Ijambo ry’Imana Kuwa 16/Werurwe 2019
Umwigisha: Barakagira Pascal
Theme:Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza
bwabonetse
Tito2:11-15, Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose
agakiza bwabonetse butwigisha kureka kutubaha Imana n’irariry’Iby’ isi,
bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka twubaha Imana mu gihe cya none. Yohana1:1-12.
MuriYesu nimo ubutunz ibw’ubwenge no kumenya bubonerwa,muri we niho harimo ubugingo.Yesu yaravuze ngo yemwe abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura.Ikibabaje nuko yaje mube ntibamwemera muri koroani ho haravuga ngo abamuhakanye bazaba ikuzimu h’ikuzimu.Ariko rero abamwemeye bosebakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.
Buri wese itorero arimo abe uwejejwe muri ryo kuko ntawe idini rizajyana mu ijuru. Izere Yesu Kristo
umwakire ubundi uzabone ubugingo buhoraho.Bibiliya iravuga ngo iyo twizeye Yesu
dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose
ngo tubigomororere Kristo.
Numara kwakira Yesu ukore imirimo ye,Yohana9:4 nkwiriye gukora umurimow’uwantumye hakiri kumanywa, bugiye kwira niigihe umuntu atakibasha gukora. Izere Yesu ubundi ukore ibyo agutegeka ukore imirimo y’Imana.Hari abanze kwakiraYesu bakanywa inzoga z’ubwoko bwose, bagasambana abo bazagubwana bikuberako birengagije ko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse.
Yesu niwe banze ryokwizera abari bataramwakira mumwakire, abaribarasubiye inyuma mwongere mugaruke.Isi igeze ahabi,ikuramo abantu ibyiringiro niyo mpamvu dukwiye kwikomeza kuri Kristo tukamwizera.
Kubona Imana biruta byose, wakwiga amashuri menshi ariko
kubona Imanabiruta byose.Ntarwitwazo na rumwe dufite rwokutizeraImana kuko Ubuntu bw’Imana buzanira
abantu bose agakiza bwarabonetse.
Itekerezeho wibaze niba ukijijwe neza, urebeko ubuntu
wahawe utabupfusha ubusa ubundi ufate umwanzuro ukwiye.