CEP EVANGELICAL CAMPAIGN DAY 5
SUB-TOPIC: YESU KRISTO UBURUHUKIRO NYAKURI
Umwigisha: EV. NDAMUKUNDA PATRICK
Aho twasomye: IBYAKOZWE N’INTUMWA 8:30-33
YESAYA 53: 10-12
Mbere yo gusobanukirwa ibindi byose, urasabwa kubanza kumva Yesu Kristo. Kuko ntabwo ashobora kukubera isooko y’amahoro n’ibyishimo utaramwumva ku rwego rukwiriye rwo kumwumva. Kandi kumwumva birenze kumumenya mu nyuguti zigize izina rye, ahubwo ni ukumumenya mu mwuzuro we ukamenya icyo uri cyo kuri we n’icyo ari cyo kuri wowe.
Kumumenya bisaba kuba uzi ibi bintu bibiri: ibyakoretse imbere n’ibyakoretse nyuma y’umusaraba. Mbere y’umusaraba: Mbere y’uko Yesu aza, nyuma y’umusaraba: nyuma y’uko Kristo aza bivuze igihe yaje akavukira mu isi, akahapfira, ubundi akazuka.
Urwego umumenyaho ni rwo rwego nawe wimenyaho. Ibintu bitatu byagufasha kumva Yesu ku byanditswe.
- Banza umenye ngo Bibiliya ni iki ?
- Kumenya igice kibanziriza icyo urimo gusoma. Mu gihe usomye ijambo banza usome igice kibanziriza aho wasomaga, usobanukirwe kurushaho kugira ngo utaza gutana cyangwa ngo uyobe kubera ko wabyumvishe uko bitari.
- Kumenya umutima wa Bibiliya: igihe cyose urimo gusoma shakamo Yesu Kristo kuko bibiliya yose ivuga yesu Kristo gusa.