Kugandukira Imana
Abanyamuryango ba CEP UR-HUYE kuri ikiCyumweru tariki
ya 28 Mata.2019 babwiwe ko kugandukira Imana bigira amabwiriza abigenga kandi ntamwami
watuma abo agenga bagenda uko bishakiye.
Ibibyavuzwe n’umubwirizabutumwa bwiza KANOBANA Jean
Baptiste uteranira muri Paruwase ya Kacyiru, Umudugudu wa Kabagari yifashishije
icyanditswe kiboneka muri Yakobo 4.7
Kuganduka bivuga kuyoboka no gukurikiza icyo ukuyobora
akuyobora ndetse akensh in’icyo akubwira gukora nubwo utarukifitemo ugikorera kumwumvira.
Umuntu ugandukirwa yategeka imyambaro wambara ukabikora,
amasaha uryamiramo ukabyumvira mbese yo ugifite uwo ugandukira ntuba ukiri uwawe.Urugero
ni urw’umwana mu rugo ntakora ibyo ashaka akora ibyo Se/Nyina amutegeka.
Imana yifuza ko abayizera bagendera munsi y’ukuboko kwayo,
bakayubahira ibyo ibategeka byose kuko impamvu ibibashakaho ni uko hari n’abandi
bagandukira ibindi (hari abagandukira Satani, umugore akagandukira umugabo we,
abana bakagandukira ababyeyi…) kandi bidahwanyenayo.
Utagandutse ntanezeza Imana kubera ko uba uyigandiye
kandi kuyigandira kwawe bivuze kudakora ubushake bwayo. Bibiliya ivuga ko icyaha
aricyo bugome, mbese ugomye/ uganze aba akoze icyaha.
Umuntu ugandukira Imana ninawe ubashakurwanya Satani
akamuhunga kuko aba yumvira Umugenga, na we amubera inkomezi akanesha. Yakobo
5.4: Agaragaza ko ubucuti bw’iby’isibutuma butera kwangwa n’Imana kuko uba utakigandukira
Imana, uba ufite undi ugandukira (ari we muyobozi w’iyisi Satani.
Ibituma Satani Akwiye Kurwanywa
Umubwirazabutumwa bwiza Kanobana yagaragajeko Satani
akwiye kurwanywa bikomeye kuko ni umwanzi w’abana b’Imana. Dore uburyo akoresha
arwanya abana b’Imana:
- Gutandukanya
umuryango: Ubu Satani afite umushinga ukomeye wo gutandukanya
abakunda nyendetse bakanashakana, aho abaribafitanye urukundo ibaremamo urwango
ihereye kubintu by’ubusabusa. Ababyeyi ntibakibanan’abana babo kandi ibyobapfabisan’ibitariho. - Gutakaza
ikizere: Iturufu arigutsindisha benshi ni ukwambura ikizere
cy’ejo hazaza cy’abantu b’ingeri zose. Umuntu akaba afite ubwenge n’ibindi ariko
akakwerekako ntabyiza uzabona kandi ntan’inzira wabona zo kugera kubyo wifuza.
Ariko mu Mana byose birashoboka. Yakomoje cyane ku ndirimbo y’108 aho yagaragarizaga
abantu ko nubwo Satani abatakariza icyizere ariko mu Mana hari ibyiringiro byuzuye
kandi bidakoza isoni nyirabyo. Nubwo ugandukira Imana yakena, akababara nk’abandi
ariko hari ubundi buzima aba ategereje butabonerwa mu isi irimo umwijima n’ibyaha.Gandukira
Imana niba ukeneye kugubwa neza kandi ibyiringiro byawe ntibizagukoze isoni!!!
Intwaro Satani Akoresha
Arwanya Abana b’Imana
- Uburiganya:Yifashishije
ijambo riboneka mu Befeso 6.10 yavuze ko uyu mwanzi intwaro ikomeye arwanisha ari
uburiganya kandi iri gukora cyane muri iyi minsi igatsinda benshi.
- Urupfu:
Satani ajya atinyisha abantu ababwira iby’urupfu kandi ntabubasha afite bwo gutandukanya
umwuka n’ubugingo bw’umuntu usibye Imana yo yonyine.
- Ubukene:
Abantu birengagije ko Imana ari iyo ikenesha kandi ikanatanga ubutunzi bityo Satani
yababoheye mu gafuka basengeramo birukana dayimo w’ubukene (kandi atanabaho)
nyamara Atari n’ingeso cyangwa dayimoni nk’uko babyibwira (abaye ari dayimoni abantu
baba barwaye abadayimo ari benshi.)
- Igisuzuguriro:Satani
yambika abantu igisuzuguriro bakiheba bakiganyira nyamara ibyo ntawubifite ho ububasha
usibye DATA WA TWESE WO MU IJURU.
KUGANDUKIRA
IMANA NI WO MUTI W’IKIBAZO CYOSE!!
Imana ibahe umugisha kubwakazi mukora
Namwe muba mwagize neza gusura uru rubuga tubasaba kubikundisha abatabyumva kandi munabibasangiza!!!
Ni byiza gukoresha amazina yawe yombi niba nta kindi kibazo kugira ngo tumenye n’uwo dushimira.