Nshuti benedata dusangiye gucungurwa
Ubuntu urukundo n’amahoro bibonerwa muri Kristo Yesu Umwami wacu bibane namwe iminsi yose. Njye tuzabana muri iki kigisho nitwa
IGIRANEZA Boaz nsengera muri CEP UR HUYE campus.Iki kigisho tuzagikurikira mu byiciro.Ni
ikigisho gifite umutwe ubaza ngo “Mbese wowe
wumvira irihe tegeko?I ry’umwuka cyangwa irya kamere?”Reka dutangire igice cya
mbere.
Dusome Abaroma 7:15,18-20 ;Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka Atari
byonkora, ahubwo ibyo nanga akaba aribyo nkora. Nziyuko muri jye, ibyo ni ukuvuga
muri kamere yanjye, ntacyiza kimbamo,kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora
ntako,kuko icyiza nshaka Atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba aricyo nkora.
Ariko ubwo nkora ibyo nanga sijye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.
Mbese Imana ko yaremye umuntu mu ishusho
yayo yari afite ubwiza, iyi kamere y’icyaha imutegeka kugeza naho yifuza gukora
icyiza ariko nta bigereho yavuye he? Biratuma duhera mu bice bya mbere byo mu
gitabo cy’itangiriro turebe umuntu Imana ishaka kandi tumenye uko dukwiriye guhitamo.Imana iravuga iti’Tureme umuntu agire ishusho
yacu asenatwe ,batware amafi yo mu Nyanja ,n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere,
n’amatatungo n’isi yose ,n’igikururuka cyose” . Imana irema umuntu ngo agire ishusho
yayo ,afite ishusho y’Imana niko yamuremye,
umugabo n’umugore niko yabaremye itangiriro:1.26-27.
Imana yaremye umuntu imuhaye agaciro mu ishusho yayo kandi ngo yabahaye umugisha.Aya
magambo y’Imana muri ibi bice bibiliya arantangaje ngo Imana imaze kurema umuntu
yamuhumekeyemo mu mazuru umwuka w’ubugingo,umuntu ahinduka ubugingo buzima. (itang.2.7)
Mu byukuri umuntu amaze kuremwa yahawe ibyangombwa
yari akeneye byose. Uyu muntu yari mwiza mbere y’uko umushukanyi ariwe Satani abagusha
mu cyaha.Kamere y’umuntu mu ishusho y’icyaha nibwo yatangiye nyuma y’ikinyoma cya
satani kandi icyaha nicyo cyazanye urupfu.
Satani afite ubuhanga mu gushukana .Yaje
mu ishusho y’inzoka aje gushuka Eva ati“ Ni ukuri koko Imana yaravuzei ti
‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”(intang3.1b).Bene data
kuba Satani yarakoresheje aya magambo si impamvu yuko atari azi ukuri! Yari abizi
neza ko igiti batemerewe kurya imbuto zacyo ari kimwe gusa .Ariko ati“Ni ukuri
koko Imana yaravuze iti? Ni ibigaragaza ko azi ukuri arashaka ko umutega
amatwi kuko umaze kumva ko azi icyo Imana
yakubwiye cyangwa yakuvuzeho. Ariko rero ntbwo akomeza ngo abivuge nkuko Imana yabivuze
cyangwa yagutegetse niyo mpamvu yahise akomeza avuga ko Imana yavuze iti
‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’? Aha noneho arangije kugoreka ukuri.
Ndashaka ko tuganira kuri uyu muntu w’Imana
wajegukurwa mu ngobyi ya Edeni nkuko twese tubizi kubera icyaha.Kugira ngo Imana
yirukaneu muntu mu busitani bwa Edeni hari impamvu nk’ebyiri nsoma bibiliya naje
kubona nshaka ko tubanza tukavugaho kandi ziraza kutuyobora.
Impamvu
yambere (1): Umuntu yari amaze kumenya icyiza n’ikibi(kubera kurya ku giti cy’ubwenge
bumenyesha icyiza n’ikibi). Umuntu yari amaze kuva mubushake
bw’Imana.Nyuma yo gushukwana satani Bibiliya ijambo ry’Imana itubwira ko umugore
abonye ko imbuto z’icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi
zikamenyesha umuntu ubwenge.Asoromaho imbuto ararya,ahaho n’umugabo.Nguko ukobagomeye
Imana bagakora ibyo yababujije.Itangiriro 3.22: Uwiteka Imana iravuga iti “dore
uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi,
nonehoataramburaukubokoagasoroma no kugiti cy’ubugingo,akarya akarama iteka ryose.”Tuzareba
ukuntu byatuzaniye akaga kuko ibyiza n’ibibi birwanira mu mitima yacu kandi noneho
nitwe tugomba guhitamo. Hari igihe uhitamo
nabi ukaba uhisemo urupfu.Ariko hari inkuru nziza kuko twahawe Umwuka wera utwereke
inzira nziza tumwumvire.
Impamvu
ya kabiri (2): Kugira ngo umuntu atarengaho akarya no kugiti cy’ubugingo.Kuko
Imana yari yarabemereye kurya ku mbuto z’ibiti byose uretse izivuye ku giti cy’ubwenge
bumenyesha icyiza n’ikibi ,umuntu yari yemerewe kurya no ku giti cy’ubugingo
kuko cyo ntaho tubona Imana ikimubuza. Iki giti nicyo cyatumaga bashobora kubaho
ubudapfa. Uhereye cyera Imana iyo ivuze ijambo iraririnda kandi ntiyivuguruza.Yari
yarababwiye ko umunsi bariye ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi no
gupfa bazapfa. Nyuma yo gucumura rero igiti cy’ubugingo nacyo ntibari bakemerewe.Niyo
mpamvu nkuko twabisomye Imana yavuze iti “,noneho atarambura ukuboko agasoroma
no ku giti cy’ubugingo,akarya akarama iteka ryose”. Nicyo cyatumye Uwiteka Imana
imwirukana muriya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.
itang3.22-23. Mbese hari andi mahirwe umuntu afite yo kuzongera gusabana n’Imana
kandi atagipfa? Yesu ashimwe ko kubwo kumwizera tuzongera kubanan’Imana.
Dusoza iki gice cya mbere :Benedata satani aracyaturwanya n’uyu munsi kandi akoresha kamere zacu ngo tutumvira itegeko ry’Umwuka wera. Tube maso! Tugaruke kuri rya jambo twahereyeho. Aha pawulo yavugaga ku byaha n’amategeko yerekana ko amategeko ariyo yerekanye icyaha icyo ari cyo. Atanga urugero ati “sinari kumenya irari,iyo hataba itegeko rivuga ngo:“ntukifuze ibyo abandi batunze”. Nuko maze gusoma muri gice cya 7:1-13 dusanga ukuntu ibyaha byitwaje amategeko maze bikibasira umuntu noneho guhera ku murongo wa cumi na kane hoherekana ukuntu abantu baganjwe n’ibyaha .Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka Atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba aribyo nkora. abaroma7.15 [bibiliya yera ].Muri bibiliya ijambo ry’Imana ho haravuga ngo:ubushake bwo gukora ibyiza ndabufite ,ariko kubikora simbishobora.(abanyaroma 7.18) ku murongo wa 21 ho hakavuga ngo: Dore uko nasanze bigenda igihe nshaka gukora ibyiza, ibibi bintanga imbere.Tugitangira ku murongo wa 20 wiki gice twasanze havuga ko nubwo nkora ibyo nanga sijye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. None ko mu mitima yacu habamo intambara y’umutima uhanana kamere y’ibyaha tubigenze gute ngo tuneshe?
Benedata ubaye ufite ijambo riri kugufasha watwandikira kuri E-mail yacu ariyo idchuye@gmail.com,tukabisangiza abandi.
Shalom!