Amakuru

Menya impamvu 5 (eshanu) zituma abantu bakomeza kwicwa n’inzara kandi batunze ibyo kurya byinshi.

0Shares

Nikibazo gikomeyecyane gusonza ukicwa n’inzara kandi ibiryo bihari ubireba, Abisirayeli banze kurya bicwa n’inzara kandi bareba ibyo kurya. nk’uko byari byahanuwe n’umuhanuzi Amosi, wari umwe mu bashumba b’i Tekowa, y’ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli.

bimuye Imana muiribo maze bimika izindi mana muribo bagira ishyaka n’umwete wo kurenganya abakene cyane kugirango bagwize ubutunzi bwabo ariko ibyo ntibyigeze bishimisha Imana nagato (Amosi 8:5-6)

nubwo byari bimeze bityo ntakabuza ko uwiteka yakomeje kuzirikana umubabaro w’abo bakene barenganyaga abatumaho umuhanuzi Amosi, nuko nawe arababwira ati uku ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka. (amosi 8:11)

baburirwa ko bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava ikasikazi bajye iburasirazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo ry’Uwiteka be kuribona. ese uyu munsi abantu bo mu matorero ntibagereranywa n’aba bisirayeli? banze kurya ibyo kurya bigihari bicwa n’inzara. Hari Impamvu 5 zitera inzara cyangwa kudakura kandi ibyo kurya bihari.

1. Kugira ibyo kurya ariko ukabura umwanya wo kubirya; aha uba ufite ibyo kurya(ijambo ry’Imana) ufite ibitabo byinshi ariko ntubone umwanya wo gusoma ngo ugire ibigufasha mubuzima bwawe no mumibereho, ahubwo ugahora ufite ibiguhugije byinshi kandi bidafitiye ubugingo umumaro, ibyo bitera inzara.

2. Inzara y’ubunyanda; kuba ufite inzara cyangwa wumva ushaka ibyo kurya kandi ushonje ariko ukagira ubunyanda bwo kubirya, ninako umuntu aba ashaka cyangwa yumva ashaka gusoma ijambo ry’Imana ariko akagira ubunyanda bwo gusoma agahita abona ibindi bimuhuza ntabe akirisomye.

3. Kurya ibyo kurya binshi ariko bidafite intungamubiri; mwibuke ko ifunguro rigomba kugira ibifite intungamubiri z’amoko atatu, rifite ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, n’ibitera imbaraga. Muburyo bw’umwuka, umuntu agomba gusoma no kwiga ijambo ry’Imana agakuramo ibyubaka ubugingo, ibirinda indwara zo mu mwuka cyangwa mubugingo (ibyaha) n’ibitera imbaraga ubugingo (kumva ukomeye, wubakitse utapfa kunyeganyezwa nibibonetse byose) rero iyo uriye idafite intungamubiri bituma ugwingira ntukure.

 4. Kurya ibyo kurya byinshi byiza ariko biroze; baravuga ngo “umwana urya mu mihana myishi ngo ntamenya aho yanduriye” bishatse kuvuga iki? Iyo utarinda ubugingo bwawe ugakoresha amaso, umunwa, amatwi, amazuru, n’ibindi byiyumviro n’ibitekerezo byawe ukita kubidatunganye, udafite ijambo muri wowe rikurinda ibyo byose bituma winjiza ibintu bose muri biriya bice byavuzwe haruguru bikaguhindura, bikakwica mu bugingo kuko biroze. ese iyo bavuze ngo umuntu yapfuye ahagaze ugirango hari ukundi baba bavuze? aba yarigaburiye ibiryo biroze.

 5. Kutita ku iherezo ryacu; satani ni umushinjacyaha, yesu ni umushinjuracyaha mwiza (umu avoka) naho Imana niyo mucamanza wacu kandi utabera. Iyo ukora ibyaha uhora ubwira yesu ngo agushinjure ugahinduka umwere ariko iyo utarekeye aho gukora icyaha, nyamara igihe kizagera uwo witaga umushinjura cyaha ahinduke umucamanza ubundi agukatire ibihano bigukwiriye kuko wanze kumva.

yasize atanze ingingo azabaza igihe azaba amaze guhabwa kuba umucamanza, isi irimo indushyi, abakene, abarwayi, abari munzu y’imbohe, aboroheje kandi abo bose ni Yesu uhari nyamara rimwe narimwe arirengagizwa, tukibwira ko Yesu ari mu ijuru nyamara siko biri, ahubwo Yesu akorera mubantu, niyo mpamvu yavuze ko azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, nanjye mutabinkoreye.’ Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.” (Matayo 25:45-46)

Icyo dusabwa, gusoma ijambo ry’Imana no kuryiga neza kandi tukarigira ubuzima kugirango tuzayihamye no mugihe cyamapfa, ntituzicwe n’inyota nkuko byagendekeye abisirayeli muri kiriya gihe. Ubwo Imana iri kutuburira ko hagiye gutera inzara, itari ibyo kurya by’umubiri ahubwo ari inzara y’ijambo ryayo tuve mubiturangaje dusome bityo twivomere amazi azaba ahagije azadutunga mugihe cyo kugotwa kandi ugire n’umwete wogukomeza igihome cywe (nahumu 3:14)

 816 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: