Ibyiratwa ni byinshi mu
isi y’ibihumeka ariko si ko byose bigira umumaro ukomeye kandi watuma iherezo
umuntu atazi rizamubera ryiza, uretse gusa ibyiringiro bibonerwa muri Kristo
Yesu kandi bidutera no kwemeza tutashidukanya ko iherezo rizaba ryiza ku bwo
kumwizera.
Ibi ntahandi biva
uretse umusaraba Kristo yabambweho ukwiye kwiratwa n’uwizera wese kuko ari wo
waboneweho agaciro bitewe n’Uwawubambweho watsembye ibyari byaratugize imbata.
Pasiteri (Pasteur)
Zigirinshuti Michel ubwo yabwirizaga muri CEP UR-HUYE kuri iki cyumweru tariki
ya 05 Gicuransi.2019 yavuze ko umusaraba wiratirwa amaraso y’igiciro
wamenetseho ukaba umuti w’ibyri byarananiranye.
Mu ntego yashyizweho na
Korari Enihakole iri mu gikorwa cyo kumurika umuzingo wayo w’amashusho iboneka
mu Bagalatiya 6.14 ni ho umwigisha Zigirinshuti yifashishije atwumvisha umumaro
w’umusaraba.
Uyu musaraba watumye
hari byinshi Pawulo atemeranywaho na Petero kuko Petero we yabwiraga Abayuda
bagenzi be ibyo gukebwa (dore ko mu gihe cye gukebwa ngo kwateraga n’igikundiro
usibye isuku tubiziho) kuko Pawulo we yavugaga ko bene ibyo bitagukira ibyaha.
Hari umusaraba wigeze
gushyirwaho inzoka yacuzwe na Mose Abisirayeli bariwe n’inzoka abawurebagaho bagakira ubusabwe washushanyaga
uwo Kristo yabambweho abawurebyeho bagakira.
Menya iki, umusaraba si
wo ufite imbaraga, ahubwo imbaraga ziri mu wa wubambweho. Tuwirata kuko
utandukanye n’indi tuzi ariko cyane Kristo wemeye kuwubambwaho ni cyubahiro
yari afite.
Umuntu wirata uyu musaraba
hari ibintu abona akabibona nkaho nta mumaro (kandi koko nubwo wabibonekamo
ntiwagereranywa n’uw’agakiza) kandi ibimubona na we bikamubona nk’uwapfuye
(kuko ntaba abyitayeho).
Hari abajya bavuga bati
“Gusuhuza utakwitayeho, ni ugutera imbeho amenyo” iyi mvugo twayifashisha
twumvikanisha uburyo mu gihe wumva ubusambanyi, ubusinzi, ubujura…ubyumvira
kure ingaruka za byo ntizakubamo kuko n’ubundi byabuze urubibiro (umwanya wo
kubibamo, bwa butaka bujya buvugwa = usa n’ubambwe muri byo) bityo nta n’umusaruro
bigutezemo (Uwo kurwara Sida n’ibindi, gukubitwa …) .
Erega umukirisito ateye
nk’abandi bose: afite umubiri wamutera irari, yakwifuza… ariko impamvu bitabira
muri we ni ikinya (amaraso ya Kristo) yakuye ku musaraba.
Urumva se hari ikindi
gikwiye kwiratwa? Uramenye niba waramaze gukizwa ntugateshe agaciro umusaraba
wa Kristo kandi nawe utarizera uyu ni wo mwanya wawe wo gukirizwamo!!
Dore imirongo
yifashishijwe n’umwigisha Pasiteri Zigirinshuti Michel: Abagalatiya 6.11-15,
Abagalatiya 4.12, 3.11, 2.19 Abaroma 6, 7.21, Abaheburayo 13.23-25, Yakobo
4.1, Abakolosayi 3.5
Kwizera dufite guturuka kumusaraba kubwa Yesu kristo wawumbweho,kuduhesha gukiranuka kandi bigahesha imirimo yacu agaciro. Imirimo ntago ibanza ngo kwizera kuguherekeze ahubwo kwizera niko guhesha imirimo agaciro. Imana iduhe kwizera guhamye kandi duhore tubereye maso umutungo tubitse muritwe tudasinzira tukazasanga umwanzi yarawusahuye.