Umwigisha Maombi Theogene waturutse ku mudugudu w’ I
Nyarugenge, niwe wigishije kuri iki cyumweru tariki 4/08/2019 muri CEP UR HUYE
yatangiye asomye ijambo ry’Imana riboneka mu rwanditso Paulo yandikiye itorero
ryo mu efeso igice cya kabiri. Yatangiye abwira abakristo ko ari Imari ngo
tureke guhombera Imana kuko twahenze ijuru yavuze ko abagenzi bajya mu ijuru ko
uko iminsi igenda ishira niko bagenda bagwiza imbaraga ariko ngo tureke
kugushwa n’utuntu Imana igenda iduha mu rugendo.
Yavuze ko Imana yadukuye mu byaha rero tureke kurumbira
Imana nkuko Paulo yabwiye abefeso ngo nkuko turi abo Imana yaremye ituremeye
Imirimo mwiza bivuze iki? Bivuze turi ko abo Imana yaremeye muri kristo ngo
dukore Imana imirimo mwiza nkuko rero ibyo dukora n’imisaruro yibyatubayeho tukimara
kuremerwa muri Kristo.Nuko rero kristo niwe rembo kandi amenya Inama ze kuko
yabivuze ikindi niwe wenyine upfira Inama ze kuko akenshi nabo
twita abashumba bose baba bashaka ikiva mu nama ariko Yesu we ashaka Inama
ntabwo ashaka ikizivamo.Yesu azi neza Inama ze kandi Inama zimenya nyirazo rero
umuntu utazi Yesu ntabwo azamenya iyi nzira ijya mu ijuru ikindi umuntu utumva
ijuru ari mu isi ntabwo n’ubundi azabona ijuru.
Ibi bintu Paulo yibutsaga abefeso ni ibintu twanyazwe byahoze muri Edeni kuko abari bahari bumvaga Imana bidasabye duterana nuko rero Yesu ajya tumva kandi nabamwizera baramwumva Kandi iyi Edeni Imana yayishyizemo umugezi kugira ngo itazuma rero nabari muri Yesu kristo bafite imigezi ituma batoha ntabwo buma yaba ibintu byabaye bibi yaba inzara ihari cyangwa bari mu bindi bibazo kuko bafite Umwami Yesu muri bo. Paulo yabwiye abakolosayi kuko byose ariho byaremewe bivuze ngo muri Yesu niho twakiriye ibintu byose. Paulo aravuga ati jya mbasabira ngo Imana ngo ibereke ibyo mwiringizwa n’Imana ibahampagara,kandi mumenye ubutunzi bw’ ubwiza byabyo kandi mumenye ubwishyi bwibyo twakiriye muri Kristo Yesu rero Iyo wakiye Yesu ugomba kubanza kumenya neza ibyo wakiriye.kuko iyo umaze guhishurirwa Yesu nibwo ubona ubushobozi bwo ku muhamya ariko dufite abantu bivuga ibigwi, nibavuge Imana yabahamagaye, umuntu umeze gutyo mujye mumenya ko ataramenya Yesu 2 abakorinto 5:12 Yesu twakiriye araducura tugahinduka umwigisha yavuze ko iyo ugenda wegera Yesu ubona ubwiza bwe ukamutinya,ariko iyo ujya kure ye ugenda ujya mu byaha ukivuga kuko uba wumva ari wowe ukomeye.
Yesu iyo yaguhinduye ibyo uvuga bisa neza nibyo ukora ariko dufite abakristo baririmba ibi bintu
bitabarimo,ugasanga baririmba ko bajya mu Ijuru kandi ntibaharanire ibisabwa
ngo bagereye mbese baririmba sibyo bakora.
Yesu iyo wamwakiriye ni kimwe ariko kugumana nawe neza
bisaba kugeza nkuko ashaka. Imana yabwiye Nowa ngo ubuka ingunge ariko yamuhaye
ibipimo byayo rero iyo uri muri kristo neza Yesu aguha ibipimo by’agakiza
ntabwo ari twe tumuha ibipimo ngo twambare gutya niwe utubwira uko twambara
kandi yaramubwiye ngo uyisige imbere n’inyuma bivuze agakiza tugomba kugira
kagomba kuba kari imbere n’inyuma ariko usanga hari abavuga ngo Imana Irebe mu
mutima ikindi ushyiremo ibyumba bitatu rero usanga abantu baba mu cyumba cyo
hasi kandi muri iki cyumba niho Nowa yashyize inyamaswa rero ababayo babana n’inyamaswa ni yo mpamvu usanga umuntu
asambana akihana ako ngera ariko icyumba
cya gatatu niho abantu banesha isi mbese abo isi idategeka kandi aha niho haba
akadirishya gatuma wumva Imana rero udahari uba ukore ibintu bitandukanye nibyo
uvuga.
Mwenedata niba warabereye Imana igihombo garuka Umwami Yesu akubabarire
ugaruke mu nzira.