Mu cyumweru cyambere cy´umwaka w´amashuri 2021-2022 Ev. MBARUBUKEYE J. Claude atubwiye amagambo akomeye n´impamvu buri wese yakoresha kugirango abone Imana. turaburirwa ngo "Nimushake uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi" (yesaya 55:6) nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona.
hari uburyo butatu wakoresha bwagufasha kubona Imana: inzira ijya aho Imana iri, oho iba, n´ibyo wakoresha kugirango uyibone.
- Inzira ijya aho Imana iri: Iyi nzira ntayindi ni uguca kuri yesu yarivugiye ati "Ni jye nzira n´ukuri n´ubugingo, ntawujya kwa Data ntamujyanye" (yohana 14:6) abacunguwe nibo bazayicamo kandi niyo bamera bate ntizayiyoba.
- Aho Imana iba: nyuma yo guca kuri yesu akujyana aho Imana iba, inshuti za yobu zarebaga uko ameze zikamubwira ziti "ariko iri jye ubu mba nshatse Imana, kandi Imana nkaba ariyo negurira ibyanjye" (yobu 5:8) ariko uko iminsi yagiye ihita yobu akomeza kugira imisonga, ariko yobu akomeza ashaka Imana, kuko nta handi Imana iba uretse mu kuboko kw´iburyo.
- Uburyo wakoresha ushaka Imana: Paulo yandikiye ab´i Korinto ati umuntu wese iyo ari muri kristo aba ari icyaremwe gishya, ibyakera biba bishize byose biba bihindutse bishya" kujya muri kristo yesu ni ukwihana ibyaha bagatandukana na zakamere ndetse n´ingeso mbi zose, n´ibindi... ikindi bahabwa amahoro aruta ibibazo ufite.