Amakuru amatangazo Menya nibi

MENYA NIBI IGICE CYA KANE: ntabwo yaremewe kurimbuka, Ibyo yahawe nibyo byamuteye gukiranirwa acirwaho iteka.

0Shares

Nigake ushobora gusanga umuntu atekereza impamvu yavutse ari inzobe, igikara, arimunini, muto, mugufi cyangwa muremure. Akenshi abitekerezaho nkiyo bagenzi be babiganiriyeho ariko iyo hashize akanya ntiyongera kubitekereza. Nubwo ntacyo byagufasha cyane kubyibazaho ariko bishobora gutuma wibaza ku umuremyi wawe, bikagutera gushima Iyarinze ubuzima bwawe mu gihe abandi bapfuye bakivuka.

NTABWO YAREMEWE KURIMBUKA

Lusifero yaremwe mu ishusho y’ubwiza kandi yaratunganye rwose kandi yitwaga inyenyeri ya mugitondo (Ezekiel 28:12) mugitabo cya yobu hatwereka uburyo lusifero( inyenyeri ya mugitondo) yaririmbaga mu Ijuru.(yobu 38:7) ubwiza, ubwenge buhebuje nibyo byarangaga Lusifero (28:12). Imana yakoze buri kimwe cyose cyashobokaga kugirango abe afite ibimuhagije byamutera gukora nkuko Imana ishaka akabana nayo iteka ryose.(Ezekiel 28:14)

Ibi bitwigishako Imana yatanze Kristo Yesu kugirango tutazarimbuka ahibwo tubane n’Imana iteka ryose(2petero3 :9), nuko rero uwibwirako ahagaze yirinde atagwa(1 abakorinto 10:12)

Ibyo yahawe nibyo byamuteye gukiranirwa acirwaho iteka

Ese ujya utekereza impamvu uriho, uvuga, uko usa, ubwenge ufite,ubwiza, impano zitandukanye n’ibindi biri muri wowe? Nkuko natangiye mvuga, biragoye kubona umuntu utekereza uburyo ari ikiremwa gitangaje(zaburi 139:14)  ariko kandi itandaro yo kuyoba ni ukutamenya uwo uriwe, icyo waremewe ndetse naho ugana.

Ibyo lusifero yahawe nkabimwe byarikumufasha kubana n’Imana iteka ryose, nibyo byahindutse ibikoresho byo kurwanya Imana. Ubwiza, kumenyekana, ubwenge,kubahwa, nibyo byamuteye kwishyira hejuru acirwaho iteka ryo kurimbuka ibihe byose(Ezekiel 28:17-19, yesaya 14:12-13)

Ibibazo byo gutekerezaho

  1. Ese uziko waremewe kubana n’Imana?(yohana 3:16)
  2. Aho ubwenge, ubwiza, icyubahiro byawe n’ibindi nkibyo sibyo bigutera kutubaha Imana?Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko amaherezo ni inzira z’urupfu.(imigani 14:12) ukwiye kugenzura inzira unyuramo ukareba niba itunganiye Imana.
  3. Wigeze utekereza ku gihano kizahabwa abanze kumvira Imana, abanze kwizera Kristo Yesu? Bazababazwa kumanywa na nijoro.(ibyahishuwe 20:10,15. mariko 9:48-49)
  4. Waba utarizera kristo yesu?  Uyu munsi niwo wawe ngo umwizere akubabarire ibyaha byawe. Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera Mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa.(abaroma 10:9)

Imana ntabwo izihanganira umuntu wumvise ubutumwa bwiza yarangiza akanga kwizera Yesu Kristo akirengagiza, ngo hariho ibindi idini imwigisha. Uwo muntu azarimbuka kuko ijambo ry’Imana riravugango”n’ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza nuko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi” (mariko 9:45). Ariko yesu agutegeye amaboko ngo agukize we kurimbuka.

Umusozo

Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, mumere nk’abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugirango ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba.( luka 12:35-36)

Ndaza vuba (Yesu), Komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.(ibyahishuwe 3:11

Yesu aragukunda!

 1,254 total views,  6 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: