Amakuru

kuki tugomba kwambara umwami Yesu kristo nk’umwambaro wacu wa buri munsi? wowe wambaye nde?

0Shares

 

Ahubwo mwambare umwami yesu kristo, ese iyo urebye ubona wambaye uwuhe mwambaro?

Ibyahishuwe 3:18 atugira Inama ngo tuze tumugureho imyambaro ihisha isoni z’ubwambure bwacu, pawulo yaravuze ngo nyamara singe uriho ahubwo ni kristo uriho muri njye. Ukurimo niwe utuma ukora byabindi ukora. Umwambaro wacu uwo ariwo wose ukwiye kuba kristo kuko niwo mwambaro udasaza, buri wese yambara ukamukwira mugihe cyose waba urimo, kandi uwambara ahantu hose mubyo ukora byose ariko uwo mwambaro nta mwanda na muke ushobora kuwufataho.

Muge mugenza mutyo kuko igihe cyo gukanguka gisohoye, ntiwite kubyo wibwiraga,va mubyakera ahubwo uhindure imitekerereze hanyuma wige kubaho. (Abaroma 13: 11) uretse gukanguka, nagakiza karakwegereye kurusha igihe wizereye, we gufata ibintu nkuko bamwe babifata, we kugira agakiza ka hano gusa, ahubwo kakugaragareho aho ujya hose, haba mu ishuri, mu isoko, utashye n’ahandi, ntakirango uzishyiraho ko uri umu kristo, ahubwo Bibiliya yaravuze ngo turi inzandiko zisomwa nabose.

Pawulo yariwe n’inzoka bategereza ko apfa, ariko ntiypfa kuko itarya uwari umurimo (Yesu) ariko ayikunkumurira mu ziko, babona ntacyo abaye bahindura imvugo bati burya imana zigenda ziri kumwe nawe, nawe iga kuba udakora nk’ibyo abandi badakora uzahinduka udasanzwe.

Ijoro rirakuze burenda gucya, igihe cy’imirimo kirageze kora neza wige kugirirwa ikizere, niba uziko ntawagusiga ibintu bye (imitungo), ngo agende nturaba umukristo, ukore ataruko baguhase/bakugenzuye ahubwo ukore kuko uzi aho ujya.

iyambure umwijima wambare intwaro z’ mucyo, umenye igihe (seasonal time) ugezemo, wige kwihangana, mugihe cyo gusuzugurwa, kudahabwa agaciro, ahubwo wambare intwaro z’umucyo, wige kugira ingeso nziza muri byose nkabagendera mu mucyo, wirinde ibiganiro bibi kuko nabyo ari icyaha, udasinda, udasambana udakora iby’isoni nke (ibindi byaha ukora bitanditswe muri Bibiliya), udatongana utagira ishyari, ahubwo wambare umwami Yesu kuko niwe uzatubuza ibyo byose. amen.

 866 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: