Kurikirana live amateraniro y’umugoroba. igiterane ku munsi wa cyo wa karindwi intego y’umunsi “kuyoborwa n’umwuka ubuzima bw’umukirisitu”

dutangiye amateraniro ni indirimbo ya 70 mu gakiza "Imana irakurinda iminsi yose munzira ucamo"

amateraniro aratangiye
abashyitsi bitabiriye igiterane

turi kumwe na korari itabaza yaturutse kuri ADEPR paruwasi ya taba ndetse n'amakorari akorera umurimo muri CEP ariyo Elayo, Vumiliya, Alliance, Enihakole Ndetse na EL_Elyon worship team byibumbiye hamwe muri korari Ibanga

umuvugabutumwa Justin HAKIZIMANA uri bwigishe mu giterane

korari ibanga imaze kuturirimbira neza bati "Imana imenya imiryamire yacu, kandi imenya imihagurukire yacu, kandi ijisho ryayo rihora kuri twe, amatwi yayo agahora kubayitakira"

korari Ibanga
umuyobozi wa gahunda Philomene
Umuhanzi Mediateur amaze kuririmba indirimbo nziza ivuga"IRAJE IGUTABARE"
  • Tugeze mu mwanya wo kwakirana tubifashijwemo na v/s BYIRINGIRO Bienvenu Louange ari nako atanga Amatangazo ariyo:
  • 1.Campaign irakomeje Ejo kuwa Gatandatu tuzaterana kugera saa munani
  • 2.Ejo hari Umuganda wa FAE,dusabwe kuhaboneka
Perezida wa korari ITABAZA
Umuyobozi w'umudugudu wa TABA
Ev.HAKIZIMANA Justin niwe uri butuganirize Ijambo ry'Imana yaturutse
kuri Paruwasi ya MUHIMA,umudugudu wa MUHIMA
Iyi ni Korari ITABAZA yo ku i TABA yaturirimbiye indirimbo nziza zikora ku mitima ya benshi

Hagiye kuririmba Korari ITABAZA kuva ku mudugudu wa Taba

Mbega Ikorasi nziza igira iti"warakoze Yesu Mwami wa Bami"

indirimbo ya mbere yatugejejeho igira iti" Yesu arankunda, yatanze ingabo nyinshi ngo zipfe ku bwanjye"

indirimbo ya kabiri igira iti"Iyagukoreye ibikomeye,ikakurinda isoni mu bantu irahari ntaho yagiye. Tekereza igihe wumvaga amajwi agutera ubwoba ariko Imana nyiringabo irakugoboka. Iyakoze biraya bya mbere ntaho yagiye nibindi izabikora"

indirimbo ya Gatatu nayo iragira iti" urukundo rwawe nirwo rwonyine rutubeshejo ntabwo tubeshejeho ntamafaranga,ikindi imbaraga nizo zonyine zitubesheho, Yesu urukundo warufite rwatumye bakubamba ku byanjye"

indirimbo ya Kane turi kuva mu byiza tujya mu bundi iragira iti" urataramane natwe Mana izira guhemuka, iki gitaramo turakikweguriye ngwino uganze iwacu mu rwa gasabo,ntutwime mu maso,turagushima wadutuye imitwaro turaruhuka."

Tugeze mu mwanya wo gushima Imana tubifashijwemo na El-elyon worship team.

  • Tugeze mu mwanya wo kumva Ijambo ry'Imana hamwe Ev.HAKIZIMANA Justin
  • Yatangiye asoma luka 2:27 n'abagalatiya 5:16
  • subtheme: kuyoborwa n'Umwuka wera,Ubuzima bw'Umukristu
  • ubundi umukristu wese agomba kuyoborwa n'Umwuka wera,tugomba kuhamya Imana nkuko Yobu yahamije ubwo yarari mu makuba,ubundi ubugingo bwacu bugirwa n'ubuhamya. Tugomba kuburinda. benedata muri iki gihe hadutse ubutumwa bakundisha abantu isi kurusha kubandisha Ijuru ibyo byose ntabwo ari Ubutumwa bwiza. ubundi abapagani bo mu rusengero n'abantu baje kuri Yesu bashaka ibyo kurya,badashaka Yesu kristo.tureke gufata ibintu by'agakiza tubigereranya iby'isi.
  • Benedata, mureke gukorera Imana mutarahindutse,mureke gusenga n'abafarisayo kugira ngo abantu batubone,ubundi umuntu kristo muri we ntabwo akora ibyaha. iyo usomye muri bibiliya urwandiko Pawulo yandikiye itorero ry'i galatiya ibice bibiri,umurongo wa makumyabiri( 2:20) hasobanura neza ko ubundi ko wagiriye Yesu aba atari wowe uriwo ahubwo ni Yesu kristo uba ari muri wowe.rero niba ukiriho ntabwo ufite Yesu muri wowe.
  • ikindi abayoborwa n'umwuka w'Imana nibo bana b'Imana(Abaroma8:14),niba udafite umwuka w'Imana nushaka uzaririmbe cyangwa ubwirize cyane ntabwo ubanye neza n'Imana yawe. Mureke tuyoborwe n'Umwuka,abayoborwa nawo biramworohera kutuyobora,iyo umufite ntamarari yandi ugira ay'ubusambanyi nandi aturuka kuri Satani,ahubwo uba ufite irari rya mwuka wera.
  • Benedata birashoboka ko wabana n'Imana abandi ntayo bafite nkuko byabaye kuri Nowa(Itangiriro 7:1). urugendo rw'abisirayeli bari bafite inkingi y'igicu,iyo yabayoboraga ni ikimenyetso mu isezerano ko tugomba kuyoborwa n'umwuka wera.
  • kubatizwa mu mwuka wera ni igikorwa cyiza ubundi ibintu byose iyo ubatijwe urabireka(formatting),ubundi hari imibatizo ibiri hari umubatizo w'amazi uwo Petero yabatijemo Abantu,undi mubatizo ni uwo Yohana yahamije muri Matayo 3:11 avuga ngo" ndabatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushoboka, uzabatirisha umwuka n'umuriro."

Iriba rya kabiri ririho Yesu kristo kandi umuntu ubatijwe muri iri riba avamo ashyushye niyo wakiga gute ntabwo ibyo byirukana abadayimoni ariko umuntu wese wabatijwe mu muriro abadayimoni baramutinya aha niho umuntu wese bamukuramo ibibi byose bakushyiramo ibintu bishya,uyu muntu atangira kuba umuntu mushya,agatangira gukora ibintu bishya

Ni ubuzima bubamo gukiranuka kuko ntiwaba ugikora icyaha niba ufite Umwuka wera

Ni ubuzima bubamo Amahoro kuko Aba afite mwuka wera muganiriza

Iyo wabatijwe mu mwuka wera uba ubohotse rwose uba ufite umudendezo Wo mu mwuka

Ni ubuzima bw'igitangaza kuko muri bo harimo igitangaza kibyara ibitangaza kuko Umwuka wera ni Imana.

Umuntu ufite Umwuka wera inyuma aba akonje ariko Imbere abatwika kuko muri we harimo Imana,uyu muntu abafite ibimenyetso bikaragara muri Bibiliya muri Mariko 6 harimo kurambika ibiganga Ku barwayi bagakira.kwirukana abadayimoni.Ijambo rw'umwuzuro barigerenya nk ikirahure ukuntu ugenda ugisukamo Amazi kikuzura kikageza aho gisendera niyo mpamvu hari naho tujya duhesha abandi Umugisha.

Umuntu ufite Umwuka wera ntabwo adigadiga aba shikamye kuko aba afite ikintu gikomeye muri we.

Mukomeze gusaba Imana ibahishurire byinshi muri Jambo.

umwigisha w'ijambo ry'Imana arangije kutubwiriza amagambo meza y'Imana ubu hakurikiyeho Chorale ITABAZA bakomeza kutugezaho ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

indirimbo bakomeje baturirimbira niyo gusingiza Imana tuyisingiriza mu ishimwe ry'imirimo ikora ko ariyo ikwiriye gushimimirwa kuririmbirwa no gutambirwa.kandi koko uku ni ukuri ntawundi ukwiriye gushimirwa atari Uwiteka Nyiringabo wo waremye byose.

Bakomeje baturirimbira indirimbo nziza igira iti<Abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n'imirimo y'amaboko yabo,kandi ngo ntawiringiye Uwiteka uzigera akorwa n'isoni>

Tugeze ku musozo w'amateraniro yacu kuri uy'umunsi wa 07 w'igiterane cyacu dukomeje gufashirizwamo ndetse no guhembukiramo mu buryo bw'ubugingo.Rero benedata dukomeje kubararika no kubakumbuza gukomeza kuza kubana natwe muri ibi bihe byiza byo kuba imbere y;Imana kuko Imana ikomeje kuvugana natwe mu ndirimbo no mu ijambo ryayo.igiterane kirakomeje rero aho umunsi w'ejo tuzaba turi kumwe na Chorale Yerusalemu izaturuka ADEPR MUHONDO i GAKENKE n'umwigisha w'ijambo ry'Imana Dr.BYIRINGIRO Samuel kuva saa munani kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba.Mukomeze gufashwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *