akoresha igitugu n’
imbaraga nyinshi kugira ngo agushe abantu, ntabwo abanza gutegereza.
Satani ni umwuka, rero kugira ngo avugane n’
abambaye umubiri(Adam na Eva) byamusabye kuza nawe yambaye umubiri w’ inzoka.
Nta kwicisha bugufi Satani atakora, nta butunzi Satani atagutega ngo agukoreshe
icyaha! Ba maso.
Yari
azanye amakuru mashya y’ ibyo Imana itavuze, ariko aza avuga ko Imana ari yo
yabivuze: “Ni ukuri koko Imana yaravuze ngo…….. ” Itangiriro:3:1.
Uyu mwuka wa Satani rero buri gihe ukoresha
amakuru y’ ibinyoma kugira ufashe umuntu gukora icyaha. Niba udasomba ijambo
ry’ Imana, buri munsi bizorohera Satani kukubeshya kuko udafite ukuri.
Ese amakuru ukunda kwakira ni ukuri (Ijambo ry’
IMANA)?
Ishyano rikomeye……
Ni ishyano kuba abantu bari mu madini atandukanye
batakisomera Bibiliya buri munsi, n’ iyo bayisomye bumva ari amakuru ya kera
ataryoshye!
Gusoma bibiliya byasimbuwe no gusoma amakuru,
amatangazo, n’ ibigezweho ku mbuga nkoranyambaga. Imana yasimbuwe n’ iby’ isi
kandi benshi bumva ari bwo buzima bwiza, ubu isi ntiyakwihanganira gukora
idafite interineti! Ariko nyamara ibayeho idafite Bibiliya yumva ntacyo
bitwaye. Nawe niba umeze gutyo uri uw’ isi!
Amakuru ashishikaje abantu ni ayo kumenya aho isi
igeze: ibi rero bituma babayeho neza nk’ uko isi itegeka. Niba ukunda kureba
filme uzitwara nk’ abakinnyi ba filme, uzavuga nka bo, uzambara, uziyogoshesha
nk’ abo, uzakunda ibyo bakunda! Nuba umukunzi w’ umupira: uzitwara nk’ abatoza
b’ umupira, abakinnyi ndetse n’ abafana ukunda kureba.
Kubera ko ariyo makuru ufite: uzibwira ko ubuzima
bwiza ari ubwo uhora ureba kuri ekara (screen) yawe! N’ ukunda kuba mu kabari
uzitwara nk’ abantu usangira nabo mu kabari! N’ ukunda kureba amakuru y’
ibigezweho n’ imyambaro (fashion and styles): uzabaho ubuzima buyobowe n’ iyo
myambaro.
Abantu benshi bari mu bubata butewe n’ uko bafite amakuru y’ ikinyoma!
Niyo mpamvu abantu benshi bahitamo nabi, rimwe na rimwe bakibaza
impamvu bakunda kubeshya, bihana irari ry’ ubusambanyi ariko rikabagumaho,
bakunda gutukana n’ ubwo bifuza kubireka bikabananira: ni uko Umwarimu
ukunda kwicara imbere; inshuti, ekara(screen) yawe, indirimbo ukunda kumva
no kureba byose byuzuyemo ibyo wifuza kureka!
Iri ni ishyano, kuko Satani ntitwamunesha tugifite ibyo yaduhaye!
Kunesha Satani bisaba kureka ibye byose bikatubihira.
Noneho dukore iki?
Mbese twashyiraho urutonde rw’ ibyo tuzajya
duhitamo buri munsi?
OYA
Ni kenshi uvuga ngo sinzogera guhitamo nabi,
ugasiba watsap muri telephone cyangwa ukavuga uti sinzasubira mu kabari, ariko
bikakunanira.
Dukeneye rero imbaraga ziruta iz’ umuntu kugira
ngo duhitemo neza. Nk’ uko Zaburi 25:12 itubwira iti: “Ni inde wubaha Uwiteka?
azamwigisha inzira akwiriye guhitamo” dukeneye kubanza kwiyunga n’ Imana
niba dushaka gusana ubuzima bwacu bwasenyutse! Kwiyunga n’ Imana biduha
kwiyubaka natwe ubwacu(dukora ibikwiriye). inshuro nyinshi twe
turabicurika.
Dukeneye kubanza kubaha Uwiteka, ni byo
bizatuyobora inzira dukwiriye kunyura! Abantu benshi rero bashaka kwihutira
kureka imico mibi bafite, ariko kuko badafite imbaraga z’ Imana zituruka mu
buzima bwo gusoma ijambo ry’ Imana no gusenga bikabananira, bakongera
bagatukana, bakabeshya, bagasinda, basambana……
Reka mbamenere ibanga…….
Zaburi:119:104
“Amategeko wigishije ampesha guhitamo, ni cyo
gituma nanga inzira z’ ibinyoma zose. ”
Kwiga ijambo ry’ Imana buri munsi kandi
tukarishyira mu bikorwa; bizaduhindura abantu basa n’ Imana, bahitamo nk’
Imana, kuko bafite ibitekerezo by’ Imana. Ubuzima buyobowe n’ ijambo ry’ Imana
ni bwo buzima burimo amahitamo meza.
Ntabwo twishyiriraho amahame shingiro
tungenderaho, ahubwo twegera Imana ikatwigisha amahame yayo (Ijambo ryayo),
kandi ikaduha imbaraga zo kuyagenderamo (iyo turi gusenga).
kuko ibyo byiza twifuza gukora ni Imana
yabiremye, ntitwabishobora tutayegereye.
Ese uheruka gusoma Bibiliya yawe ryari?
Uheruka kumvira ibyo yagutegetse ryari se?
Uheruka kwigishwa n’ Imana ryari?
Ese ukunda iki hagati y’ Imana n’ iby’isi? (ni
iki uha igihe kinini?)
Ibintu bibi ukunda guhitamo nutabisimbuza ijambo
ry’ Imana no gusenga, ntabwo uzigera ubireka! Icyakora wakwibeshya ko utakibikora.