IGITERANE GIFITE INTEGO IVUGA NGO ”GARUKA USHIME” MU CEP IPRC 19/03 2019
UMWIGISHA W’IJAMBO: NIZEYIMANA JEAN MARIE Vianey
INTEGO: zaburi 143:5.
“Nibutse iminsi ya kera nkibwira ibyo wakoze
byose, ntekereza imIrimo y’intoki zawe nkakuramburira amaboko, umutima wanjye ukugirira
inyota,nk’iyigihugu kiruhijwe n’amapfa.”
IMFASHA NYIGISHO: Yohana5:2 kandi I yerusalemu bugufi bw’irembo
ry’intama hariho ikidendezi, mu ruheburayo gisobanure wango betesida, cyariho amabaraza
atanu muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi,barimo impumyi n’ibirema,nabanyunyutse,[baribategerejeko
amaziy’ihinduriza].Ariko yesu arihariye n’ubwo ntawe waba ufite ukujuganya mu kidendezi,
yesu abasha kugukiza.
Dawid yigeze avuga muri zaburi
65:5”hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza
,kugira ngo agume mu bikari byawe.
Umuntu utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Abisilayeli bari barembejwe
n’uburetwa, muri Egiputa ariko uwiteka arabarebaa menya uko ameze, Yohereza Mose
abakura mu buretwa. Baca mu butayu Imana yabanaga nabo,ikabaha manu,ikabayora..,
gusabaje kwibagirwa.
Mu minsi habamo amajoro n’amanwa harimo iminsi ugera mo ukumvan’ijwi
ry’Imana ntacyo ryakumarira, ariko ibashakuhagukura. . Rero birakwiriye nkuko Mose
yavuze ati”utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge”, tuzirikane iminsi yacu ya kera.
Dawidi Uwiteka amukijije aravuga zaburi
23: uwiteka niwe mungeri wanjye
sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma.Kugira
ngo urwane intambara neza ni uko wibuka iminsi ya kera warwanye. Ariko ikibabaje
muri iyi minsi, iminsi ihemuje abantu, ntibakibyibuka.
Yesaya 45.Yesaya yahanuye
ibya Kuro ariko, Kuro yakuze arerwan’umushumba kuko sekuru, yariyarashatse kumwica.
Aza gukura, yiga kurwana nyuma aza no kwigarurira igihugu cya sekuru, kuko iby’imana
yari yaravuze byagombaga gusohora.Ninako Imana yagiye itabara abantu.
Iyo wibutse iminsi ya
kera bigufasha gushimira Uwiteka wayigutambukije, kuko ntiwarwana intambara utarabona
ariko iyo wahuyenayo, yagufasha kumenya uko uzayirwana.
Umusozo: muri iyi minsi uri kwitwara gute? Banza wibaze
aho wahereye mbese n’ubw owaba utaragera kure, ninka mbere? Ibaze iki kibazo,
subiza amaso inyuma wiibuke ku misozi y’iwanyu urebe. None niba umaze kwibuka iminsi
ya kera Imana yagutambukije, none ubu ni gute Uri gushaka Imana? Abantu batifatanije
n’Imana muri iyi minsi bazabaho ejo gute?,ariko twebwe abifatanije nayo tuzabaho. Gutegeka kwakabiri 4:4 “ariko mwebweho,abifatanije
n’uwiteka Imana yanyumura cyariho mwese uyu munsi”. Ni ik iumuti mawawe ufitiye
inyota iki? Ko dawidi we yavuze ko umutima we umugirira inyota nk’igihugu kiruhijwe
n’amapfa.