Kuri iki cyumweru tariki ya 22/09/2019 mu materaniro ya CEP-UR HUYE, umwigisha yari Ayinkamiye Esperance yatangiye ashima Imana ko yamuhaye kurama kandi ikaba yaramuhaye umuryango ikamwubakira urugo kandi urugo rwiza yatanze ubuhamya bwo ukuntu umukozi ukora muri kaminuza yaje kumuhanurira akamubwira ngo asengere iby’urugo rwe Imana yari igiye kuzamwubakira muri icyo gihe abanyeshuri bakoranaga umuriro muri CEP bavugaga ko “ntawamutinyuka kuko Imana imurimo yazakumerera nabi umujyanye ariko nyuma yaje kubona uwo Imana yari yaramusezeranyije ariko binyuze mu nzira ikomeye kandi yakomeje ashima Imana ko yamuhaye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kuko yararukoreye inshuro enye yatararubona ariko yaje kurubona igihe k’Imana kigeze kandi yanashimye Imana ko yamuhaye urubyaro imuha abahungu babiri.
Yakomeje asoma ijambo
ry’Imana riboneka mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 30:20-26 hagira hati”
20
Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa
karindwi w’uko kwezi,
ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 21“Mwana
w’umuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa
Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho
igitambaro
kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota. 22Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga
ati ‘Dore
nibasiye Farawo umwami wa Egiputa, nzamuvuna amaboko yombi, uko nabanje kuvuna
mvune
n’ugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kuboko kwe nzayigusha hasi. 23Abanyegiputa
nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu. 24Amaboko y’umwami w’i
Babuloni
nzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kuboko kwe, ariko Farawo we nzamuvuna
amaboko,
azanihira imbere ye ameze nk’uwakomeretse uruguma rwica. 25Kandi amaboko y’umwami w’i
Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko
ndi Uwiteka,
igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k’umwami w’i Babuloni akayuhira igihugu
cya Egiputa.
26
Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu
bihugu maze bazamenye yuko
ndi Uwiteka.’ ”
Niho hanavuye intego
y’icyigisho igira iti” Imana izavuna ukuboko kwa kabiri kwa Farawo gusigaye”. Yavuze ko Imana
izadukiza ibintu biturwanya ,yatanze ubuhamya bw’ ukuntu akimara gukizwa aho yabaga baramwirukanye
kuko yakijijwe kandi yanavuze ukuntu yabenzwe n’umusore bakundanaga saa tatu
kuri Adepr Remera Iteraniro rigiye
gutangira kandi byabaye bari bafite ubukwe muri iyo minsi ariko arashima Imana ko yamuhaye umugabo mbese
yavunnye ukuboko kwa kabiri kwa Farawo kandi ngo anakiga muri kaminuza mu mwaka
wa kabiri buruse ye bayikuyeho maze akajya arya nabi icyayi n’irindazi kandi
muri icyo gihe yarari mu byo bukene haje umusore amuha amafaranga ibihumbi
maganabiri (200,000 rwf) kandi yari yaramuhakaniye umubano yanga kuyarya ngo
atazatukisha izina ry’Imana.
Yabwiye abakristu ko kuba Imana yaradufunguriye imiryango yo
kwiga muri kaminuza iki ni ikimenyetso kigaragaza ko yavunnye ukuboko kwa
farawo kandi Imana ko ikomeje kubarindiramo kuko hari abayivamo batayirangiza,abasaba
ko isengesho bazajya basenga bajye babwira Imana ikomeze kubavurira amaboko ya
farawo.
Yakomeje gutanga ubuhamya bw’ukuntu yatashye agiye muri
kiruhuko mbese mbere yuko agera mu rugo
Imana imubwira umuntu waturanye ko ari
buze kumuha umutobe kandi uroze koko ahageze ashaka kumwakiriza uwo mutobe
yibuka ibyo Imana yamubwiye maze aramubwira ngo muri ino minsi ntabwo ndi
kunywa,arashimira Imana ko yamukijije uwo mugambi mubi.
Yakomeje avuga ukuntu Umubyeyi yamubajije ngo” mbese ko
wirirwa ujya kuvuga ubutumwa wiruka, gushaka kwawe ubivugaho iki? Arangije abura
icyo amusubiza ariko ahita ajya gusenga Imana imubwira amagambo akomeye ngo
agende abwire mama we ati” ikibanza kiri ruguru y’urugo ko atangomba kuhahinga
kuko ariho amatenti bazakiriramo abashyitsi mu birori by’ubukwe ko ari azaba ari, Imana yaje kubikora nyuma y amezi
make abibwiye umubyeyi we.
Yabwiye abakristu ko
nubwo waba uri mu bibazo Imana izavuna ukundi kuboko kwa farawo kandi
izagutabara mu byago waba urimo byose ariko byose bisaba gusenga Imana.