Mu materaniro ya CEP ari kuba hifashishijwe imbuga
nkoranyambaga,Umwigisha muri iki cyumweru ni Maombi Theogene akaba ari
Umukristo usengera ku mudugudu wa Nyarugenge, muri nibature kugeza kuri uyu wa
gatatu Umwigisha ari kutuganiriza ku
magambo meza afite intego igira iti”Impamvu zituma twizera Umwami Yesu kristo”.
Umwigisha yatangiye asoma Ijambo ry’Imana muri bibiliya mu
butumwa bwiza uko bwanditse na Yohana ibice bitatu,umurongo wa mirongo itatu
n’agatandatu(Yohana 3:36) hagira hati”uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo
buhoraho,ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo,ahubwo umujinya w’Imana
uguma kuri we.”
Kwizera uyu mwana biha umuntu amahirwe yo kuzabona mu
bugingo buhoraho ariko utayumvira afite ibihombo bibiri bikomeye. Igihombo cya
mbere bafite bahombye ubugingo buhoraho bishatse kuvuga ko bariho none ariko
ejo batariho, icya kabiri Umujinya w’Imana uzaguma kuri bo.
Iyo usomye neza muri Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro mu
gice cya mbere ubona ko Imana yaremye Umuntu nta cyaha kimuriho kugira ngo
ikomeze kubana neza n’umuntu imushyira muri edeni ifite ibyangombwa byuzuye
bizatuma umuntu abaho neza.Hari ibyagombwa birindwi byari mu Edeni bigaragara muri bibiliya,ibyo
byangombwa nibi:
1.Yashyizemo Izuba riva iburasiravuba
2.igiti cy’imbuto ziribwa zizatunga abari muri Edeni
3.Hari igiti kimenyesha ikiza n’ikibi
4.hari igiti cy’ubugingo
5. Hari umugezi,muri
Yeremiya 17:7-8 hagira hati”hahirwa Umuntu wizera uwiteka,Uwiteka akamubera
ibyiringiro. Kuko azahwana n’igiti gishorera imizi mu mugezi,ntikizatinya
amapfa nacana,ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto,ntikizita ku mwaka
wacanywemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.” Mu yandi
magambo,Umukiranutsi afite ubushobozi bwo kubaho mu gihe cyose.
6.Hari ubutaka bufite zahabu bishatse kuvuga ko mu bwami
bw’Imana hari ubutunzi buruta ubundi
7.Imana yagendaga muri Edeni
Nyuma muri Edeni haje kuzamo icyaha byaje gutuma Umuntu
atongera gusabana n’Imana ariko iyo usomye mu bakolosayi 1;20 havuga ko Imana
yongeye kwiyunga n’Umuntu biyuze muri Yesu kristo mbese ntabundi byari buhari
bwo kongera kwiyunga n’Imana Atari ukwizera Yesu Kristo.
Umwigisha avuze ko”Umuntu utizera Yesu kristo,ubuzima bwe muri
mu manegeka” kuko Yesu niwe Adamu wa kabiri waje ku dukuraho ibyaha byazanywe
na Adamu wa mbere kandi ibintu byose byari biri muri Edeni,Imana Yabishyize
muri Yesu kristo.
Dore ibyo Imana
yashyize muri Yesu kristo:
1.ibintu byose byongeye kuremerwa muri Yesu kristo kugira
ngo byongere kubasha gusabana n’Imana(Abefeso 2:10)
2.ibintu byose biri mu isi kugira ngo ubyakire binyura muri
Yesu.
3.ibiboneka byose ndetse n’ibitaboneka tubyakirira muri Yesu
kristo(Abaheburayo 11:3)
4.Intebe z’ubwami(thrones),Imana yazishyize muri Yesu kristo
5.Ubutware byose Imana yabushyize muri Yesu bivuze ko
adahari bitabaho.
Nuko rero Benedata nkuko byanditse uri zaburi y’125
ngo”abiringiye uwiteka Bameze nk’umusozi wa siyoni,utabasha kunyeganyezwa
ahubwo uhora uhamye iteka ryose, mureke twizere Umwami Yesu nta buryarya,ntacyo
tuzakena.
Shalom!!