Ni kuri iki cyumweru tariki ya 17 Werurwe muri IPRC South
korari Elayo ikorera umurimo w’Imana
muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yitabiriye ubutumire
bw’umuryango w’abanyeshuri bo muri ADEPR [CEP] muri IPRC Huye ubwo bari bafite
igiterane gifite intego ivuga ngo “
GARUKA USHIME” Chorale Elayo yitabiriye ubwo butumire bakarimbira abanyeshuri,
abakozi, ndetse n’abandi bashyitsi bari
bitabiriye iki giterane mu ishuri rikuru
ry’ubumenyingiro [IPRC SOUTH] benshi bahembutse,banashimira Imana kubwa Elayo
Iki giterane cyatangiye saa munani n’ igice cyarigifite
intego ivuga ngo “ GARUKA USHIMA”
,cyahise gitangira duhimbaza, turirimba indirimbo yo mu gitabo y’149 mu guhimbaza , muri iki giterane cyayobowe na NIYOMUKIZA Deogratias kandi
nkuko intego yiki giterane ivuga ngo “ GARUKA USHIME”, aba poste cepien bize
muri IPRC mu myaka yashize bashimye
Imana ibyo yabakoreye mu gihe bigaga muri kaminuza kandi aba baposte batangije
umushinga wo kugura gitari ya kabiri ya korali Ishyanga Ryera kuko iya mbere yagunzwe.
Umwigisha muri iki giterane yari NIZEYIMANA JEAN MARIE
VIANNEY ukorera umurimo w’imana muri CEP UR HUYE, yatanze umuhamya bw ukuntu
Imana Nyiringabo yamukuye mu byaha kuko kera yaririmba indirimbo za bisi ariko
ubu arashima Imana ko asigaye aririmbira Imana kandi avuga ko ntacyamubuza
guhimbaza kuko Imana itanga ingabo nyinshi zigapfa kubwacu yasabye abaraho ko
bagomba kugenda turi kumwe n’ Imana kandi twiringire Imana kuko niyo idufasha
gutsinda ibiturwanya kandi Imana nitugira neza, ntituzibagirwa aho yadukuye
ahubwo tujye tubwira abandi ibyo yadukoreye ikibazo” NI GUTE IMITIMA YACU IRI
GUSHAKA IMANA?”
Muri iki giterane, abantu bakiriye Yesu bageraga kuri kumi
n’ abatanu, amakorari babiri( Elayo n’ ishyanga ryera) yashoze aririmbira
Imana, bashima kubwa bantu bakiriye Yesu.
Imana ishimwe Kuko niyo nyirumurimo
Conglatulation kubwa choral Elayo,Imana ikomeze kubaha amavuta akomeze komora Imitima ya benshi bishwe nibibazo nibyaha is I yaburiye ibisubizo