Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cyenda: Bamwe ni kumanywa abandi ni nijoro, barabashatse baburirwa irengero, abandi bari kuboroga mu marira menshi, polisi mpuzamahanga irahamagaranye, nyuma babonye icyabiteye

Umunsi umwe nigeze kwibaza mu mutima nti: kubera iki abahanuzi, abaririmbyi iyo bahanura cyangwa bari kuririmba bavuga bati: umunsi umwe tuzirirwa mu isi ariko ntituyiraremo ubundi bakavuga ko tuzarara mu isi ariko ntituyirirwemo? Ese kubera iki batavuga kimwe muribyo? Naje kwiha igisubizo cyuko umunsi Umwami Yesu azagaruka byashoboka ko mu bihugu bimwe na bimwe azaba ari kumanywa bityo bazayirirwamo ariko ntibazayiraramo. Mubundi bihugu byashoboka ko azaba ari nijoro bityo bazayiraramo ariko ntibazayirirwamo (Ibyo mbivuze nk’Umuntu). Harimo nabavuga yuko Yesu azaza n’ijoro kuko ibigereranyo byinshi yatanze muri Bibiliya yagarukaga ku ijoro urugero, Igicuku kinishye umukwe araza…. (Matayo 25:1-13), iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura (Matayo 24:43). Reka tureke kwibaza kubya masaha bizaberaho kuko ntacyo bizadufasha mu kubona ubwami bw’Imana ahubwo gukiranuka kuzanwa no gukomeza kwizera niko kuzadukiza (Abaroma 4, 5; Abaheburayo 11:37-39). Barabashatse baburirwa irengero Byari ibisanzwe ibitaro byuzuyemo abarwayi mu ishami ryakira abagore babyaye (Maternity) harimo ababyeyi babyaye. Impinja n’ababyeyi bazo, abaganga bamaze kubareba basanga ntakibazo bafite bararyama bararuhuka. Bibaye nijoro umuganga agarutse gukora igenzura acanye amatara abuze impinja zose akanguye ababyeyi ababaza aho impinja zigiye. Ababyeyi barabyutse bashikishije mu mashuka babuze abana babo amaso yabo yuzuyemo amarira umuborogo ni wose barataka bati: Abana bacu bagiye hehe? Bari bamaze kurya umugabo asenze. We n’umugore bagiye kuruhuka mugicuku yumvise urusaku rwinshi cyane arebye iruhande rwe abura umugore we, abyutse yiruka abaza mubaturanyi niba ntawamubonye asanze nabo baboroga kuko nabo babuze ababo bari kumwe. Mugitondo cyo kuwa gatandatu yari kubyuka asabwa, abyutse afata umurongo ngendanwa (Mobile Telephone) ahamagaye nimero y’umukunzi we (Fiancé) abuze uyitaba agize igihunga cyinshi mumutima we, arabyutse agiye kumushaka bamuhaye amakuru yuko babyutse bagasanga aho yararyamye bamubuze. Polisi Mpuzamahanga irahamagaranye Bose bahisemo kujya kuri Polisi gutanga ibibazo byabo, bahahuriye ari benshi. Abashinzwe umutekano bararebanye bose babura icyo bakora. Bakiriye itumanaho rya Polisi mpuzamahanga, ibabwira yuko ikibazo cyabaye rusange ko no mu bindi bihugu babuze abantu babo benshi. Bamwe bongeyemo yuko n’abashumba bari kuyobora amateraniro amwe namwe nabo baburiwe irengero.   Babonye Icyabiteye Isi yose icuze umuborogo, mu nsengero abantu buzuyemo barabaza Imana n’abashumba basigaye bati: Ni iki cyabaye? Inzego z’umutekano zitandukanye ziricaye ziga ku kibazo batangiye gushakisha igisubizo. Umwe mubashinzwe umutekano azamuye ukuboko avuga ni ijwi rirenga ati: Ntakabuza Umugeni yarimbishijwe Itorero ryazamutse. Tugana ku musozo ntakabuza ibyabaye byose yaba arababuze impinja, abageni, abagore, abagabo, abashumba, ndetse n’abana bizatera agahinda benshi ndetse habeho n’umuborogo. Ushobora kuba uri gusoma ino nkuru ukumva umutima wawe usa nkutuje cyane ariko ibi ni ishusho yuko kugaruka kwa Yesu kuzaba kumeze benshi bazatungurwa kuko bazabura ababo nyamara itorero rya Kristo ryogejwe mumaraso rizaba ryazamutse. Mwene data urandikiwe kugirango ube maso wihane ku gatoya no ku kanini kugirango uzarebe mumaso h’Imana (Luka 16:10). Nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa (1 Abakorinto 10:12) kandi muhore mukenyeye amatabaza yanyu ahore yaka (Mariko 12:35) kuko hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga ari maso (Luka 12:38).  

Loading

4 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cyenda: Bamwe ni kumanywa abandi ni nijoro, barabashatse baburirwa irengero, abandi bari kuboroga mu marira menshi, polisi mpuzamahanga irahamagaranye, nyuma babonye icyabiteye

  1. Ooh, Impanda izavuga Koko!
    Abapfuye bazuke ubutazongera Kubora natwe abazaba bakiriho dusanganire Umwami wacu mu kirere. Kuko uyu mubiri upfa uzambikwa kudapfa, Kandi uyu ubora uzambikwa kutabora.

    Halleluaaaaaaaaaaaa

    Imana iguhe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *