CEP UR HUYE CAMPUS EVANGELICAL CAMPAIGN 2023
Theme: YESU KRISTO ISOOKO Y’UBUZIMA BWO KWEZWA
Umunsi wa 3. Sub topic: Icyaha inzira yo kurimbuka.
Umwigisha: Ev. KANOBANO Jean Baptiste.
Aho twasomye:- abaroma 6:22-23
-Yakobo 1:12-15
-1 abatesalonoke 5:23
Icyaha kimeze nka virus itera indwara, nanone kandi icyaha wavugako ari ikintu kiryohera ariko nyuma kigatera indwara igeza kurupfu.
-Iyo umuntu arya ubuzima bushira agihumeka.
Icyaha cyazanywe no kutumvira kwa muntu (Adamu). Icyaha kiza mu buryo butari bubi nkuko inzoka (satani) yabwiye Eva ko ntacyo bitwaye kurya ku mbuto z’igiti Imana yababujije kandi umwanzi yamubwiyeko ntacyo bitwaye. ariko nukora icyaha uzagira icyo uba. (itangiriro 3:7)
Umuntu akora icyaha iyo ashutswe n’ibyo ararikiye, hanyuma irari naryo riratwita bikarangira riteye urupfu. Ibintu byose dufite Imana yabiduhereye Ubuntu, nicyo gituma dukwiye kunyurwa nibyo dufite(1 timoteyo 6:8). Adam na Eva bamaze kurya imbuto ntayandi mahirwe bari bafite yo kugarura izo mbuto bariye kandi bisanze bambaye ubusa bisobanuyeko icyaha gikoza isoni ( batinye guhinguka imbere y’Imana). Icyaha gitera abantu gupfira ifiyeri umuntu akanga kwihana kuko yapfuye muburyo bw’umwuka.
Ahakorerwa ibyaha ntabwo hazavaho, ikoranabuhanga ntabwo rizahagarara ahubwo dore icyo dukwiye gusaba Imana nuko iduha umutima ukangutse uzinutswe ibyaha. uko abantu bagenda bakora ibyaha niko bagenda bapfa kandi abanshi ntibaab babizi.
Umuntu ashobora kwemera impamvu yakoze icyaha ariko ntiyemere ko yakoze icyaha kubwe.
Inkomoko y’icyaha ni irari!
Icyaha ni inzira ijyana abantu kurimbuka.
Imvo yicyaha: icyaha cyaturutse mukutumvira binyuze mu kutizera ibyo rero nabyo bibatera gushidikanya, gushidikanya nabyo bitera urupfu. Ariko turashimira Yesu ko yanesheje urupfu.
Umuntu iyo akoze icyaha ntaruhare na ruto Imana iba ibifitemo, umuntu akora icyaha iyo akuruwe n’irari. Nta mpamvu umuntu yakwireguza ko yakoze icyaha, kuko hariho n’abandi banyuze (banyura) munzira nkiyo wanyuzemo ariko bo bagatsinda ibyo byaha. Imana ntabwo idukundira kugeragezwa ibiruta ibyo twakwihanganira. (1 abakorinto 10:13)
Impamvu abantu bahagarika umutima si intege nke ahubwo baba bagize kwizera guke kandi iyo umuntu atakaje ubushobozi bwo kwizera agenda amanuka ajya hasi nkuko petero byagenze( matayo 14:30). kugirango umuntu atsindwe n’icyaha nuko aba yagize kwizera guke si Imana ibifitemo uruhare. Kuko ntibishobokako Imana igira yohesha gukora icyaha (yakobo 1:13)
Amunoni yakuruwe n’irari abenguka tamari iryo rari rimutera kurwara arananuka(2 samuel 13:1-2) hariho abantu barwaye kandi banananutse mu mwuka kubera irari.
Abakuruwe n’irari rikaboshya, boshya abandi bavugako nubwo babikora ntacyo babaye, ariko mubyukuri barakibaye kuko bafite inkomvu z’ibyaha mu mitima yabo( 1 timoteyo 4:2). Aba baba bari munzira yo kurimbuka. Tamari yabeshywe na Amunoni kandi yibagirwa ikintu gikomeye kitwa kugira amakenga agwa mu mutego wo kuryamana na musaza we kandi nyuma yogukora icyo cyaha yagize isoni nyinshi. Icyaha gitera isoni, gituma abantu bakubahuka. Nyuma yo gukora icyaha Amunoni yanze Tamari urwango ruruta urukundo yamukunze (2 samuel 13:15).
Nubwo tamara yohejwe gukora icyaha, ntiyabihishe yasabye Imbabazi naho Amunoni we agumana icyo cyaha mu mutima we.
Inturo ntimenya aho yafashe inkoko, n’intumbi y’inturo ntishira amabinga. Abanyabyaha ntibamenya aho bahemutse, kandi ubuhemu bwabo ntibuhagarara barakomeza.
Igitera abantu gukora ibyaha bagirango (bibeshyako) ibintu byose birasa.
Icyaha kidutandukanya n’Imana kandi tukabimenyera. ( umenyera kujya mu materaniro, umenyera kubwiriza (zwa)….) ibihembo by’ibyaha ni urupfu ( abaroma 6:23)
Iyo uciye bugufi ukemera ibyaha byawe Imana irakubabarira.
Iyo ugendeye mu mateka n’amategeko y’Imana ugirirwa neza nayo (urindwa nabyo kandi wezwa nabyo). Salomo yibagiwe amateka n’amategeko by’Imana akora ibyaha bituma aramya ibigirwamana kandi yari yarimitswe n’Imana (1 abami 11:1). Na Yerobowamu wari umugaragu I bwami yahawe kuba Umwami wa isirayeli ariko hashize igihe gito, yibagirwa amateka n’amategeko y’Imana, arema ibigirwamana. Iyo umuntu atumviye Imana birangira aguye mu mutego w’icyaha. Imana yamazeho umuryango wa Yerobowamu kubera ko yituye Imana gukora ibyaha.
Abantu bakora ibintu bavuga ko ari iby’icyubahiro ariko bakaba batabyinjirana ahantu h’icyubahiro.
Irari ribuza umuntu kubona ibyo akeneye ahubwo akabona ibyo ashaka kandi ntibiramba. Tsinda irari Imana izakugira neza. Kuko irari iyo ritwite ribyara ibyaha nabyo bigatera urupfu.
Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami Yesu Kristo azaza. ( 1 abatesalonike 5:23)
Imana idufashe