Intego y’ijambo ry’Imana: “isoko y’ubugingo”
2Abakorinto 5:17 “17Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya”.
Yohana 7:38 “Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko ibyanditswe bivuga.”
Muri Yesu ni ahantu hatagaragara. Abahatuye biramenyekana ko bahatuye, n’abagezeyo biragaragara ko wagezeyo. Muri Yesu ntabwo ari ahantu hasanzwe hatandukanye n’ahandi hantu hose. Nta karitsiye, ntagihugu wabamo, nta dini narimwe,ngo biguhe ubushobozi bwo guhangana n’icyaha, ariko muri Yesu honyine harahagije. Dufite ikibazocy’uko abantu bicaye muri korari ariko bataricara muri Yesu. Kandi ntiwabona ubuzima nyakuri utari muri Yesu.
Umugabo ntabwenge kubera ko Atari yarigeze aca ku musaraba hari ibintu yagiye akwepa. Kandi umuntu wese wageze ku musaraba ntabwo urugendo ruzamunanira. Yahuye n’umusozi biruhanya arakwepa, ariko mu kirisitu yumva ijwi rimubwira ngo iyo niyo nzira. Ageze mu gikombe k’igicucu cy’urupfu , yanga gucayo mu kirisitu ahageze, ijwi riramubwira riti “iyi niyo nzira”, bageze ku ruzi rw’urupfu, ijwi rirababwira bati niyo nzira, ariko ntabwenge we ahageze, aratega. Bivuze ko yagendaga akwepa ubushake bw’Imana. Abari muri Yesu bakizwa nk’uko Yesu ababwira, ntabwo bakizwa nk’uko idini ribategeka. Kuko umuntu uwo ariwe wewese ni mwene data kuko ni Yesu wamuhamagaye.
Nta virusi igera muri Yesu ariko hanze ye birashoboka. Hari ikibazo gikomeye cy’uko abantu bahushije Yesu bakira idini. Ntabwo wakwibaza ukuntu umuntu aririmba ariko agifite umujinya, ntiwavuga ukuntu umuntu abwiriza akita ku by’uturere n’ibindi. Ariko kugirangao tube mu buzima bushya ni uko twinjira muri Yesu.
Ibintu bitatu dusanga muri Yesu.
- Iyo ugeze muri Yesu uhinduka icyaremwe gishya. Ibya kera byose biba bishize. Ari imyaku ya karande, ibisekuru, n’ibindi byose birashira, kuko Yesu araformata. Abagalatiya 5:19 “Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, 20no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, 21no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana”. Rero muri Yesu biba byose ishize niba wibonyeho na kimwe, umenyeko utari muri Yesu ahubwo bisa naho wicaye mu cyumba. Abari muri kirisitu Yesu nta teka bazacibwaho
2. Abaroma 8:1 “1Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho” nta rubanza rubariho namba, kuko barababriwe.
3. Muri Yesu honyine niho umuntu ashobora kwerera imbuto.
Yohana 15:4 “Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.” nkuko ishami ryahwanyuwe ku giti ridashobora kwera imbuto niko umuntu utari muri Yesu adashobora kwera imbuto. Rero imbuto Imana irazikeneye, kuko Yesu yanyuze ku giti asanga kidafite imbuto arakivuma. 1yohana 3:6 “6Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.”