CEP UR HUYE
CAMPUS
3/03/2019
Amateraniro yo
kucyumweru
Pastori: IYAKABUMBYE
Etienne Stephano
INTEGO
Y’IJAMBO: gutabarwa kuzanwa no kwishimirwa n’uwiteka
ZABURI 44:4
Incamake y’amateka
ye: nuvise ijwi ry’imana bwambere,muri 1968 mfite imyaka irindwi. Nkajya mbwiriza
abandi bana ko Yesu agira neza. Nyuma natangiye kuganiriza nabakuru uko mbonye
umwanya.
Nabaye
imfubyi mfite ukwezi kumwe, Imana irankuza kugirango nzayikorere. Intego yange
niyo kuvuga ubutumwa kugeza nanubu. Ikifuzo cyange nicyo kuzagera mu ijuru.
Uwiteka
aramutse akwishimira wazagira umugisha mubyo ukora byose, kwiga, kubaho neza,
gutsindishirizwa….
Zaburi 44:4.Iyi
zaburi ni iyabene kora, ubwo batekerezaga uburyo Imana yabagiriye neza, ikabaha
amazi, ikabatsindira abanzi,iyabakuye mu egiputa,yabakijije abamediani,…. basanga
impamvu ari uko Imana yabishimiraga. muri bibiliya yigifaransa risobanurwa ngo
ni uko Imana yabakundaga, mucyongereza
iti”ni uko yababonaga mo umumaro”.
Dukwiye kuba
abumumaro. Nonese Abisilayeli, imaana yatabaye ni ko bose bayibereye
ab’umumaro?
Abataraneje
imana, dore uko byabagendekeye
1Abakorinto
10:5 “ariko abeshi muribo Imana
ntiyabashimye nicyo cyatunye barimbukira mu butayu Ariko abo yishimiye
yabagejeje mu gihugu. Njya nibaza iyo ngiriwe amahirwe yo kujya kuvuga
ubutumwa, ahno ngenda hose nkibaza atiabanezeza imana nibande? Mbese ko
bibiliya ivuga ngo beshi muribo ntiyabishimiye”.
Abatanezeza Imana babigenza gute?
Abahebulayo 10:38 “ariko
umukiranutsi wange azabeshwaho no kwizera ariko nasubira inyuma umutima wange
ntuzamwishimira nahato”.
1.Umuntu wasubiye inyuma ni uwasubiye kubyo yaretse:
agasubira kubusambanyi yaretse, gutukana, kwiba, nindi mirimo ya kamere.
2.Undi ni uwaretse imirimo myiza yakoraga: akareka
gutura, gutanga icyacumi, gufasha, kugira urukundo, kwirinda…
Dore uko abisilayeri basubiye inyuma
ntibanezeze Imana.
Gutegeka kwa kabiri 32:5” bariyononnye
ntibakiri abana bayo ahubwo ni ikizinga kuribo.ni ab’igihe kinaniranye
kigoramye. Hari uwavuze at”Imana mu gitondo
ishobora kugusura ikakuganiriza, ikakubwira ati mwana wange ndi kumwe
nawe, saa sita wasambana ikakubwira iti”mva imbere wamwanzi wange we. Niyo
mpamvu dufite kwirinda ikintu cyose cyatuma Imana itatwishnimira”.
Iyo umuntu
amaze kwiyonona n’ubwo yaba yerekwa, agahanura,agakora iby’Imana,…ahinduka
umwanzi w’Imana. Nkuko inzoka iramutse igiye mu gicuma ikizingiramo bitashoboka
ko uyica utacyangije, ninako Imana izarimbura abantu atari uko ibanze, ahubwo
bitewe n’ibibarimo.
Igicuma ni
umutima w’umuntu, naho inzoka ni satani cg icyaha. Kandi iyo igicuma
kitarajyamo inzoka kirorohna, ariko iyo imaze kugeramo kirareremera. Umutima
utarimo icyaha, urahugurika,ariko uwamaze kugera mo icyaha ntuhugurika, iyo
uhuguye udafite icyaha ati ntugasambane arahugurika, ariko iyo cyamaze kwinjira
arakubwira ati ntungendeho…
Iyo turi
gukorera Imana niko satani aba ahekenya amenyo, yanzoka ishaka igicuma,cg ishaka
kwinjira mu gicuma. Rero twirinde kuko uko waba warakoreye Imana kose, waba
warabwirije, warasengeye mu mazi,…itabura ku kurimbura. Ahubwo tubere maso
ubugingo bwacu.
IMIGANI22:14 (ubutumwa bwabagabo n’abasore) akanwa k’abagore nimva ndende, uwo uwiteka
azinutswe azayigwamo. Abagore namwe iyo muri kwakira abagabo, mukemera ibyo
babashukisha, namwe muba mwiharuria umuhanda ubageza muri yamva.
Abantu benshi
muri iyi minsi bari muruzerero biyiriza ubusa, basenga imana, banayishaka, ariko
ibyifuzo, bari kujyana sibyo bikenewe cyane. Kuko usanga bari gusengera
amafaranga, impano kugirango bamenyekane, basengera abagabo n’abagore, ahubwo igikenewe cyane n’imbaraga zirwanya
ICYAHA. Kuko umuntu ashobora kugira imbaraga zo kurara mu butayu ariko
akabura imbraga z’irwanya icyaha. Umuntu yakuzuzwa, akanahanura ariko akabura
imbaraga z’irwanya icyaha.
Dukeneye
imbaraga zirwanya icyaha. Iyo umuntu
ashoboye kurwanya icyaha aba ari kurwanirira icyo Imana yamuvuzeho.
Ubutumwa kubafite amasezerano. Abafite amasezerano, isezerano
ntawurihata (kugirango risohore) ahubwo ararinda. Iyo umuntu arwanya icyaha aba
ari kurinda isezerano. Buriya yozefu iyo atirinda gusambana nanyirabuja, ntaba
yarabaye ukomeye muri egiputa.
Iyo inzoka
itageze mu gicuma amateka arahinduka. Birashoboka ko ushobora kuburara iminsi
itatu ariko waba utaracumura, Imana ikakugaburira. birashoboka ko waba waraheze
iwanyu ariko inzoka itajya mugicuma, ikagushyingira. Wakena ariko waba
utarasambana, ngo wirengere, Imana ikagukenura kuko wirinze, inzoka ntiyinjire
mu gicuma.
Burya
kugirango inzu irame biterwa na fondasiyo, iyo fondasiyo ijegajega inzu nayo
ntimara kabiri. Agakiza nako dufite gafite fondasiyo ituma umwuka w’Imana
aramira mu bantu, GUCA BUGUFI.
Zaburi 138: 6” kuko
nubwo uwiteka akomeyee yita kubicisha bugufi naboroheje, ariko abibone
abamenyera kure. Uwicisha bugufi icyo akoze kiba aricyo kuko uwiteka aba
amurimo. Iyo inzoka itinjiye mu gicuma kiba ari kizima, kandi iyo inzoka
itagiye mu gicuma, amateka arahinduka.
Dore ibyo Imana ikorera abo inzoka
itagiye mu gicuma.
YESAYA 49:23 “abami
bazakubera baso bakurera,n’abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa, bazagupfukamira
bubame hasi ,barigate umukungugu wo mukirenge cyawe, uzaherako umenyeko ndi
uwiteka, abantegereza ntibazakorwa nisoni”.
Inzoka
ishaka igicuma ntigira isoni, ninako icyaha kitagira isoni zo kwinjira mu
mutima w’umuntu.
Abashaka
kurwanya icyaha birinde ibisindisha. Abarokore kubera batanywa inzagwa, satani
abashakira ibibisimbura, akabazanira imitobe ikaririye, nibindi.
Dore icyo wakora Imana ikakwishimira.
Zaburi
41:12”iki nicyo kimenyeesha yuko
unyishimira, ni uko umwanzi wange atavugiriza impundu ku nesha”.
Ibyahishuwe 21:7”Unesha azaragwa byose nange nzaba Imana ye,nawe abe umwana wanjye”.
Dore ibyo umukiranutsi asabwa
kunesha:
1.kunesha ibyaha:
ubusambanyi,gutukana, kwangana, gusinda,…
2. kunesha
ibikugerageza: bwaba ubukene, kwangwa, guhemukirwa, gutsindwa,…..kuko muri iyi
minsi abantu beshi bananiwe kunesha.
Umwanzuro:
Abefeso 6:13 nuko
rero mutware intwaro zose z’imana kugirango mubashe gukomera kumunsi mubi,
kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe .