Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote (CEP UR HUYE) Wateguye igiterane cy’ivugabutumwa gifite intego igira iti” icyaremwe gishya,ubuzima nyakuri” ,kizamara icyumweru cyatangiye ku i tariki ya 18/01/2020, kuri icyumweru turi ku munsi wa Kabiri wiki giterane aho turi kumwe na Korari Goshen Family choir yavuye i Musanze kuri ADEPR MUHOZA, hamwe namakorari yo muri CEP ariyo Elayo ,Vumiliya,Alliance , Enihakole na El-Elyonworship Team.
Umuvugabutumwa ni Pst. RUZIBIZA Viateur,umushumba w’ururembo wungirije w’ururembo ry’amajyepfo,kurikirana uko kiri kugenda.
*ubu hari kuririmba korari Goshen indirimbo nziza igira” nzakomeza gusenga kuko ibyo Imana yavuze irabikoza kd Imana ntibeshya.
*Korari Goshen irakomeje n’indirimbo ya Kabiri igira iti’ ikora ibyo Imana ishaka,ntawe iramwemera,rero Benedata mureke dukora ibyo Imana ishaka”
*ubu iri kuririmba ya indirimbo ya Gatatu nayo igira iti” ntahujya kwa Data,atari umujyanye,abanyamahanga nabo babazanya bati” ariko se iyo Mana bahora bavuga ibaho,ariko irahari”
*Goshen indirimbo ya Kane nayo igira iti” Twabonye ibikomeye byahigaga ubugingo bwacu ariko Imana yaratwimanye,nukuri Mana twabonye Ukuboko kwawe gukomeye,naho ibyaduhigaga byakomera Imana ikomeye kubirusha.
Tugeze mu mwanya aho Pasiteri MUGIRABUNTU David,waje aherekeje korari Goshen agiye gutanga intashyo
Pst David yatanze intashyo mu ijambo riboneka mu bibiliya muri 1 Petero 1:3 ,aho yashimye Imana ko yatubyaye ubwa kabiri kuko mbere hari byatumaga abantu benshi bataza Imbere y’Imana kuko abagore nabafite inkovu batari bemerewe kugera imbere y’Imana ariko kuko Imana yatubyaye ubwa kabiri ubu bose barasenga,bakavugana nayo. Imana nishimwe
- hakurikiye Umwanya wo kuramya no guhimbaza tubifashijwemo na EL-Elyon worship team ,twitegura kumva Ijambo ry’Imana.
- tugeze mu mwanya wo kumva ijambo ry’Imana
mukoze muhatubere rwose!!!!
Yesu akomeze kubana namwe cyaneee.