Tariki ya 06 werurwe 2020,Umwigisha yari Ukundwaniwabo Eric,akaba Umunyamabanga wa CEP,yatangiye avuga ku ndirimbo ya 359 mu guhimbaza ashima ko Yesu ariwe udufata kandi akadukomeza ikindi Yesu niwe udukunda . Twasomye muri bibiliya abacamanza 13:1-6,16:17
Muri ibi bice dusangamo inkuru z’Umugabo bita Samusoni
wabyawe n’Umugabo bita Manowa,Manowa uyu ari umukiranutsi ariko akaba agira
ikibazo cyuko Umugore we atabyara mbese yari ingumba ariko Imana izakumuha
Isezerano ko azabyara ariko imuha ibyo azagenderaho ko ntacyuma cyogosha
kizamukora mu musatsi kuko Imana ibyo yavuze bidahera aza kubyara uyu Mwana
Samusoni.
Benedata,aho turi ni Imana yabivuze kandi ninayo
yabidusezeranyije,ikindi twaje kwiga ariyo yavuze ariko hari Impamvu yatuzanye
aho turi iyambere ni ugukomeza gukiranuka,ni ukwamamaza ubutumwa bwiza.
Ariko Samusoni uyu yaje kubwira umuntu udakwiye kumenya
icyatuma acogora( derira) mbese ibyo Imana yamubujije natwe benedata turetse gusenga twacogora
tukamera nka bandi
Iyo usomye muri
Yesaya 59:1-3 usanga ukuboko kw’Imana kutaraniwe gukora cyangwa ngo ugutwi kwe
kunanirwe kumva ahubwo gukiranirwa kwacu niko kwatumye itureka kuko ari iyera,
ariko mu bacamaza 16:28, tuhasanga Samusoni yongera gusaba Imbabazi,aca bugufi
imbere y’Imana kuko Imana ikunda Umuntu uciye bugufi ako kanya Imana yahise
imugirira ibambe ahita yegama ku inyingi bibiliya ivuga ko Samusoni yishe
abafirisitiya baruta abo yari yarishe mbere.
Benedata,uko Yesu
kristo yakoraga niko akiri muyandi magambo uko yagaburira abantu,niko
akibanurira abantu,uko Yambikaga abantu niko akibigenza ariko Abantu babona ko
Imana itagikora nka mbere nukubera gukiranirwa kwabo. Ibintu bitatu bituma
Imana ireka Umuntu
1 ni ukumena Ibanga ufitanye n’Imana
2.Gukiranirwa kuko
Imana ikunda gukiranuka,Umuntu agakiranirwa uba uri kujya mu nzira itandukanye
niyo Imana ishaka.
3.ni ukutumvira Ijambo ry’Imana cyangwa ngo kutumvira ibyo Imana yakubwiye uri gusenga .
Umwanzuro: Mureke
tugarukire Imana, irongera itugirira ibambe.