Umwanditsi w’ ibitabo bitanu bya mbere bya Bibiliya
Gushakana hagati y’umusore n’umukobwa bo muri umwe mu
miryango y’Abisiraleyi (Lewi), kwavuyemo umwe mu bantu b’ ibirangirire babayeho
mu mateka y’Isi. Uwo ni Mosheh izina ry’Igiheburayo risobanura Uwakuwe cg Uwavanywe. Yavutse ahagana mu mwaka w’1571 mbere ya Yesu, mu bihe
by’iyicwa ry’ abana b’abahungu b’abaheburayo ryakozwe n’umwami wa Egiputa (RAMESESI
WA II) (Kuva 1:15-16). Yaje gukurira mu rugo rw’ uwashakaga kumwica; ubwo
umukobwa wa Farawo yamukuraga mu mazi. Mu buryo bw’igitangaza nyina wamubyaye
yahawe akazi n’umukobwa wa Farawo ko kurera Mose.
Birumvikana ko umubyeyi wamubyaye yari ahawe amahirwe yo
kwigisha umuhungu we amateka n’imico by’Imana y’Abaheburayo, amaze gukura
yigishijwe ubwenge bwose bw’abanyegiputa (Ibyakozwe n’intumwa 7:22). Ubushakashatsi
bwerekanye ko abanyegiputa bigishaga ko habaho IMANA IMWE NKURU. Mose yagombaga
kwigishwa neza nk’uzasimbura
RAMESESI WA II akaba Umwami,
abikuye mu burenganzira yaheshwaga no
kuba umuhungu w’imfura w’Umukobwa wa
Farawo. Ntabwo ari ko byagenze kuko; Kwizera
yari afite kwatumye asiga iki
cyubahiro n’ubutunzi, ni uko yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo. Ahubwo ahitamo kurengananywa n’ubwoko
bw’Imana,abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha (Abaheburayo
11:23-28).
Amaze imyaka 40, yagize ishyaka ryo kugenderera bene wabo,
abonye Umuheburayo urengana aramutabara
yica Umunyegiputa, kuko yibwiye ko bene wabo
bamenya ko Imana ibakirisha ukuboko kwe. (ibyakozwe n’intumwa 7:17-29). Amaze
kumenya ko ibyo yakoze byamenyekanye, yarahunze aba umusuhuke mu gihugu
cy’i Midiyani. Uyu muhungu w’i bwami
wari warigishijwe ubwenge bwose bw’abanyegiputa, Imana yemeye ko aca bugufi
imyaka 40 mu butayu aragira intama za sebukwe Yetiro.
Umunsi umwe, Mose aragiye intama mu butayu, abona igihuru
cyakamo umuriro ariko ntigikongoke, agiye kureba iryo shyano, Imana imubuza
kwegera kuko aho yari yaragaze hari ahera (Kuva 3:1-6). Imana yaramwihishuriye imubwira ko yitwa UWO NDI WE. Uyu NDIHO yamwigishije
gukora ibitangaza, ni uko nyuma yo gushidishaka ku ntege nkeya ze, yaje kwemera inshingano zo gutumwa kubohoza ubwoko bw’Imana.
Ageze muri Egiputa, asaba Farawo kurekura Abisirayeli ariko Farawo yanga
kurekura ubwoko bw’ Imana ahubwo arabaza ati ”UWITEKA
NINDE,NGO NUMVIRE NDEKE ABISIRAYELI?”(Kuva 5:2)
Imana yamukoresheje ibitangaza
icyenda, ariko Farawo akomeza gusuzugura Imana, maze Uwiteka yica abana
b’imfura bo muri Egiputa bose. Uko ni ko
Mose yaremye Pasika no kuminjangira amaraso kugira ngo Urimbura abana, adakora
ku bana b’Abisirayeli. nyuma y’ iki cyago Farawo yarekuye Abisirayeli ariko abakurikirana n’amagare, n’ abahetswe
n’amafarashi, n’izindi ngabo ze zose; ngo agarure Abisirayeli. Imana ibakirisha
gutandukanya inyanja no kuroha amagare n’ingabo z’Abanyegiputa mu Nyanja
itukura.
Ku musozi wa Sinayi, Mose yahagaze hagati y’Imana n’abantu, yakira
amategeko icumi(10) y’Imana, yari kuyobora abantu b’ Imana mu gihe cy’ imyaka
igera mu 1491, akomeza kuyobora Abisirayeli ndetse no gukora indi mirimo nko: kubarura Abalewi, kwandika ibyo Imana
yamutegekaga, guca imanza z’Abasirayeli,
ndetse no kubasabira ku Mana. Imana yabwiye Yosuwa uwasimbuye Mose ko akwiriye guhamya ibiri mu gitabo cy’
amategeko kandi ngo ajye abitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo abone
uko akurikiza ibyanditswe byose. (Yosuwa:1:8). Ibi bidusobanurira neza ko Mose yasize yanditse igitabo cy’ amategeko,
kirimo (Kuva,Abalewi, Kubara, Gutegeka kwa kabiri). Mose nk’ umuntu wari warize amashuri akomeye muri bene wabo bose, yagiye abwirwa
amasekuruza ya bene wabo n’ amateka yabo kuva kuri Aburahamu kugeza ku gihe cye
(Imyaka 355), cyane cyane ko muri iyo myaka ya kera abantu babikaga amateka bakayahererekana
mu buryo bw’ inkuru, kandi akabikirwa
ab’ abihe bizakurikira. Ibi rero, Mose yabikusanyirije mu gitabo cy’ itangiriro
kuva mu gice cya 12 Imana ihamagara Aburamu.
None se Mose yamenye gute ibyo kuremwa kw’ isi, n’ inkuru za Adamu na Eva
kugeza kuri Nowa: ibintu byabaye Kuva mu Itangiriro igice cya mbere(1) kugeza
ku cya cumi na Kabiri (12)? Mose yari incuti
n’ Imana kuko: Imana yamwihishuriye mu gihuru cyaka umuriro (Kuva 3:1-6), Imana
yamwigishije gukora ibitangaza (Kuva 4:1-9), Imana yamubwiye izina ryayo(Kuva
3:14), ni we muntu wenyine Imana yeretse mu mugongo wayo (Kuva 33:12-23), Mose yamaze iminsi mirongo ine atarya kandi atanywa
maze Imana imuha ibindi bisate by’amategeko uko ari icumi(Kuva 34:28), Mose yararabagiranaga uko
yavaga kuvugana n’imana (Kuva 34:35), ni we muntu wenyine washyinguwe n’Imana (Gutegeka kwa kabiri 34:5-6).
Rero ntibitangaje ko Imana yahishuriye iyi nshuti yayo ibyabaye
kuva Imana irema isi, ndetse n’ ibyo abantu bakoze nyuma y’ aho. Mose nawe yaduhaye
iyi mpano ikomeye yo kubitwandikira.
“ Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi
uwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana. Nta wagereranywa na we kubw’ ibimenyetso n’ibitangaza byose Uwiteka
yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa,…..” (Gutegeka kwa kabiri 34:10-12).
ESE KO UYU MWANDITSI
UKOMEYE YARI INSHUTI N’IMANA, WOWE UBUCUTI BWAWE NAYO BURANGANA GUTE?
Mu gice cya gatatu,tuzagaruka cyane ku igitabo cy’Itangiriro
cyanditswe nuyu mwanditsi MOSE.
Yesu abahe umugisha