“Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo, (Imigani8:30)”. Uyu yari Yesu Kristu mu gitabo cy’ Imigani, yahamirijwe ko yari umukozi w’umuhanga. Niwe Jambo kandi yahozeho, yaremye ibiriho byose. Icyatumye Imana imunezererwa ndetse ikamwita umukozi w’umuhanga, ni uko yasohozaga Ijambo ry’Imana uko riri. Iyo Imana yategekaga ko habaho Ijuru cyangwa ikindi, Jambo agahita arema, ibihwanye n’Imvugo y’Imana. Bituma ahora ari umunezero w’Imana, iminsi yose. Yesu yatumye Imvugo y’Imana ingana no gukora kwayo! Niwe JAMBO ry’Imana.
Iyo aza gufata mu mutwe gusa ntagire gusohoza ijambo ry’Imana, wenda ntakiba cyararemetse. Ni ingenzi no gufata mumutwe kuko Imana itwibutsa iti “Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye, ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye” (Imigani3:1), nyamara Ishingiro ry’ubuhanga si ugufata mu mutwe gusa ahubwo ni ugusohoza icyo wakiriye. Kuko ubwenge bugaragarira mu gikorwa bwakoreshejwemo, bikaba ubuhanga.
Pawulo yavuze ko Imana yamubashishije kuba Umwigisha w’Umwuka kuruta uko yigisha inyuguti zicisha (2 Abakorinto 3:6). Muri iki ikinyejana cya makumyabiri na rimwe, Satani akomeje gukwiza ikinyoma cyuko gufata mumutwe iby’Imana (Ijambo ry’Imana) bihagije. Ku mpamvu zo kwigisha abandi n’izindi. Nibyo koko byashoboka yuko byabakiza ariko nubwo bakira, bazakizwa n’inyuguti. Ubyigisha nawe ntabwo azakizwa nabyo kuko yabifashe mu mutwe ntiyabikuramo ubuzima.
“Ezira uwo arazamuka ava I Babuloni. Kandi yari umwanditsi w’umuhanga mu by’amategeko ya Mose, yatanzwe n’Uwiteka Imana ya Isirayeli. Kuko yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka” (Ezira 7:6A, 10).
Ezira, umutambyi, Ijambo ry’Imana ryamutangiye ubuhamya yuko ari umwanditsi w’umuhanga, buri mwanditsi mwiza aba ari umusomyi mwiza, ariko umusomyi wese si umwanditsi iki n’igihamya yuko Ezira uretse kuba yari umwanditsi mwiza ahubwo yari umusomyi mwiza.
Isomo ryo kwiga nuko nyuma yo kwiga no gusoma neza yamaramaje mu mutima gushaka ibyo yize ngo abishyire mubikorwa (Abisohoze). Nyuma yaho agambirira kubyigisha (NUBWO YARI YARASOMYE BYINSHI YANZE KUBYIGISHA ATARABISOHOZA/ATARABIGIRA UBUZIMA).
ISOMO KW’ITORERO
Abanyetorero basigaye bahuzwa no gusoma ijambo ry’Imana ndetse nibindi bitabo by’iyobokamana bashaka kubona ibyo babwira abandi kuruta gushaka icy’Imana ivugana nabo binyuze mw’Ijambo ry’Imana. Nyamara icy’Imana ishaka nuko twiga ijambo ryayo, tukarishyira mubikorwa mbere yo kuryigisha abandi kuko Ishingiro ry’ubugingo ryihishe mugusohoza ibyanditswe byera kuruta kubyigisha.
Tugana ku musozo w’iyi nkuru, Mwenedata wandikiwe iyi baruwa kugira ngo wibutswe yuko ishingiro ry’ubugingo riri mugukora iby’Ijambo kuruta kuryigisha. “Uko ni ko uzabona Umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n’amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli… (1Ngoma22:13). Bityo, dukwiye gukoza umubiri wacu uburetwa (gushyira mubikorwa ijambo ry’Imana mbere yo kuryigisha) ngo ahari ubwo tumaze kubwiriza abandi natwe tutaboneka ko tutemewe (1 Abakorinto 9:27). Gukora iby’Ijambo bibanzirizwe no kwiga iby’Ijambo no kwigisha iby’Ijambo bibanzirizwe no gukora iby’Ijambo, Shalom.
Nibyo koko Gukora iby’Ijambo bibanzirizwa no kwiga iby’Ijambo kwigisha bikabanziriza gukora iby’Ijambo.
Bless you.
Imana idushoboze gukora ibyijambo ryayo Kandi Imanibahe umugishaa