Igiterane cy’ivugabutumwa cyatangiye kuwa 11 Ugushyingo 2023 ndetse kirakomeje. Kuri uyu munsi bateranye numvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev. PastorNdayizeye Isaie, hari umushumba w’ururembo rya huye Rev. Ndayishimiye Tharcise na choir Elayo yaturutse muri ADEPR Sumba yo mukarere ka Nyamagabe hari n’abayobozi ba kaminuza ndetse n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye.
Intego y’igiterane iravuga ngo ” Yesu Kristo isooko y’ubuzima bwo kwezwa” 1 Abatesalonike 5:23
Choir Elayo iririmbye indirimbo nziza rwose, ivuga ngo isi yose iririmbe icyubahiro cy’Imana, kuko ariyo iha intege abananiwe bose kandi ibasha byose. Uwiteka niwe wabaye muruhande rw’abantu be, bakomeza bati ” turashima Imana kuko yabanye natwe niyo yaturokoye urupfu rukomeye ikiruta byose iracyaturokora”.
mukomeze mutugezeho amakuru abari muri vacanse arko kandi muzajye mutegura igiterane twese duhari nkubu nge byarambangamiye kuba ntahari byarambabaje cyane