Amateraniro ya CEP ku wa 21 nyakanga 2019
Umwigisha: Pacific KAREKEZI
Intego y’ijambo: Kubyarwa n’Imana”
1 Yohana 1:14
1 abakorinto 15-12 Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka? 13Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka, 14kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa. 15Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka. 16Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka, 17kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. 18Kandi niba bimeze bityo, n’abasinziriye muri Kristo bararimbutse. 19Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose. 20Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye, 21kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu. 22Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo, 23ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza. 24Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose, 25 kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye. 26Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu, 27 kuko handitswe ngo “Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y’ibirenge bye.” Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”,biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo. 28Nuko byose nibamara kumwegurirwa,
ni bwo n’Umwana w’Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.29Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa? 30Ni iki gituma natwe ubwacu duhora twishyira mu kaga hato na hato? 31Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye, mbiterwa n’ishema mfite ku bwanyu muri Kristo YesuUmwami wacu. 32 Niba nararwanye n’inyamaswa muri Efeso nk’uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa. 33(Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza. 34Nimuhugukire gukiranuka nk’uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni). 35Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?” 36Wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa. 37Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto. 38Ariko Imana igaha umubiri nk’uko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako. 39Inyama zose si zimwe ahubwo iz’abantu ziri ukwazo, n’iz’inyamaswa ziri ukwazo, n’iz’ibisiga ziri ukwazo, n’iz’ifi ziri ukwazo.
40Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n’imibiri yo mu isi, ariko ubwiza bw’iyo mu ijuru buri ukwabwo, n’ubw’iyo mu isi na bwo buri ukwabwo. 41Ubwiza bw’izuba buri ukwabwo, n’ubwiza bw’ukwezi buri ukwabwo, n’ubwiza bw’inyenyeri buri ukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganya ubwiza n’indi nyenyeri. 42No kuzuka kw’abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora, 43ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga, 44ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri w’umwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho n’uw’umwuka. 45 Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo. 46Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka. 47Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru. 48Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari. 49Kandi nk’uko twambaye ishusho y’uw’ubutaka, ni ko tuzambara n’ishusho y’uw’ijuru. 50Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n’amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw’Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora. 51 Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa 52mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe, 53kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa. 54 Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo “Urupfu rumizwe no kunesha.”55 “Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?
Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?” 56Ibyaha ni byo rubori rw’urupfu, kandi imbaraga z’ibyaha ni amategeko. 57Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo. 58Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami”
Ijambo ry’Imana ritweretse ba Adamu ba biri, uwambere yarabanje undi araheruka. Adamu wambere yazanye urupfu uwakabiri azana ubugingo. Adamu wambere yari uwitaka, n’abamukomokaho bose ni abubutaka nibitekerezo byabo byose ntibirenga ku itaka nibyitaka. Bene Adamu wa mbere bifuza ibyavuye mu itaka…. Adamu wa kabiri ni uw’ijuru, nabamukomokaho ni abijuru, ibyo bakora nibyo bifuza byose ni iby’ijuru. Pawulo mu rwandiko yandikiye abaroma mu bice umunani 8, agereranya aba b’Adamu. Agasobanurako abakomoka kuri Adam wa mbere baba bakibaswe n’ibyaha, nitegeko ry’urupf riba ribagenga. Ariko avuga ko abakomotse kuri uyu adamu wa kabiri, itegeko ry’umwuka ryo muri kristu Yesu ryababatuye kubuja bw’ibyaha. Akavuga ko abo bakomoka kuri Adamu wambere bafite umutima wa kamere, kandi uwo mutima wa kamere utera urupfu. Abafite bene uwo mutima ntushobora kunezeza Imana. Ariko abakomoka kuri Adamu wa kabiri bafite umutima ukomoka ku mwuka, ntibakora ibyaha.
Kuba ukomoka kuri Adamu wa mbere ntabwo bisaba ibintu byinshi cyane kuko ubivukana, Dawidi yarabivuze muri zaburi ya51 amaze gukora icyaha na Batisheba. Aravuga ati”mu byaha nimwo data na mama bambyariye. Bivuzeko rwose ukir’ukomoka kuri Adamu wambere ntushobora gucika ibyaha, kandi kubikora si igitangaza, abaroma 3:23 haravuga hati”kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana”. Ariko akomeza avuga ko bene abo bantu ikibategereje ni abaroma 6:23” 23kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano
y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.”Nibajije niba koko amaraso ya yesu kristu abatura abantu ibyaha, bigakunda, ariko ijwi ry’Imana rimbwira ko bishoboka, ariko ikibazo abantu ntabwo bazi kwihana ibyaha neza, bamwe babikora kubw’inshingano kugirango babshe kwikiza, abandi bakabikora kuko bashaka imigisha , kuko babonye abahanuzi, ariko batazirikanye ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ngo bibatere guhunga ngo bizere maraso ya Yesu ababture.
Gihenomu Mariko 9:43” Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko
wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro
utazima ufite amaboko yombi, [44aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’+ 45N’ikirenge
cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta
ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi, [46aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi
n’umuriro ntuzime.’+ 47 N’ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami
bw’Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi, 48 aho
‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.”
Abantu bagakwiye kwita kuri iki gihano. Hari urupfu rusanzwe Adamu na Eva bapfuye ariko hari urundi rupfu rwa kabiri arirwo ruzajyana umuntu gihenomu. Ariho mubyahishuriwe yohana, ibice 3, Imana irubwira itorero ry’i Simuluna, iburira abo bantu kugirango bakomeze gukiranuka nubwo bapfa urupfu rusanzwe ariko bakwiye kwirinda kugira ngo batazapfa urupfu rwa ka biri.
Ibya Adamu wa kabiri nabamukumokaho, yohana amaze kubivugaho avuga ko batabyawe n’inyama n’ amaraso, cg ubuahake bw’umugabo n’umugore, ahubwo babyawe n’Imana
yohana3 Yesu aganira na nikodemu. Bibiliya imuha matitire atatu, umufarisayo, umwanditsi, umunyapolitiki: asanga Yesu aramubwira at”mwigisha ntawundi ukora ibitangaza nkibyo ukora, akibivuga, Yesu amenya ikimugenza, aramubwira ati”Nikodemu utaravuka ubwakabiri ntushobora kuzaragwa ubwami bw’Imana. Nikodemu abaza Yesu ati” none ubu kongana ntya, bishoboka gute ko nasubira munda ya mama nkavuka ubwakabiri. Ariko Yesu aramubaza ati” ukaba umwigisha wab’Isilayeri ukaba utazi ibyo? Ntuzi yuko utarbaywe namazi numwuka atazaragwa ubwami bw’Imana? Icyabyawe n’umubiri, ni umubiri, nicyabyawe n’umwuka ni umwuka. Abyarwa n’umwuka niwe ukomoka kuri adamu wa kabiri.
Adamu wa kabiri yavuye mu ijuru. Yohana 3:16
Yavuye mu ijuru yohana 3:13
N’uwijuru yohana8:13
(Yohana 1:14) jambo yabaye umuntu araza abana natwe. Mu ntumwa za Yesu; Matayo yanditse avuga ko yesu ari umuyuda, nkuko byari byarahanuwe. Mariko we yandika abwira abapagani ba baroma ko Yesu ari umugaragu ukorera abandi. Yesu ni umugsrsgu ukorers sbsndi sriko sbskristu beshi bakunda kuyobera muri iri jambo bakumva ko Yesu, ibyo abakorera ari ukubaha ibyo kurya , amafaranga, ubutunzi, ariko nubwo abitanga sibyo ahubwo Yesu akorera abandoi akuraho ibyaha. Twagereranya na awa mukozi utwara imyanda ubvyukira ku rugo rw’umunti akomanga, amubwira ati” nje gutwara imyanda. Iyo ukinguye ukayimuha arayitwara, akayijyana. Na Yesu niko aba akomanga ku rugi rw’umutima wawe, iyo ukinguye ibyaha byawe arabitwara ugasigara wera uri icyaremwe gishya ariko iyo udakinguye ibyaha byawe urabigumana. Niyo mpamvu Yesu aba akomanga agirango, akureho ibyaha byawe abikujyanire. Uyu munsi nawe ubimuhe abikujyanire.
Luka yandikira abanyamahanga b’Abagiriki kugirango nabo bamenye ubutumwa bwa Yesu. Yohana yandikira abacunguwe babanyamwuka abasobanurira Yesu, we ntiyashyizemo atubura imigati, akora ibitangaza bindi ahubwo yanditse avuga ko ari ntama w’Imana, n’agakiza yazaniye abantu. Yohana yandika mu rwandiko rwe rwambere asobanura Adamu wa kabiri kandi agasonanura abamukomokaho. Avuga ko abamwizeye bose, bakizera izina rye yabahaye ububasha n’ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Yakomeje avuga ko uwabyawe na Adamu wa kabiri adakora icyaha, kuko imbuto y’Imana iguma muri we. Uvuga ko amuzi ariko akagendera mu mwijima ntamuzi kandi ntiayamumenye.
Yobu 8:31 yavuze ko yasezeranye namaso ye kutazacumura, Kugirango uve mu ba Adamu wambere bisaba kwihangana, no kwibabaza, bibiliya mu baheburayo ivuga ko nta ‘gihano kinezeza ugihanwa, kugirango tuve kuri Adamu wambere wo muri ububu buziama bidusaba kwihangana, ariko tukarangira duhindutse. Adamu wambera atanga urupfu, Adamu wa kabiri yazanye ubugingo, abari muri Adamu wa kabiri ntibakora ibyaha. Abakolosayi 1: 14-19. Umuntu wuzuye Imana ayuzuriye muri kristu Yesu ntaba sha gukora ibyaha. Abakolosayi2:8-10 Imana yashimye ko tubabarirwa ibicumuro muri kristu Yesu.
Nigute ushobora kwimuka muri Adamu wa mbere ukajya mu wakabiri? Uwambere atera urupfu uwakabri azana ubugingo.
Kumva.Abaroma 8:12, umuntu wesu uzambaza Imana, izamwumvira. Aha ntabwo ari ukwambaza Imana mugihe ushaka ijipo,amafaranga cg ibindi , ahubwo nubwo nabyo ibitanga, ahubwo ni ukwambaza ushaka gukira ibyaha. Ukumva ijambo rya kristu Yesu. Petero 1:19 avugakuri iryo jambo na Yakobo nawe avuga ko impano yose nziza imanuka ivuye mu ijuru kuri se wi micyo. Iri jambo Ezekekiel yararibonye, abona amazi agera ku tugomba mbari, muntege, nabo ryarengeye. Kuko ijambo niryo mwuka kandi niryo bugingo.
Abana b’Imana ibyiciro 3.
1yohana2:12-14”
Abana bato” ibyaha byanyu mwarabibabariwe, abakimara kubabarirwa ibyaha.
Abasore “mwanesheje umubi. Abageze mugihe cyo kurwana na satani, bakamutera mu birindiro. 1petero 5:1”. mwirinde ibisindisha, ibisindisha n’ibintu byose, bikubuza umwami Yesu. Yaba watsapu, umupira nibindi, abasore baba bari ku rugumba, umugaba ni Kristu Yesu.
Ba se: Abaheburayo 11:33. Bariya bameze nka ba Danieli, baba bageze ku rwego rwo guturisha, intare nkuko ijambo ry’Imana ribivuga. Tugeze mugihe intare tuba turi kumwe nazo mu ma bisi, mu mazu muri telephone ariko ukwiriye ku bitegeka. Niba ugenda ukabona abambaye ubusa ukagwa kuko buzuye mu isi, ntiwazigera ubyuka. Dukwiye kuva mu ntambara tukajyera ku rwego rwo guturisha sa tani tukamenya Imana neza. Imanayabwiye Dawidfi iti” uri muntambara kandi amaboko yawe yamennye amaraso meshi ntiwanyubakira inzu.ariko nzatanga amahoro, umuhungu wawe Salomo azayubaka. Bivuxe ko uri mu ntambata ntarindi teramere wagira ariko iyo uri mu mahoro ugambirira ibyiterambere, ninako abavuye mu busore mu vuryo bw’umwuka baba batagihangana n’ibyahaahubwo baba babitegeka, bageze mu kindi kiciro cyo kumenya Imana neza.
Umwanzuro: jyenda ubyawe n’Imana, nijambo rya yo uneshe ibyaha. Uwabyawe n’Imana ntakora icyaha. Imbuto y’Imana itabora ibagumaho, uri mu ishuri, munzu ahantu hose uba wumva ijwi rikubwira ko wabyawe n’Imana, iyo ugeze mu isoko ry’imbura mu maro, wumva ijwi rikubwira ko uri umwana w’Imana. Wa jya kudodesha ikanzu ukumva ijwi rikubwira ko uri umwna w’Imana. Bigatuma ubaho mu buzima bunezeza Imana.
1Yohana 5:4” kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko
kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu. 5Ni nde unesha iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari
Umwana w’Imana?
6Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n’amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n’amaraso
na yo, 7kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri.8Ibihamya ni bitatu: umwuka n’amazi n’amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje. 9Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby’Umwana wayo. 10Uwizera Umwana w’Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. 11 Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. 12Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.”