Umunsi wa 7
w’igiterane cy’ivuga butumwa
Intego y’igiterane
“icyaremwe gishya ubuzima nyakuri”2abak.
5:17
Intego y’ijambo ry’Imana:“kuyoborwa n’umwuka ubuzima bw’umukirisitu.”Abagalatiya 5:16
Mukuyoborwa n’umwuka habamo kumvira
Imana. Dawidi yari
afite umutima unezeza Imana mu buto bwe kandi wakoraga nkuko Imana ishaka. Kandi
nta muntu numwe wari uzi imibanire ye n’Imana. Umunsi umwe umugabo goliyati
wari intwari cyane, kandi wari umenyereye intambara. Agasuzugura ingabo z’Abisilayeri
kandi akabatuka ibitutsi bikomeye. Kubera ko ingabo zose z’Abisirayeli zari
zaratsinzwe, bituma umwami Sawuli ashyiraho intego. Aravuga ati “uzamurwanya
akamutsinda, azamugororera, ubutunzi bw’inshi, azaba umukwe w’umwami,
kandi we n’umuryango we azawuha umudendezo.
Ibi bintu 3
byashushanyaga ibintu Imana izahemba abera bazaba banesheje Satani. Icyambere yari
yamwemereye ubutunzi bw’inshi, iki ni ikimenyetso cy’uko natwe abazaba banesheje
Imana izatugororera ubutunzi bw’inshi. Icyakabiri nuko yari kumushyingira
umukobwa we, bitwibutsa ko Ijambo ry’Imana ryavuze ko turi abajyeni. Ati “nimwishime
munezerwe kuko ubukwe bw’umwana w’intama busohoye,” ubukwe buzatahwa n’abamalaika.
Icyanyuma ngo azamuha umudendezo, niko natwe Imana izaduha umudendezo w’iteka
ryose kuko ntabizaba bibahiga.
Nyuma y’iminsi
mirongo ine Goliyati abatuka bihuza nuko Dawidi yari agemuriye bene se yumva
abatuka. Ariko Dawidi yibaza ikibazo kimwe ati “mbese uriya ninde usuzugura agatuka ingabo z’Imana.” Avuze ko amuha ubuhamya bwuko yaragiraga
inama akica intare n’idubu bimuteye arangije aramubwira ati “uwo mufirisitiya utarakebwe azapfa nk’imwe
muri zo.” Arangije ati “Imana yabanaga nanjye iracyabana nange”. Sawuli
aramwemerera aragenda.
Ihishurirwa ufite
rijyana n’ikigero cyo kwizera ufite. Niyo mpamvu yagereranijne Goliyati n’Imana asanga Goliyati
ari busa. Bituma amutera mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli Yasuzuguye, uyu
munsi arakungabiza nguce igihanga nkubagire ibisiga byo mukirere n’inyamaswa zo
mu ishyamba. Kandi bimenyekane ko uwiteka adakirisha ingabo cyangwa inkota. Dukwiriye kurushaho guhishurirwa Imana mu
buzima bwacu nibwo tuzarushaho kugira umutima nkuwo Imana ishaka. Iyo utindanye
n’Imana uhumuraho ubumana.
Abagalatiya 5:16 “Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo
mutazakora ibyo kamere irarikira 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga,
kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka
gukora atari byo mukora. 18Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba
mugitwarwa
n’amategeko. Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora
ibiteye isoni n’iby’isoni nke, 20no gusenga ibishushanyo, no kuroga no
kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema
ibice, 21no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo.
Ndababwira
hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami
bw’Imana.”
2Abakorinto 5:17 “17Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.” Impamvu dukwiriye kuba icyaremwe gishya nuko tugiye mu gihugu gishya kandi aho ntabizira bijyerayo. Ntidukwiriye kumera nk’Abisirayeli bavuye mu Egiputa ariko Egiputa ntiyabavamo, bituma barimbukira mu butayu.
uru rugendo rujya mu ijuru rumeze nko guca mu butayo ntiwazagerayo ugifite umutima wa kera. Ukeneye kuba icyaremwe gishya nka Petero ataraba icyaremwe gishya yagendanaga inkota ariko amaze kuzura umwuka wera, ntiyongeye kuyigendana.