Umwigisha NIYODUSENGA
Prosper yatangiye ashima Imana yamukijije indwara yari yatumye ajya mu bitaro
akomeza asoma ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya 25:1-11 yongeraho irindi
riboneka muri ZABURI 137:1-4. Ikigisho
cyari gifite intego ivuga ngo “kuva mu gihugu cy’ubunyage”.
Umwigisha yavuze ko atari bwiza ku muntu uwari we wese ko
yaba mu gihugu cy ubunyagano yakomoje ku mateka y’ abisirayeli ubwo babaga mu
gihugu cya egiputa aho bari bari mu bunyage aribwo Yeremiya aje guhanura ariko
banga kumwumva bituma Imana ibabwira ko niba bakomeje gukora ibyaha igihe
kubateza ibyago ariho izohereza umwami Nebukadinezari rero ukuntu aba isirayeli
babaye nabi ku gihugu cya egiputa biboneka muri Zaburi 137.
Umwigisha yavuze ko ikibazo gihari nuko hari abakristo
banyazwe, baba mu rusengero ariko imitima yabo idahari rimwe na rimwe
banakorana umurimo w’Imana ibyaha. Umwigisha
yakomeje abaza abakristo mbese ko uririmba ubona utaranyazwe cyangwa ko ukora ikindi
mu nzu y’Imana ubona utaranyazwe? Mbese ubona uri umukristo wuzuye? yakomeje
avuga ko abantu benshi bameze nkababa muri sodoma na gomora ubusambanyi buri
kwiyongera cyane.
Yabajije niba dutekereza
uko tuzaba tumeze mu myaka iri imbere, mbese tujya dutekereza ukuntu kuzaba
tumeze mu buryo bw’umwuka ko isi iri kugenda iba mbi ikindi usanga abantu
basigaye bateranira hamwe kumva ibintu bibi,usanga bararetse gusenga rero
Impano za benshi zaranyazwe ariko Hari kristo wabasha gukura umuntu mu gihugu
cya egiputa.
Yavuze ko umujura azanwa no kwica no kurimbura kandi iyo
satani yakunyaze aba ashaka kukurimbura kandi ku buryo hatagira n’ umuntu wibuka
ibyo wakoraga ahubwo bakibuka ibibi. Nkuko muri bibiliya handitse ngo ati”nzi imirimo yawe kuba udakonje n’ubire
ngiye kukuruka niko Imana izangenza umuntu wese uvanga ibyaha n’umurimo wayo kandi
Umwigisha yavuze ko uwera ni we uzabana
n’Imana. Umwami Yesu azajyana abakijijwe
neza kandi abakora ibyo Imana ishaka nibo Imenya.Yanavuze ko umuntu ukora ibyo
Imana ishaka, Isi ibabona nk’abantu bafite ikibazo ariko mu ijuru ntakibazo baba bafite.
Mbese mwenedata ko Imana igukunda ubona wowe
mubanye mute? Niba ubona ufite ibyaha ukaba waranyazwe ibyo warufite garuka akubabarire kuko yaje kugira ngo
abamwizeye babone ubugingo kandi bwinshi
ikindi niba ubona mubanye neza komeza gusaba Imana imbaraga kandi
usabire abandi