Karibu
Phanuel Umudiyakoni ku mudugudu wa Nyarugenge yabwiye abanyamuryango
b’Abapantekonte ADEPR (CEP) muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ko Imana
ifitiye umuntu wese isezerano ritari ukwiga gusa, kujya hanze n’ibindi ahubwo
ari iry’ubugingo buhoraho.
Karibu
yifashishije inkuru ya Esawu na murumuna we Yakobo (bari impanga) iboneka mu
gitabo cya Mbere cya Mose: Itangiriro 25.27 -34 yavuze ko umuntu w’Imana
akwiye kureka gukururwa n’iby’umumaro mucye bituma yakakwa ubutware cyangwa
ubugingo yasezeranijwe n’Imana.
Yagaragaje ibitukura ko ari
byinshi muri iyi si dutuyemo: Amafaranga (anyuze mu buriganya), urukundo mu
bantu rutegekera gukora ibidakwiye (gusambana, ibisindisha, imyambaro idakwiye)
impongano na za avanse zitangwa ngo hagire ibikorwa (kubeshya no kubeshyerana,
guca ibico mu bandi n’ibindi bikorwa ngo umuntu agire icyo ageraho kandi
yiyibajije icyo ari cyo imbere y’Imana) Sigaho kwirwanirir.
Esawu yishingikirije ku nzara
yarakuye mu muhigo yemera gushukishwa n’ibitukura bya mukuru we yari amaze
guteka nyamara ntiyatekereza ko inzara afite idahwanye n’ubutware yahawe n’Imana
ibi niibihamya by’uko umuntu akwiye kwihanganira ibimunanije (inzra…) akagundira
isezerano rye.
Ikibazo gikomeye si Yakobo
washutse murumuna we ahubwo Esawu utarahaye agaciro ubutware yarazwe ni we
ufite ikibazo. Nonese aho wowe ntiwaba ufite ibigushuka bikwibagiza ubutware ufite?
Nshuti mwene Data iyi si ifite
byinshi bikomeye irigukaranga kandi uburyohe bwabyo ni ubwo umwanya muto kandi
ikibabaje cyane ni uko birigutuma utanezeza Imana. Mukirisito nutitonda
uzagurisha ubutware bwawe ugure ibinyamumaro muke kandi bitaribikwiye. Tekereza
kabire mbere yo gukora.
Ese wibuka ko ubutware bwawe
wahawe ari ubw’ibi byose, nonese wemeye gusambana, kunywa inzoga ngo utababaza
ugukunda n’ibindi? Imyambaro y’urukozasoni itakwemerera no kwicara byoroshye
kandi ari iby’umunsi mwe? Ongera utekereze isezerano Imana yaguhaye n’ubutware
ufite imbere yayo.
Umvira icyo Uwiteka yakuvuzeho
n’icyo agutegeka ukigenderemo ni bwo uzarushaho kunesha kandi unezeze Imana,
nonese Abisirayeli bazize iki bahanwa mu banzi babo: Abacamanza 6.1-6 kitari
ukutumvira?
Reka ibitukura
ubona ugundire ubutware bwawe kuko igihe n’ikigera uzanabona ibirenze ibyo
urikubona ubu!!