Ijambo ry’Imana:
Kuwa 24 Gashyantare 2019
Umwigisha: Muneza Alphonse
Theme: kubo yahamagaye byose bifataniriza hamwe
kutuzanira ibyiza
Abaroma8:28
Imigani25:2
Itangiriro50:18
Ese koko byaba ibyiza byaba n’ibibi byafatanyirije
hamwe kukuzanira ibyiza?
Iyo wahamagawe n’Imana byose bifataniriza hamwe kukuzanira
ibyiza
Kugirango iri jambo uryumve neza ugomba kuba
ukijijwe neza warahamagawe n’Imana,
impamvu Imana yemera ko bitugeraho nuko twatoranijwe, yohana yaravuze ngo ab’isi
nibabanga na Yesu babanje kumwanga. Impamvu isi yanga Abakristo nuko
batoranijwe n’Imana. Kayini yica Abeli yamujijijeko ko Imana yamutoranije.
Igihe cyose iyo umuntu yatoranijwe arangwa. Kayini na Abeli bagiye gutura Imana
, ariko inezezwa n’ituro ry’ Abeli kuko yaritanganye umutima ukunze kandi
utunganye ark irya kayini Imana irarigaya maze kayini ararakara.
Itangiriro37; yosefu yakundwaga na se amudodeshereza
ikanzu ndende bene se baramwanga kuko yatoranijwe. Nanone Yosefu ubwo yarotaga
inzozi zerekana ko azayobora bene se akaba Umwami, yazirotoreye bene se urwango
bamwangaga rurikuba. Isi impamvu yanga abakijijwe cg abahamagawe nuko bayirimo
ark baratoranijwe.
Abageragezwa bose Imana ibasha kubatabara igihe baziko
batoranijwe nayo kandi bakaba bakiranuka. Ntakintu gishobora kugera kubatoranijwe
n’Imana kidahawe ikaze n’Imana ntibishoboka. Yesu yabwiye abigishwa be ngo
igishwi kigura ikuta rimwe ark ntago cyapfa ntabizi, arababwira ngo rero namwe ndabazi
kuko muruta ibishwi byinshi. Abariho ikimenyesho
cy’amaraso ya Yesu irabazi kandi izabagirira neza.
Pirato yabajije Yesu asanga ntacyaha afite, arangije
abaza bari aho baramubwira ngo uwo n’Umwami w’Abayuda , aramwihererana
aramubaza ngo koko uri umwana w’Imana? Yesu aramwihorera arangije aramubaza ngo
uransuzugura ntuziko nagukorera icyo nshaka kuko ndi umwami ? Yesu aramubwira
ati”ndakubwiza ukuri ko nta kintu ushobora gukora Data atabyemeye”
n’abatoranijwe n’Imana ntacyababaho Imana itabyemeye.
Bibiliya yavuzengo icyubahisha Imana nuko ikinga ibintu, ariko abami bo bubahishwa no
kubigenzura Imigani 25:2. Impamvu Imana ibikinga nuko Imana izi byose, Imana
ijya yita ibiriho ibitariho, ibitariho ikabibona nk’ibiriho.
Imana ntago ishimishwa no gukinga ibintu iteka ahubwo
ibikingura mu gihe cyayo. Hari ibyo yemera ko bikugeraho ark nyuma izagutabara
kandi uyishime. Yozefu bene se baramugurishije aho bamugurishije nabo
baramugurisha kdi yari afite isezerano ryo kuzabayobora bene se. Ibyo byose
ntago byahinduye umugambi w’Imana. Ubuzima yozefu yaciyemo nta muntu wari kumva
ko azayobora bene se ark byaje gusohora kuko Imana yubahishwa no gukinga
ibintu.
Hari igihe uhura n’ubuzima bubi ukagirango birarangiye
ariko upfa kuba ukiranuka gusa ibindi Imana irabyikorera igafungura imigisha
yayo mu gihe cyayo. Itangiriro 50:18 Ubuzima bubi bujya bubaho ark ibyobyose
ntivuzeko itazatugirira neza. Yosefu yahuye nibibazo byinshi ark iserano
ry’Imana rirasohora natwe Imana izasohoza ineza yayo kuri twe.
Itangiriro 37:20 “Nuko nimuze tumwice, tumujugunye mu
rwobo rumwe muri izi zacukuriwe kubika amazi, tuzavuge tuti inyamaswa y’inkazi
yaramuriye, tuzamenya inzozi ze, uko zizaba.” Hano benese ba Yosefu bashakaga
kumugirira nabi ngo umugambi w’Imana uburizwemo ariko ntibyakunze kuko haribyo
Imana yariri gukorera mu bwihisho aho Yosefu atarebaga.
hari ibyo Imana iri gukorera aho mutareba kandi mutari
kubona ntimwihebe. Ntago ibintu byose Imana yabitubwira ahubwo ibikubaho byose
Imana igufitiye umugambi mwiza kandi ntakizabuza umugambi wayo gusohora.
Yiteguye guhindura byose kugirango isohoze umugambi wayo kuri wowe.
Author: Anitha UHORANINEMA